Site icon Rugali – Amakuru

Kagame nabahe muri ya nkunga IMF yamuhaye! Kontineri zirenga 2000 zo mu Rwanda zaheze ku byambu, hari impungenge ko zatezwa cyamunara

Kagame nabahe muri ya nkunga IMF yamuhaye! Kontineri zirenga 2000 zo mu Rwanda zaheze ku byambu, hari impungenge ko zatezwa cyamunara

Abatumiza ibicuruzwa mu mahanga bo mu Rwanda, batabaje inzego zitandukanye nyuma y’uko Tanzania na Kenya bishobora guteza cyamunara kontineri zabo zirenga 2000 batabashije gukura ku byambu ku gihe, kubera ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus.

Kuva mu mpera z’umwaka ushize, mu Bushinwa ahaturuka ibicuruzwa byinshi bijya mu Rwanda hadutse icyorezo cya Coronavirus, bituma ibikorwa bifungwa, harimo n’abohereza bakanakurikirana ibicuruzwa.

Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) rutangaza ko ubwo mu Bushinwa bafungaga ibikorwa, hari kontineri zari zaturutseyo zagera ku byambu ntizibashe kuhava, kuko abohereje ibicuruzwa bo mu Bushinwa n’ahandi batinze kohereza impapuro zifashishwa kuri gasutamo, ngo ibicuruzwa bibashe gukomeza urugendo.

Manzi Germain ushinzwe ibikorwa mu ihuriro ry’ubucuruzi na serivisi, yavuze ko “muri make habayemo gukererwa, abatanga ibicuruzwa bo mu Bushinwa bohereza impapuro bitinze kuko bari muri Guma mu Rugo, ntibabashe kubikurikirana.”

Ikindi kibazo cyabayemo ni uko ibicuruzwa byageze ku byambu abanyarwanda barinjiye muri Guma mu rugo kubera Coronavirus, ubucuruzi bugahagarara ntibabashe gukora ngo babone amafaranga yo gukura ibicuruzwa ku byambu.

Inzego zitandukanye zaritabajwe

Kugeza ubu ku cyambu cya Dar es Salaam hari kontineri z’abanyarwanda zigeze hafi ku 2500, mu gihe Mombasa hari 67 gusa.

Hari impungenge ko izo kontineri zishobora gutezwa cyamunara kuko usanga amafaranga zishyuzwa y’ububiko, gasutamo n’ibihano amaze kuba menshi kuruta agaciro k’ibicuruzwa.

Kuwa 22 Kamena 2020, Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda, Stephen Ruzibiza, yandikiye ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe ibyambu muri Kenya (KPA), ndetse n’ubw’Ikigo gishinzwe ibyambu muri Tanzania (TPA), asaba ko hakurwaho biriya bihano.

Ruzibiza yagaragaje ko abatumiza ibintu mu mahanga bakomeje kugorwa n’inzitizi z’icyorezo cya Coronavirus, aho bahuye n’ikibazo cyo gutinda kubona impapuro ziturutse ku batanga ibicuruzwa, amabwiriza mashya ku mipaka ndetse n’imyigaragambyo y’abashoferi yabereye ahitwa Benaco na Maraba.

Yakomeje asaba ko hakurwaho ibihano n’amafaranga by’aho kontineri zibitse [warehouses], amafaranga y’ubukererwe ya gasutamo hamwe n’ayacibwa buri munsi kuri kontineri, nk’uko byemeranyijwe muri EAC.

Urugaga rw’abikorera rwagaragaje kandi ko abatumiza ibicuruzwa mu mahanga bafite ibyago byo guhanwa n’amabanki, kubera guheza izo kontineri ku byambu.

Ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro mu Rwanda (RRA), na cyo cyandikiye ibigo bishinzwe imisoro n’amahoro bya Tanzania na Kenya, gisaba ko abacuruzi b’abanyarwanda bakurirwaho ibihano nk’uko byemeranyijwe mu bufatanye mu bucuruzi muri EAC.

RRA yavugaga ko ibihano atari ngombwa kuko abantu bahuye n’ibibazo by’icyorezo cyagwiririye Isi yose, ikibutsa ko abanyarwanda basanzwe bakorana neza, bityo uyu munsi atari bwo bakwiye kubafatirana mu byago ngo babace ibihano.

Kugeza uyu munsi inzego zandikiwe zose ntabwo zirasubiza ubusabe bw’u Rwanda.

 

Kontineri zirenga 2000 ni zo zaheze ku byambu bya Mombasa na Dar es Salaam

 

Exit mobile version