Site icon Rugali – Amakuru

Kagame n’agatsiko bazatekinika imibare kugeza ryari? Kuki bahakana ko umubare wabasura ingagi wagabanutse?

Umusaruro wo gusura ingagi wiyongereyeho hafi miliyoni 853 Frw mu mezi ane ashize. Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyatangaje ko mu mezi ane ashize ni ukuvuga hagati ya Gicurasi na Kanama 2018, umusaruro wo gusura ingagi wiyongereyeho 983,333 by’amadolari ugereranyije n’igihe nk’iki cya 2017.

RDB yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu inanyomoza amakuru avuga ko yagabanyie ibiciro byo gusura ingagi mu birunga, bikava ku 1500$ bikagera ku 1,050 $.

Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika (AP), byari byatangaje ko igiciro cyo gusura ingagi cyagabanuweho 30% mu Ugushyingo kugeza muri Gicurasi, kugira ngo ba mukerarugendo biyongere kuko bagabanutse.

RDB yibukije ko ubwo igiciro cyo gusura ingagi cyatangazwaga muri Gicurasi umwaka ushize, yongeyeho ko abazajya basura izindi parike zirimo Nyungwe na Akagera nibura mu gihe cy’iminsi itatu basuye n’ingagi, bazajya bagabanyirizwa 30%.

Ikindi ni uko abantu bazajya baba baje mu nama bagasura ingagi mbere cyangwa nyuma yayo bazajya bagabanyirizwa kugera kuri 15%.

Ibi byari mu buryo bwo kureshya ba mukerarugendo gusura Pariki y’Igihugu y’Akagera n’iya Nyungwe, ntibyatewe n’igabanuka ry’abasura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Iki kigo cyanahakanye ibyanditswe ko kuzamura igiciro cyo gusura ingagi byateje igihombo, aho ba bakerarugendo bigira muri Uganda kuzisura kuri make ndetse ngo n’abayobora ba mukerarugendo n’abakora muri rwego rwo kwakira abashyitsi ntacyo bakinjiza kubera izamurwa ry’igiciro cyo gusura ingagi.

RDB ihamya ko kongera igiciro cyo gusura ingagi bitagagabanuye umusaruro yinjizaga ahubwo byazamuye umusaruro ku buryo bugaragara.

Itangazo rigira riti “Umusaruro wiyongereye nyuma yo gutangaza ibiciro bishya mu 2017, byatumye ugera kuri 4% mu 2017 ugereranyije na 2016.”

Ikomeza ivuga ko mu mezi y’Ugushyingo kugeza muri Gicurasi habayeho igabanuka rito ry’inyungu ariko mu yandi mezi hari kuboneka ukwiyongera kuziba iryo gabanuka.

Itangazo rivuga ko ‘hagati ya Gicurasi na Kanama 2018, RDB yinjije amadolari y’Amerika 983,333 y’inyongera ugeranyije na 2017 mu gihe nk’iki. Dufite icyizere ko bizakomeza bityo.’

Ni ukuvuga ko ari inyongera y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri 853 041 377.

Raporo iheruka ya RDB yagaragaje ko mu 2017 abantu 94 000 basuye pariki z’igihugu, bakinjiza miliyoni 18.7 $ mu musaruro wose w’ubukerarugendo ariko Pariki y’Ibirunga yihariyemo 90%, yo yasuwe n’abantu 36 000.


Umusaruro wo gusura ingagi wiyongereyeho hafi miliyoni y’amadolari hagati ya Gicurasi n’Ugushyingo

mathias@igihe.rw


Exit mobile version