Abamotari bakorera umwuga wabo mu mujyi wa Kigali baravuga ko akenshi barenganywa bagahanirwa n’amakosa adakwiye kuko batayabona nk’ikosa cyangwa gukora ibinyuranyije n’itegeko. Bavuga ko hari ubwo uhanwa ngo utwaye umuntu ufite umuzigo, kandi wenda ako kantu atwaye kari gato ku buryo bitakubuza kumugeza iyo ajya.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2018, bamwe mu baganiriye Montjalinews ubwo twabasangaga aho bari bafatiwe na moto zabo ku biro by’ishyirahamwe ry’abamotari riherereye Nyabugogo, bavuze ko akarengane ari ikintu kimenyerewe mu kimotari, ariko ngo hari aho abayobozi babo bakabya nubwo hari abiyemerera ko gutwara imizigo batabyemerewe.
Twagirimana Claude umwe mubo twaganiriye avuga ko bamufashe agiye gutwara umugenzi wari ufite agatwaro gato we abona ko katari gateye ikibazo kuko batahora batwara abasilimu bava hafi batwaye mudasobwa zigendanwa n’amasakoshi yo mu ntoki, kandi barazanywe mu muhanda no gushaka amafaranga, rimwe narimwe bishyura inguzanyo za banki .
Yagize ati : “Basanze ndimo ndavugana n’umugenzi ntaranamutwara bahita bamfata. Mu by’ukuri uwo muzigo banshinja gutwara kari agakapu gato karimo utuboga n’utundi tuntu njye nabonaga kugatwara nta kibazo kirimo, kandi ikigaragara nko gukabya nari nkivugana n’umugenzi ntaranamutwara.”
Avuga ko ubundi gutwara imizigo bitemewe ariko iyo ubona akantu ari gato ntibyakubuza gutwara umugenzi aho kugira ngo umusige ku nzira kandi nawe ukeneye amafaranga, bakwiye kugaragaza umubare w’ibiro ntarengwa twemerewe gutwara aho guhora mu gihirahiro.
Abakora uyu mwuga bifuza ko hakorwa ubuvugizi bukura aba motari mu nzara z’abagenzura imikorere n’amakosa akorwa n’abatwaye moto, kuko nta na rimwe bari babakorera ubuvugizi, uretse kureba ko batatanze imisanzu, ndetse ko banarenze agace bakoreramo.
Izi ngamba zifashwe byagabanya akajagari ka ruswa yakwa n’abo bita abasekirite, bajya bafatwa bakabanza bakumva neza ikibazo, byaba na ngombwa bakareba ko umuntu adafite ibyangombwa, aho kugira ngo bajye bafatwa nk’ingengera kandi bafitiye igihugu akamaro n’ingo zabo, kuko ujya kubona umusekerite akuguye gitumo agahita azimya moto, akakwambura kontake n’ingofero, ibi kandi byaragaragaye ko hari abiyita abakozi ba koperative atari bo, mu gihe gishize I Runda hafatiwe abagabo batatu bambura abamotari.
Ati : “Ni ubwa mbere nafatwa ariko akarengane mu kimotari ni ibintu bisanzwe, n’ubwo waba ufite ikibazo kimeze gute ntibashobora kukumva. Nk’ubu bamfashe nari nshyiriye ibikoresho umubyeyi wabyaye kwa muganga ariko nabatakambiye banze kunyumva kandi usibye ako gatwaro banshinja ibindi byangombwa nsabwa nk’umumotari ndabifite.”
Ndikubwimana Charles nawe ni umwe muri aba bamotari. Nubwo yemeye kuvugana n’itangazamukuru asabye ko ibyuma bifata amajwi bifungwa, avuga ko ibyo abayobozi bakora babizi bityo ngo ari nabo bafite ibisubizo ku bibazo bahuye nabyo.
N’ikiniga cyinshi yagize ati : “Niba umuyobozi yanzanye hano amfiteho uburenganzira kandi azi n’uko bigomba gukemuka. Njye rero ntacyo narenzaho”
Avuga ko yafatiwe kudatanga umusanzu, ariko akaba yafashwe mu gitondo kare kare nta n’umugenzi aratwara.
Ati : “Uyu munsi nibwo nari ntangiye akazi nkigera mu muhanda bahita bamfata. Ko n’aba batuyobora babaye abamotari babizi, wagera mu muhanda muri iki gitondo ugahita ubona ibihumbi bitanu by’ umusanzu koko! naberetse n’ibyangombwa. Bajye badufata yego wenda igihe turi mu makosa, ariko ubuyobozi nabwo bushyire mu gaciro.”
Ngendahimana Revelien umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abamotari mu Karere ka Nyarugenge avuga ko bafashwe kubera ko hari ibyo batari bujuje.
Avuga ko hari abakoreshwa mu bujura ari na kimwe mu bituma batemera kubahiriza ibisabwa kugirango bakore nk’abanyamwuga kandi babifitiye uburenganzira.
