Rusagara yasabwe kutamena amabanga ya gisirikare
Ubwo urubanza ubushinjacyaha buregamo Rtd Brig Gen Frank Rusagara rwasubukurwaga yiregura ku byaha ashinjwa, yongeye guhakana yivuye inyuma icyaha cyo gusebya leta, ananenga abamushinja bituma asabwa kutarengera ngo amene amabanga ya gisirikare.Kubera imvugo yakoreshaga agaruka kuri bimwe mu byabaye ku basirikare bamushinja, Ubushinjacyaha bwavuze ko nk’uko Col Tom Byabagamba yaburanye akagira bimwe yanga kuvugaho mu rukiko na Rusagara yaburana nka Jenerali kugira ngo atagira amabanga ya gisirikare amena.
Me Buhuru wunganira Rusagara yavuze ko mbere bashakaga ko urubanza rwabera mu muhezo bitewe n’amabanga akomeye ari mu idosiye, ariko ngo Urukiko rurabyanga.
Col Byabagamba yafashe ijambo avuga ko ibyo yanze kubwira urukiko mu ruhame ari ibyo yavugiye mu nama y’abajenerali na ba Colonel (birebana n’ifungwa rya Lt Joel Mutabazi).
Ubushinjacyaha bwavuze ko Urukiko rwagenda rukumira amwe mu magambo ya Rusagara kuko ibyo yamenye nka Jenerali ari byinshi, kugira ngo uregwa atagwa mu mutego wo kuvuga ibidakenewe mu rukiko, kuko hari abajenerali kuzana mu rubanza bidafite icyo bifasha urukiko.
Icyaha cyo gutunga intwaro no guhisha ibimenyetso
Perezida w’urukiko yavuze ko hatahiwe Col Tom Byabagamba ngo yiregura ku cyaha cya gatatu, cyo guhisha nkana ibintu byagombye gufasha mu kugenza ibyaha bikomeye no gutahura ibimenyetso cyangwa guhana abakoze icyaha.
Urukiko rwasabye ko yiregurira rimwe na Rusagara ushinjwa gutunga imbunda n’amasasu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kikanashinjwa Rtd Sgt Francois Kabayiza wari umushoferi wa Rusagara.
Me Valery wunganira Col Tom yagaragaje inzitizi, avuga ko umukiliya we atigeze abazwa n’ubugenzacyaha kuri icyo cyaha mu iperereza ry’ibanze, ahubwo ngo babajijwe n’Ubushinjacyaha gusa, bitandukanye n’uko amategeko nk’uko yabisobanuye, ahubwo ngo icyo ubugenzacyaha bwakoze ni ukumumenyesha ibyo aregwa gusa.
Iyi nzitizi yanashimangiwe na Me Nkuba Milton wunganira Rtd Sgt Kabayiza.
Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko abunganira abaregwa bazanye inzitizi kuko ibihe bagezemo bitaboroheye, ariko ngo abaregwa barabajijwe.
Icyo gihe Col Byabagamba ngo yasubije ubugenzacyaha ko adashobora gusubiza atarabona umwunganira, anavuga ko atazi igihe azamubonera.
Byabagamba yasabye urukiko kumenyesha ubushinjacyaha ko batanze kuburana, anasobanura ko impamvu yasubije ko atazi igihe azabonera avoka ari uko yari afunze kandi nta n’uwari wemerewe kumugeraho.
Urukiko rwafashe umwanya wo kwiherera ngo rufate umwanzuro kuri izi nzitizi.
Nyuma y’isaha n’igice rwihereye, Perezida w’inteko iburanisha yavuze ko nyuma y’uko abaregwa basabaga ko bimwe mu birego bitakwemerwa n’amategeko kuko iperereza ryakozwe binyuranyije n’amategeko, rwanzuye ko inzitizi zo kutakira ikirego ku cyaha cyo guhisha ibimenyetso byagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye, gutahura ibimenyetso cyangwa guhana abakoze icyaha kuri Col Tom no gutunga intwaro kuri Sgt Kabayiza, icyemezo kizafatwa mu icibwa ry’ububanza.
Ibyo byose ngo biteganywa n’itegeko.
Biteganyijwe ko urubanza ruzasubukurwa kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Mutarama 2016 saa mbiri za mu gitondo.
Source: Igihe.com – Rusagara yasabwe kutamena amabanga ya gisirikare