Site icon Rugali – Amakuru

Kagame nadafungura imipaka na Uganda, abaturage baramutumura kubera inzara irimo guca ibintu.

Ni gute umusaruro mbumbe w'u Rwanda wiyongera 12% mu gihe inzara n'ubukene byiyonera?

Inzara mu Rwanda: Kagame ntavuga rumwe nabanyarwanda mugihugu kubera inzara irimo guca ibintu. Ntabwo bisanzwe ni bwo twabona iyi nzara- Abaturage. Bamwe mu baturage bo hirya no hino mu gihugu, bavuga ko bahangayikishijwe n’izamuka ry’ibiciro ku masoko yo hirya no hino, ibyo bavuga ko bishobora kubateza inzara batigeze babona kandi ishobora no kumara igihe kirekire.

Ibi abaturage babishingira ku kuba nko mu mezi abiri ashize ibiciro by’ibyinshi mu bicuruzwa nkenerwa mu buzima bwa buri munsi bw’urugo byari byarazamutse cyane. Urugero ni nk’ibishyimbo, umuceri na kawunga.

Abaturage bavuga ko intandaroyino nzara arugufunga imipaka ya Uganda n’u Rwanda.
Ninkuru yasohowe nikinyamakuru cyo mu Rwanda:

Ntabwo bisanzwe ni bwo twabona iyi nzara- Abaturage – Bwiza.com http://bwiza.com/?Ntabwo-bisanzwe-ni-bwo-twabona-iyi-nzara-Abaturage&fbclid=IwAR1603ak0yhm7veiyNXQWGH356WCKQzs8-hfdVzAIkIqa4IjU7D-RZ-7vss

Dore uko Perezida Kagame Paul yishongora kubanyarwanda bashonje igihe yari mumwiherero mubyumweru bibiri bishize:

Yagize ati “Muri iyi minsi tunyuzemo muri 2018 na 2019,habayemo ibintu byiza pe, u Rwanda rwagizemo amahirwe ndizera ko 2020 bizarushaho. Abanya Uganda baravuze bati “Aba banyarwanda bihaye kwanga kuza iwacu kandi twari tubatunze,nimubahe amezi 2 gusa baraba barize batakambye, baje kudupfukamira……”

Icyakurikiyeho, 2019 nibwo ubukungu bwacu bwakuze kurusha ibisanzwe…ubu tuzagera hejuru ya 10.Kuki se kandi dufite ibibazo ku mipaka?. N’ukuvuga ngo gusubiza ibintu mu buryo nkuko byari bimeze nibwo bukungu!.

Nkuko Rnc France twakomeje kwamagana ifungwa ry’imipaka ntiduhwema no kwamagana ikatwa ry’imishahara yabakozi aho kongera iyo mishahara kugirango umuturage abashe kwigurira ibijumba ahubwo FPR ikihutira kubambura imishahara kugahato, nakarengane k’ibihekane!!!.

Exit mobile version