Site icon Rugali – Amakuru

Kagame nafungure imipaka na Uganda kuko ibura ry’inyama z’inka kw’isoko nimwe mu ngaruka

Igisubizo cy’inyama z’inka zikomeje kubura ku isoko kiraba ikihe? kiratangwa na nde? Hirya no hino mu mujyi wa Kigali ababaga bakanagurisha inyama baherutse kuzamura igiciro cyazo, mu kwezi gushize kwa 10 ikiro k’imvange cyaguraga amafaranga 2200 none ubu kigeze ku 3000, iroti iragura 4000 yaraguraga 3000, umwijima waguraga 2500 ubu ugeze ku 3000.

Iri zamuka ry’ibiciro abacuruzi n’abaguzi baragaragaza ko riri kugira ingaruka ku mibereho yabo no ku kazi ka buri munsi bakora. Simpari Shema Michel ucuruza amashuka mu isoko ry’i Nyabugogo yagize ati“ Kubera inyama zahenze tuzajya twirira ibishyimbo, nabyo nibihenda turye imboga z’ibyatsi.”

Hakizimana ucuruza inyama mu isoko ry’I Nyarugenge yagize ati “ Mbere zikigura amafaranga ibihumbi 2200, umuntu yabashaga kwakira nk’abakiriya 100 ku munsi ariko ubu ntabwo bikunda byabananiye kuko n’abakiriya batanu kubabona ntibyoroshye.”

Japhet NDIKUMWENAYO ukora akazi ko gutwara abagenzi ku igare yagize ati “Ukora uko ushoboye ukanyonga nyine kugeza ubonye amafaranga ukagura inusu mu gihe waguraga ikiro k’inyama.”

N’ubwo igiciro k’inyama kihagazeho ku isoko, abacuruzi bavuga ko kimwe mu bisubizo ku izamuka ry’igiciro k’inyama ari ubukangurambaga bushishikariza abaturage korora amatungo magufi.

Cyubahiro yagize ati “Twebwe duteganya ko nko mpera z’umwaka igiciro k’inyama kizazamuka kikagera ku 3000 ku kiro. Kuberi iki? Kuko inyama ziba zishakishwa n’abantu benshi, ugasanga inyama izaba ihenze. Ariko bagiye bigisha abantu korora amatungo magufi menshi, abantu bamwe bakayarya abandi bakarya inyama z’inka, urumva igiciro k’inyama nticyazamuka, abakenera inyama baba ari bake ugereranyije n’abazikeneye ubu.”

Hakizimana ati “ Ubuso twororeraho ni buto, no kuba inka zitabasha kwinjira mu gihugu zivuye hanze, nibyo mbona leta yagerageza ikagira icyo ihindura kugira ngo abaturage babashe kurya inyama y’Inka kuko byamaze kubananira.”

Exit mobile version