Site icon Rugali – Amakuru

Kagame n’abakozi be bagiye mu Mwijuto i Gabiro ariko abaturage babwiye Ijwi ry’Amerika ko bugarijwe n’ibibazo uruhuri

Mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa Gatanu, nibwo abayobozi batandukanye bafatiye za bisi ku biro bya Minisitiri w’Intebe, bagendera hamwe aho kugendera buri wese mu modoka yihariye. Abayobozi bakuru mu buyobozi bw’igihugu kuri uyu wa 24 Gashyantare 2017, berekeje mu Kigo cya Gisirikari cya Gabiro ahabera umwiherero ku nshuro ya 14. Umwiherero uhuriramo abayobozi batandukanye barimo abakorera imbere mu gihugu n’abahagarariye inyungu z’u Rwanda mu mahanga.

Dore ko biteguye kumara hafi icyumweru biga ku cyakomeza guteza igihugu imbere, bose bari bapakiye ibikapu. Uyu mwiherero wa 14 w’abayobozi bakuru, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika,Tugireyezu Venantia, yatangaje ko uteguye mu buryo bwihariye, abayobozi bakazakorera mu matsinda, iry’ubukungu, imibereho y’abaturage n’itsinda rirebana n’imiyoborere, ubutabera ndetse n’uburenganzira bwa muntu.

Buri Minisiteri igize itsinda igomba gutanga ikiganiro cyayo, ibyo yagezeho, imbogamizi n’ibyo itashoboye kugeraho ukurikije gahunda y’imyaka irindwi ya Guverinoma, icyerecyezo 2020 na gahunda y’imbaturabukungu. Nyuma hazafatwa ingamba zo kurenga imbogamizi zatumye bimwe bitagerwaho.

Umwiherero witabirwa n’abayobozi barimo Perezida wa Repuburika, Abakuru b’Inteko Ishinga Amategeko n’ababungirije (imitwe yombi), Minisitiri w’Intebe, Perezida w’urukiko rw’Ikirenga, abaminisitiri n’abanyamabanga ba Leta, abayobozi ba za Komisiyo n’abanyamabanga nshwingwabikorwa bazo, abahagarariye u Rwanda mu Mahanga, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali na ba Guverineri, Abayobozi b’Uturere (Mayors gusa), Abanyamabanga bahoraho, abadepite n’abasenateri bakuriye Komisiyo gusa, abayobozi bakuru b’Inzego z’Umutekano mu gihugu, abakuriye Inzego nkuru z’ubutabera n’Ubushinjacyaha bwa Repuburika, abayobozi b’Ibigo bya Leta ndetse Uhagariye abikorera n’abandi bashobora kugenwa cyangwa gutumirwa na Perezida wa Repuburika.

Exit mobile version