Ubundi mu bihugu byubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu ntabwo ubuza abaturage bawe kujya mu gihugu ufitemo ambasade muri macye mufitanye umubano uzwi.
Birumvikana iyo igihugu gifunze ambasade kigacana umubano n’ikindi gihugu, kubuza abaturage bacyo kujya muri icyo gihugu byakumvikana kandi nushatse kujyayo baramureka ariko hagira ikimubaho akirwariza.
Ariko mu Rwanda siko bimeze. U Rwanda na Uganda biracyafitanye umubano, abaganda baraza mu Rwanda nta kibazo n’abanyarwanda bagiye Uganda atari bamwe bo muri DMI ya Kagame bagiye kwica no gukora amabi nabo nta kibazo bagirayo.Ibi rero byo kubuza abanyarwanda kujya Uganda n’ukurengera bikabije.
Yibaye byashobokaga Kagame akaba uwambere gucana umubano na Uganda noneho n’abanyarwanda bakumva neza ko kubera ko nta mubano dufitanye na Uganda ko kujyayo harimo ingaruka. Ariko ibi Kagame arimo gukora nibya bindi bye bya munyangire ye no kwisaza kubera ko yamaze gufatirwa mu cyuho yica akanishimuta abantu ku butaka bwa Uganda.