Site icon Rugali – Amakuru

Kagame nabuza abanyarwanda guherekeza Kizito Mihigo uko bikwiye azaba amwishe kabiri

Inkuru yincamugongo: Kizito Mihigo yapfuye! Yishwe na nde?

URUPFU RWA KIZITO MIHIGO, RUDUKOMEZE MU KWEMERA NO GUHARANIRA IGIHANGO CY’U RWANDA. Ejo ku wa mbere, tariki ya 17 Gashyantare 2020 nk’Abanyarwanda bose namenye inkuru y’incamugongo ko umuvandimwe, umusangirarugendo, umukunzi w’Abanyarwanda yishwe na polisi y’u Rwanda.

Iyo nkuru yaje umuntu atayiteguye, itubabaza turi benshi, bamwe batangira kwibaza mu kwemera kwabo niba koko Imana y’u Rwanda yaba ikiriho. Kuki hapfa abeza, abafite ubuntu? abandi bagasigara? Kuki ihamagara abari bakenewe mu gucyemura ibibazo Abanyarwanda bafite?

Muri iyi nyandiko, nk’umuntu wibajije ibyo bibazo, ariko kandi nk’umuntu wemera ko buri muntu aba afite ubutumwa (mission) bwe hano ku isi, by’umwihariko abantu beza, nk’umuntu waganiriye na Kizito Mihigo twari duhuje ukwemera, nagerageje kubisubiza.  Kuko nari nzi ko Kizito Mihigo mu kwemera kwe yari kubaza Imana isomo yavana mu bimubayeho ntayitenguhe. Igisubizo nabonye nicyo nifuza gusangiza Abanyarwanda. Kugira ngo mbisobanure neza, ku wa gatandatu ni nkaho umwuka wa Kizito Mihigo wanjemo (aha buri wese yabyumva akurikije ukwemera kwe).

Uburyo (Contexte)

Ku wa gatandatu niriwe nibaza uko Kizito Mihigo yafunzwe, numva ari akarenga karenze, nkibaza indirimbo ye yabisobanura. Nabonaga  indirimbo “Aho kuguhomba yaguhombya” itari iy’ibihe twarimo. Kuko kuva Kizito Mihigo yava muri gereza nemera ntashidikanya ko ntacyo Imana yari ifite cyo kumuhombya. Yari umumalayika wibera mu Rwanda. Umwuka wanjemo numva ko indirimbo Kizito Mihigo we yanyibwirira ati: “Mana wankijije”, icyo gihe bwari bumaze kwira sinabitindaho.

Iyi ndirimbo ndaza kuyigarukaho.

Ijambo rimwe mubyo naganiriye na Kizito Mihigo nakunze kwibazaho ntaryumva, ni ukuntu yambwiye ngo “uko wifuza kuza mu Rwanda, niko nanjye nifuza kuva mu Rwanda, mu Rwanda ni nk’ikuzimu”. Byarambabaje, nibaza ukuntu Kizito Mihigo w’Umukritsu yakoresha ijambo nkiryo.

(Ikindi gihe nzagaruka k’ubuhambya burambuye k’umushinga Kizito Mihigo yari afitiye u Rwanda, uri mu ngingo enye n’imbogamizi yari afite, bimwe muri ibyo bikaba ari byo byatumaga abona u Rwanda rwarabaye nk’Ikuzimu).

Kuki Imana yemeye ko Kizito Mihigo yicwa?

Iryo jambo, uko mbibona, ryadufasha kumva Impamvu Imana yahamagaye Kizito Mihigo, rikanadufasha kwakira urupfu rwe. Mu bemera Imana, tuzi ko Imana ari ubuntu, Imana ari ineza, iyo umwana wayo ayitakiye, imushakira igisubizo. Niba koko umumalayika  nka Kizito Mihigo yari abayeho yumva aba ikuzimu, mbona Imana ikunda abana bayo yaragombaga kuhamuvana. Igisubizo byari uguhunga, biboneka ko uko Kizito yari abayeho afungishijwe ijisho bitari gukunda, cyangwa  se kumuhamagara mu bayo. Mbona ari ibyo Imana yakoze.

Iyo imuhamagara atishwe ?

