Urubanza ubushinjacyaba bwa gisirikare buregamo Col Tom Byabagamba, Rtd Brig Gen Frank Rusagara na Rtd Sgt Kabayiza François rugeze mu mizo ya nyuma aho kuri uyu wa Kabiri urukiko ruratangaza ibihano rwafatiye aba bagabo uko ari batatu.Urubanza ubushinjacyaba bwa gisirikare buregamo Col Tom Byabagamba, Rtd Brig Gen Frank Rusagara na Rtd Sgt Kabayiza François rugeze mu mizo ya nyuma aho kuri uyu wa Kabiri urukiko ruratangaza ibihano rwafatiye aba bagabo uko ari batatu.
Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwari bwasabiye Col Byabagamba gufungwa imyaka 22 no gutanga ihazabu ya miliyoni 8 hamwe no kunyagwa impeta za gisirikare; Rtd Brig Gen Frank Rusagara nawe asabirwa gufungwa imyaka 22 n’ihazabu ya miliyoni 8 Frw mu gihe Sgt (demob) Kabayiza François yasabiwe gufungwa imyaka itandatu n’ihazabu ya miliyoni eshanu.
Mu iburanisha riheruka Rtd Brig Gen. Rusagara mu ijwi ryuje akababaro, avuga ku bihano yasabiwe n’ubushinjacyaha, yavuze ko yabonye u Rwanda arushaka bityo ngo ibirego bye biramutangaza.
Yavuze ko ibyo ashinjwa binyuranye n’ibyo yemera, kuko harimo ibivuga ko yanenze gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, ariko ngo uburyo yigishije iyo gahunda mu nzego zinyuranye zirimo iza leta ngo ntiyatekereza kugambana.
Col Byabagamba mu ijwi ry’umunganizi we Me Albert Nkundabatware, yahakanye ibyaha byose umukiliya we ashinjwa agenda kimwe ku kindi. Yavuze ko ku cyaha cyo kwamamaza ibihuha, amagambo yose Col Byabagamba ashinjwa atabayeho, ndetse ngo niba yaranabayeho uwo yunganira si we wayavuze.
Yahakanye icyaha cyo guhisha imbunda za Rusagara, kuko ngo ubushinjacyaha butagaragaje ko bwazishakishije bukazibura cyangwa bukazifata Col Tom atabishaka.
Kabayiza wari umushoferi wa Rusagara mu gihe kirekire, yavuze ko nta mbunda yigeze atunga ahubwo yazikoreye uburinzi mu rugo kwa Rusagara, azirinda kimwe n’ibindi bikoresho birimo imodoka ye.
Yavuze ko mu bushishozi bw’urukiko, mu gihe rwasanga bigize icyaha rukwiye kubimubabarira; ati “ruzabimbabarire kuko izo mbunda ntazo nigeze ntunga iwanjye.”
Col Tom Byabagamba akurikiranyweho icyaha cyo gukwiza nkana ibihuha agomesha rubanda arwangisha ubutegetsi, icyaha cyo gusebya leta, icyaha cyo guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye hamwe n’icyaha cyo gusuzugura ibendera ry’igihugu cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge.
Brig Gen Frank Rusagara aregwa kwamamaza nkana ibihuha no kugomesha rubanda abangisha ubutegetsi buriho, gukora igikorwa kigamije gusebya Leta ari Umuyobozi, ndetse no gutunga imbunda binyuranije n’amategeko.
Sgt Kabayiza uregwa ubufatanyacyaha mu guhisha nkana ibimenyetso byafasha gutahura ibyaha, kuko ngo yavanye imbunda kwa Brig Gen Rusagara akazijyana kwa Col Byabagamba.
Ni urubanza rwari rumaze umwaka n’amezi atandatu ruburanishwa. Saa tanu z’amanywa mu rukiko Rukuru rwa Gisirikare nibwo haza gutangazwa ibihano aba baregwa bafatiwe.
Inkuru bifitanye isano:
Rusagara yabwiye urukiko ko utazi u Rwanda ari we ugambana, Kabayiza asaba imbabazi
Col Byabagamba na Rusagara basabiwe gufungwa imyaka 22 n’ihazabu ya miliyoni 8
Mu iburanisha riheruka Rtd Brig Gen. Rusagara mu ijwi ryuje akababaro, avuga ku bihano yasabiwe n’ubushinjacyaha, yavuze ko yabonye u Rwanda arushaka bityo ngo ibirego bye biramutangaza.
Yavuze ko ibyo ashinjwa binyuranye n’ibyo yemera, kuko harimo ibivuga ko yanenze gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, ariko ngo uburyo yigishije iyo gahunda mu nzego zinyuranye zirimo iza leta ngo ntiyatekereza kugambana.
Col Byabagamba mu ijwi ry’umunganizi we Me Albert Nkundabatware, yahakanye ibyaha byose umukiliya we ashinjwa agenda kimwe ku kindi. Yavuze ko ku cyaha cyo kwamamaza ibihuha, amagambo yose Col Byabagamba ashinjwa atabayeho, ndetse ngo niba yaranabayeho uwo yunganira si we wayavuze.
Yahakanye icyaha cyo guhisha imbunda za Rusagara, kuko ngo ubushinjacyaha butagaragaje ko bwazishakishije bukazibura cyangwa bukazifata Col Tom atabishaka.
Kabayiza wari umushoferi wa Rusagara mu gihe kirekire, yavuze ko nta mbunda yigeze atunga ahubwo yazikoreye uburinzi mu rugo kwa Rusagara, azirinda kimwe n’ibindi bikoresho birimo imodoka ye.
Yavuze ko mu bushishozi bw’urukiko, mu gihe rwasanga bigize icyaha rukwiye kubimubabarira; ati “ruzabimbabarire kuko izo mbunda ntazo nigeze ntunga iwanjye.”
Col Tom Byabagamba akurikiranyweho icyaha cyo gukwiza nkana ibihuha agomesha rubanda arwangisha ubutegetsi, icyaha cyo gusebya leta, icyaha cyo guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye hamwe n’icyaha cyo gusuzugura ibendera ry’igihugu cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge.
Col Tom Byabagamba yasabiwe gufungwa imyaka 22