Ati : “Tumaze igihe kigera nko ku mezi umunani tubakangurira kujya mu matsinda (Cooperative) ku buryo n’umuturage ugiriye ikibazo kuri moto dushobora gushaka uwo muntu tukamubona, bityo kumukemurira ikibazo bikaba byakoroha. Ariko bo ntibabyumva, gusa ubukangurambaga burakomeje.”
Avuga ko buri mu motari wese agomba kugira ikarita imuranga nk’umunyamwuga kugira ngo hirindwe akajagari kandi nabo bagakora umwuga wabo mu bwisanzure.
Ati : “Iyo dufashe umuntu tumubaza ikarita yayerekana anujuje ibisabwa tukamureka akagenda. Iyo dusanze ntayo afite, tumwohereza kujya kwibaruza no kuyibona, twasanga kandi ntayo afite atari we byaturutseho, tumuha uburenganzira agakomeza akazi ke, tukabyikurikiranira kugeza ayibonye. Rwose nta muntu tujya turenganya iyo yujuje ibisabwa.”
Ku kibazo cyo kuba umumotari atemerewe gutwara umuzigo kuri moto igihe ufitwe n’umugenzi, uyu muyobozi avuga ko ubwishingizi bwa moto bugaragaza umubare w’ibyo umumotari yemerewe gutwara, bityo agashimangira ko iyo bidahuje n’ibyo akora, aba agomba kubihanirwa.
Uyu muyobozi kandi avuga ko niba umumotari yemerewe gutwara umugenzi umwe kuri moto, abagenzi nabo bajya baborohereza bakifashisha ubundi buryo bwemewe n’amategeko mu gutwara abagenzi, aho kugira ngo ajye guteza umumotari ibibazo kandi nawe atiretse.
Ati : “Mu Rwanda dufite uburyo butandukanye umuntu ashobora kwifashisha akagera iyo yashakaga kugera kandi nta kibazo kivutse. Niba dufite ibinyabiziga bishinzwe gutwara abantu n’ibintu kuki atari byo byakwifashishwa aho kugira ngo umugenzi agende ahekanye n’imizigo kandi yashoboraga kugenda yisanzuye? Abagenzi nabo bajye borohereza abamotari rwose ntibakabakoreshe amakosa kandi babireba.”
Usibye imizigo ngo hari n’andi makosa abujijwe abamotari bakunda gukora kandi bitemewe. Urugero nko kuba afite ubwishingizi bumwemerera gutwara abantu babiri ariko ugasanga ashyizeho nk’umugore uhetse cyangwa utwite.
Icyo gihe ngo iyo habaye impanuka uwo muntu wa gatatu nta buryo bwo kurengerwa aba afite kuko nta bwishingizi yateganyirijwe. Ngo abamotari rero bakwiye kumenya ko iyo ibintu bibujijwe haba hari n’impamvu zabyo.
Ngendahimana avuga ko muntu ufatanywe umuzigo kuri moto aba afite uburyo ahanwamo bitandukanye no kudatanga umusanzu wa koperative. Uwafatanywe umuzigo ngo ashyikirizwa Polisi kuko aba yishe amategeko rusangey’umuhanda, mu gihe uwakoze icyaha cyo kutibaruza cg gutanga umusanzu ariwe ukurikiranwa na koperative.
Uyu muyobozi asaba abamotari gukora ikimotari cy’umwuga no kugira ikinyabupfura mubyo bakora nkuko bahora babikangurirwa.
Ati : “Dukora ubukangurambaga buri gihe cyane no muri iki cyumweru dusoje cyahariwe gukumira impanuka mu muhanda twabigarutseho ndetse binagaragazwa ko akenshi impanuka zibera mu muhanda ziterwa na moto, ntwabwo twakomeza kurebera rero. Nibakurikize amategeko natwe tuzabareka bakore mu bwisanzure.”
Avuga kandi ko umumotari abaye afite ibyangombwa byanakoroha kumurenganura igihe yarenganyijwe n’umuntu ushinzwe kumukurikirana, cyangwa n’umugenzi yaba yagize ikibazo bikaborohera kumenya uko babikemura.
Ati : “Niba igihugu cyacu kigira isuku kikagira n’umutekano, ntabwo muri moto ariho byananirana. Ntawavuga ko tugiye guhagarika imfu, ariko wenda bazicwe n’ibindi bitari impanuka zaturutse kuri twe.”
Yizeza aba bamotari ubufatanye, ubuvugizi n’imikoranire inoze mu rwego rwo gukemura ibibazo, mu gihe nabo baba bemeye kuzuza ibyo basabwa.
Iki gikorwa cy’umukwabu mu kureba abamotari bakora ibinyuranyije n’amategeko kiri kubera mu turere twose tugize umugyi wa Kigali hagamijwe gukumira impanuka n’ibibazo bisanzwe bivuka ahanini bitewe n’uburangare bwabayeho mu bashinzwe kubikumira.
Mont Jali News