Site icon Rugali – Amakuru

Kagame nahe amahoro abacururiza ku dutaro kuko "Imbehe utaririyeho ntiyandura" nkuko Museveni yigeze kumwibutsa

Opinion: Niba muri Kigali ukora ubucuruzi bwo ku gataro abizira kandi bitunze imiryango myinshi udafite ubushobozi bwo kujya mu isoko abeho ate?
Bikunze kugaragara ko umuntu ucuruza mu buryo ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwita akajagari abizira, aho usanga inzego zishinzwe umutekano zirimo Polisi y’igihugu ndetse n’irondo baba birukanka ku bazunguzayi, haba mu mujyi rwagati cyangwa ahandi hose mu mujyi wa Kigali.

Aha ubusobanuro bukunze gutangwa n’ubuyobozi ni uko buvuga ko ari ugucururiza mu kajagari ndetse bitemewe.
Ariko nanone ku ruhande rw’abakora ubu bucuruzi bagiye bagaragaza impamvu bakora ubu bucuruzi, aho bavuga ko ntawakishimira guhora yirukanka nk’umujura ahangana n’inzego zishinzwe umutekano usibye amaburakindi abibatera kuko baba bafite imiryango kandi ntahandi bakura ibyo kuyitunga ndetse ngo ugasanga ibisabwa kugira ngo nibura bajye mu isoko nk’abandi bacuruze, birenze ubushobozi bwabo bagahitamo guhebera urwaje bakajya gucururiza ku mihanda.
Aha kandi basobanura ko nk’umuntu ufite ibihumbi 10 gusa kandi akeneye gutunga umuryango w’abantu barenze 4, ndetse akishyura n’ubukode bw’aho baba bigoye kuba yabona aho ajya acururiza cyane ko n’indi mirimo yabuze yatuma yongera ayo mafaranga akajya gucururiza mu isoko nk’abandi, bavuga ko iyo bigenze bityo bahitamo kujya mu isoko akarangura uko yifite akajya ku kumuhanda ahahurira abantu benshi nibura ngo icyo gihe iyo agize Imana acyura icyo kugaburira umuryango iminsi ikicuma, ariko ngo kuri uwo muhanda bahahurira n’akaga gakomeye, aho abashinzwe umutekano n’irondo bataborohera.
Nubwo hari aho abahoze babunza ibicuruzwa mu muhanda bari bashyiriweho isoko ryitwa ’Fresh Food Market’ i Nyabugogo, baje kwinubira ibiciro by’ubukode bw’ibibanza bihanitse, ndetse iki kibazo kinagaruka ku bushobozi bafite.
Aba nabo bahise batangaza ko bagiye gufata umwanzuro wo gusubira kubunza ibicuruzwa bakemera bagahangana n’inzego z’ishinzwe umutekano.
Iki gikorwa cyo gufata aba bacuruzi bo ku mihanda kikaba cyaragiye kigira ingaruka kuri benshi ndetse na magingo aya bakaba bakomeje guhura nazo.
Aha twavuga nk’ababyeyi bakora ubu bucuruzi basize abana mu ngo iyo inzego z’umutekano zibafashe zibambura ibyo bafite bacuruzaga, ubwo za nshuke zasigaye mu ngo zikabura ikizitunga zikahira, aha kandi ntitwabura kuvugamo abagiye bahasiga ubuzima bagerageza gucika abashinzwe umutekano cyangwa bahangana nabo.
Abahanga bemeza ko ubusanzwe igisobanuro cy’ubucuruzi ari ukumvikana hagati y’abantu babiri; umuguzi n’umucuruzi aho umwe yumvikana n’undi umwe agatanga icyo afite kugira ngo abone icyo adafite, mu rurimi rw’icyongereza bivuze ngo (A trade is a basic economic concept that involves multiple parties participating in the voluntary negotiation and then the exchange of one’s goods and services for desired goods and services that someone else possesses). Aha kandi abahanga bavuga ko aho umuntu yumvikaniye n’undi hose byitwa ubucuruzi bapfa kuba hari byo bagiye kugurana umwe agatwara ibyo yifuzaga atari afite ariko yatanze ibyo afite.
Gusa bitewe n’impamvu zigiye zitandukanye ibihugu ndetse n’uduce dutandukanye bagenda bashyiraho amategeko agenga ubucuruzi bitewe n’inyungu runaka zijyanye n’ibikorwa by’iterambere.
Gusa nanone ntibikuraho kuba hari rubanda rubigwamo bitewe n’ayo mategeko yashyizweho, aho usanga wawundi uri hasi, udafite igishoro gihagije kijyanye n’ibisabwa ngo atangira gucuruza.
Aha ni naho benshi mu bazunguzayi bo mu mujyi wa Kigali bakunze kugaruka bavuga ko Babura ubushobozi bwo kujya mu masoko yabugenewe nk’abandi.
Ni mugihe kandi benshi mu rubyiruko bashishikarizwa kwihangira imirimo bakerekeza muri uyu murimo bagahura n’izo mbogamizi.
Abenshi ubu baribaza aho bazakura ikibatunga mu gihe uyu murimo wo gucuruza ku mihanda n’ahandi hahurira abantu benshi uzaba uciwe burundu.
Imirasire.com
Exit mobile version