Site icon Rugali – Amakuru

Kagame n'agatsiko bamaze kwiba no kohereza hanze arenga miliyoni 370

BNR na REB bahaswe ibibazo ku irengero ry’amamiliyoni yoherejwe mu mahanga

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwemeje ko bwatangije iperereza ryimbitse, rijyanye no kumenya irengero ry’amafaranga arenga miliyoni 370 yaburiwe irengero.
Ubushinjacyaha buvuga ko kugeza ubu bamwe mu bakozi bo muri banki nkuru y’u Rwanda (BNR) n’abo mu kigo cy’igihugu cy’uburezi (REB), babajijwe kuri iki kibazo.
Aya mafaranga arimo gukurikirwana, ni ayo Ikigo cy’igihugu cy’uburezi (REB) cyibwe angana n’ibihumbi 516 by’amadorali y’Amerika, bingana n’amafaranga miliyoni zisaga 370 cyishyuriye abanyeshuri 14 bigaga muri Nigeria.
Iki kibazo cyagaragaye ubwo tariki ya 29 Kamena 2015, REB yitabaga Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze by’umutungo n’imari bya leta (PAC), ngo yisobanure ku mikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta iki kigo cyagaragajweho na raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari 2013/2014.
Abadepite basabye ibisobanuro birambuye abayobozi ba REB, ku bijyanye n’amafaranga asaga miliyoni 370 iki kigo cyishyuriye abanyeshuri 14 bigaga muri Nigeria, ariko akaza kuburirwa irengero ntagere kuri abo banyeshuri.
Umuyobozi wa REB, Gasana Janvier, yabwiye abadepite ko binyuze muri Banki Nkuru y’u Rwanda, bohereje amafaranga kuri konti bahawe na Kaminuza, raporo ikerekana ko atagiye bakabimenyesha kaminuza, na yo ikabaha indi konti ibabwira ko iyo ya mbere irimo gukorwaho ubugenzuzi (Audit). Iyi na yo yoherejweho amafaranga bigaragara ko atagiye.
Janvier Gasana uyobora REB yavuze ko nyuma yo kohereza kuri konti ebyiri, raporo ya BNR yerekanye ko amafaranga atagiye, bityo REB isaba indi konti kuri kaminuza muri Nigeria igiye koherezaho, ibwirwa ko amafaranga bohereje kuri konti ya kabiri yagiye.
Urujijo mu kohereza aya mafaranga nyamara rwaje nyuma y’uko BNR ivuze ko amafaranga yagiye ariko Kaminuza ikavuga ko itayabonye.
Aha ni ho REB yitabaje Polisi y’igihugu irashakisha, isanga ngo ari ikibazo kirenze uko abantu bagitekerezaga kuko basanze aya mafaranga yaragiye kuri konti y’umuntu uri muri Espanye ku mugabane w’Iburayi.
Mu kiganiro umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda yahaye ikinyamakuru Izuba Rirashe, yavuze ko aya mafaranga agomba kugaruzwa.
Faustin Nkusi yavuze ko kugeza ubu ubushinjacyaha bwahamagaje bamwe mu bagize uruhare mu kohereza aya mafaranga, abakozi bo muri BNR no muri REB ngo bagire icyo basobanura.
Yagize ati “Kugeza ubu aba bakozi barabajijwe gusa nta we urafungwa, ikindi kubera ko iki kibazo kigaragaramo ibihugu birenze bibiri (Nigeria na Espanye), byasabye ko tubanza no gukorana n’inzego zo muri ibi bihugu.”
Uyu muyobozi kandi aravuga ko kugeza ubu u Rwanda rurimo gukorana n’igipolisi mpuzamahanga (Interpol), mu gukurikirana uwaba yaragize uruhare wese muri ubu buriganya.
Ubunjacyaha bw’u Rwanda bwemeje ko ubu igikomeje gushakishwa neza, ari ukumenya koko uwagize uruhare mu kubura kw’aya mafaranga, ibi ngo ni byo bizatanatuma agaruzwa.
Ubwo Abadepite babazaga impamvu aya mafaranga yoherejwe kabiri, Umuyobozi wungirije wa Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC) Depite Karenzi Theoneste yagize ati “Aya mafaranga ari ayanyu bwite mwayohereza gutyo? Dufite amafaranga make tugomba gukoresha ibintu by’ingirakamaro.”
Ubushinjacyaha buravuga ko iperereza rikomeje ngo hamenyekane neza amakuru arambuye ajyanye n’iki kibazo.
Source: http://izubarirashe.rw/2016/04/21543/
Exit mobile version