Site icon Rugali – Amakuru

Kagame n'agatsiko bakomeje gucengana nuwigeze kubibutsa ko FPR ari agatsiko k'amabandi

Muhanga: Ibyavuye muri Referandum bikomeje gusobanurwa

Mu biganiro byahuje Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe kuvugurura amategeko(Rwanda Law Reform Commission) n’abanyeshuri biga mu ishuri rikuru ry’abaforomo n’ababyaza riherereye i Kabgayi mu karere ka Muhanga, Umuyobozi wungirije w’iyi Komisiyo Evode Uwizeyimana avuga ko gusobanurira abanyeshuri ibyavuye muri Referendum ari ukugira ngo Abanyarwanda bamenye kurushaho Itegeko Nshinga rishya bitoreye.

Evode Uwizeyimana aganira n’abanyeshuri b’i Kabgayi

Itegeko Nshinga rishya ryatowe tariki 18Ukuboza 2016, abakozi ba Komisiyo y’igihugu ishinzwe kuvugurura amategeko muri iyi minsi batangije gahunda yo gusobanura iri tegeko byimbitse cyane cyane ku rubyiruko rwo mu mashuri makuru na kaminuza.
Kuri uyu wa gatatu baganiriye n’abo mu ishuri ry’abaforomo n’ababyaza (Kabgayi School of Nursing and Midwifery) cyane cyane ku ngingo zimwe zavuguruwe harimo n’ingingo ya 101 yakunze kuvugwa cyane n’abantu benshi.
Evode Uwizeyimana Umuyobozi wungirije muri Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe kuvugurura amategeko, avuga ko mu nshingano iyi komisiyo ifite hari   mo no kumenyekanisha amategeko u Rwanda rugenderaho yemejwe n’Inteko ishinga amategeko ngo bitandukanye n’inshingano y’abagize Inteko umutwe w’abadepite kuko bo bategura imishinga y’amategeko bakanayemeza.
Yagize ati “Nk’ingingo y’101 mwasabye ko ihinduka niyo twaje kubabwira, hari n’izindi ngingo abadepite babonye ko ari ngombwa ko zihinduka nizo rero turi gusobanura”
Solange Mutimukeye, umunyeshuri muri iki kigo avuga ko ashimishijwe no kuba   mu Itegeko Nshinga harimo n’ibirebana n’umwuga akora wo kubyaza kuko ngo yari asanzwe azi ko mu itegeko nshinga bitabamo.
Ngo yibazaga ko amahame agenga umwuga w’abaganga akunze kugenwa n’iteka rya Minisitiri w’ubuzima gusa.
Mutimukeye yongeyeho ko ikimushishikaje cyane ari ukumva ko umukuru w’igihugu azongera kuyobora u Rwanda nk’uko Abanyarwanda babimusabye.
Cyakora nanone abanyeshuli babajije impamvu abaturage basabye ko hahindurwa ingingo ya 101, nyamara ngo abadepite bagahindura n’izindi, aha Evode akaba yabasubije ko Itegeko Nshinga rishobora guhindurwa bitewe n’igihe atari ikintu kiguma uko kiri.
Uretse ingingo ya 101 aba banyeshuri basobanuriwe, abakozi b’iyi Komisiyo banavuze ko hari izindi ngingo zari mu itegekonshinga zivuga kuri manda y’abakozi batandukanye nazo zahinduwe ku buryo izi ngingo zavuye kuri 203 zikaba zigeze ku ngingo 177.

Abanyeshuri n’abakozi bakurikiye ibyo babwirwaga ku Itegeko Nshinga

Basanze hari bimwe na bimwe batari bazi ku ngingo zitandukanye zavuguruwe

Abanyeshuri n’abakozi b’iri shuri bakurikiye

Evode Uwizeyimana aganira n’abo kuri iri shuri

Umwe mu banyeshuri avuga ko bungukiye byinshi muri ibi biganiro n’abakozi ba Rwanda Law Reform Commission

Elisee MUHIZI
UMUSEKE.RW/Muhanga

Exit mobile version