Kizito Mihigo bigaragara mu magambo y’indirimbo ze, yari afite impano yo gushyira mu magambo ibiri k’umutima, cyane cyane akababaro k’Abanyarwanda. Njye nemera ko niba Kizito Mihigo yarabonaga u Rwanda rwarabaye nk’ikuzimuhari miliyoni nyinshi z’Abanyarwanda zibibona nkawe ariko zidashobora kubyivugira. Rero Imana ikunda abayo idakoresheje ikimenyane, izirikana akarengane k’abayitakira. Mbona itazakomeza kwihanganira ko abana bayo baba  ahantu hagizwe nk’ikuzimu na gatsiko ka bamwe. Iyo Kizito Mihigo apfa bisanzwe Abanyarwanda benshi twari kubabara, ikiriyo cyarangira tugakomeza ubuzima za miliyoni zitaka zigatahira urwo. Uko yishwe, twese twabaye abazahamya ko umumalayika wacu bamudutwaye, bamugirira inabi irenze ukwemera kwacu.

Nkeka ko bishe Kizito umwe ariko hakaba hagiye kuvuka ba Kizito benshi bari buhaguruke bifuza guharanira k’uvana miliyoni zirenze icumi z’Abanyarwanda ikuzimu (kubura u Rwanda). Ibi nkabyandika mpamya ko uko bishe Kizito Mihigo bimbereye imbarutso yo kwitanga ntizigamye mparanira Impinduramatwara Gacanzigo, igitekerezo cyagizwe n’Intwari z’u Rwanda.

Nkabwira agatsiko ka FPR ko kwica umuntu atari igisubizo, aho mwamwicaga ntimwashoboraga gutekereza ko umwuka we uguruka ukagera mu gihugu cy’ubufaransa, ugahagurutsa undi muntu uzaza guharanira ko igitekerezo cye n’abagenzi be kigerwaho.

Icyo nabwira Abanyarwanda, umusanzu wa buri wese urakenewe kugira ngo tuvane Abanyarwanda ikuzimu. Uyu munsi nibwo nagize imbaraga zo kumva indirimbo umwuka wa Kizito wanshyizemo, bwari ubwa mbere numva amagabo yayo aje nk’ubuhanuzi bukenewe mu Rwanda. Umuntu wese yakwemera Imana cyangwa se atayemera yavanamo isomo.

Mana wankijije umbeshaho simenye iyo neza yawe, ndababaye singishaka kukugomera,

woweho ungirira ubuntu nyitondere ngutunganyirize mana iyi minsi y’amaganya yidukizemo,

Umva amaganya n’agahinda by’ abagutakira dawe, kuko kenshi iby’ushaka tutabyitaho,

Kurubu turakwitwaraho ugumye kuturakarira dawe, wibagirwe ibyo byaha twakugiriwe,

Namwe banyabyaha nimwibuke Imana y’abaremye mwese, muyikunde, mwanga ibyaha mwakoze byose,

Uziko apfa atunguwe, urupfu ruzaba igisambo rwose, mwitegure ukiriho mutazacibwa”.

Umuntu wese washishoza akibaza amaraso y’inzirakarengane z’Abanyarwanda  yamenywe kandi agikomeza kumenywa n’Abanyarwanda , abandi babarebera ntakubarwanya, yakumva ko Abanyarwanda twishe igihango cy’Imana.

Iyo urebye ukuntu abanyarwanda bamwe basigaye bashinyagurira abapfuye, n’ukuntu abanyarwanda bishwe bose batibukwa. Iy’urebye ko bamwe basigaye bicwa ntibaherekezwe neza kubera gutinya agatsiko ka bamwe, yabona ko abanyarwanda twishe igihango cy’abakurambere bacu.

Kizito Mihigo yitabye Imana, umusanzu we yarawutanze, iyi ndirimbo yayiririmbye mu buzima bwe bw’akanyongezo, aho Imana yamuhaye agahenge ngo arangize ubutumwa bwe. Nemera ko Imana yahisemo ko umumalayika wayo ava ikuzimu, akahava nk’igitambo cyo kwereka Abanyarwanda ko tugomba kubuura igihugu cyacu, tugaharanira igihango cyacyo. Nitutabyikorera, tubikorere abana bacu.

Constance Mutimukeye

Exit mobile version