Impinduka mu gisirikare cya Congo. Gen Pacific Masunzu yabaye umukuru wa zone de defense numero ya gatatu iri muri Kivu y’amajyaruguru. Iki gice bamuhaye kuyobora n’icyo kirimo intambara ya RDF Kagame. Kuberi iki twafata ibi nk’ibintu by’ingenzi? Ibi rero bihangayikishije Kigali cyane!! Kigali ngo batangiye gukora utunama mu gihe bategereje inama rusange ya Kagame ngo bige kuri iki gikorwa cya Congo cyo guha Gen Masunzu kuyobora iriya defense numero ya 3. Ubu intambara nibwo igiye kuba noneho! Masunzu yabaye mu gisirikare k’Inkotanyi ndetse yagiye mu ba mbere nko muri za 1991. Azi abasirikare bose ba RDF. Ari mu Banyamulenge batafobaganye igihe bababwiraga gufobagana. Kagame yabijejew kubafasha gusubira muri wakondo friko kari ukubabeshya yagira ngo abakoreshe ariko we bamusabye gufobagana kimwe na ba Mutebutsi arabyanga. Amaze Lubyanka nibwo Kagame yatangiye kumuhiga kugeza muri 2002. Yavugwagwa na buri wese kuko yarahangayikishije Kagame. Bamukoreye amanama menshi atarangiraga.
Kagame yabuze ibitosti kubera Masunzu. Ariko ntibamubonye. Kabira yaje gusaba Kagame guhagarika imirwano. Kagame nawe yamusabye ko bakora deal amwemerera guhagarika imirwano amusaba kubanza gukura Gen Masanzu hafi y’umipaka y’u Rwanda na Congo. Kabira yarabyemeye amuvana muri south Kivu Iminembwe bamujyana iyo bigwa. Bakomeje kumubonamo ikibazo kuko yari yarabananiye. Hari gihe yari agiye kuza muri Goma, Kigali ihita ivuza induru. Kigali iramwanga cyane. Kagame amwangira ko ari umurwanyi akaba yaratorejwe hamwe n’ingabo ze, akaba azi n’uburyo barwanamo. Ese n’ukubera iki bamujyana mu gice kitarimo intambara? Buri kintu n’igihe cyacyo.. Tshisekedi yatekerezaga ko kumukura hariya byatanga amahoro wenda bakageraho basinya amasezerano. Gen Masunzu agiye kuyobora zone de defense 3 igizwe na Sud Kivu ndetse na North Kivu. Murumva ko Kagame ubu nta mahoro afite, ubu ntabwo arimo gusinzira. Gen Masunzu agiye kumubuza uburyo. Yari aho atarakenewe. Abasirikare ba Congo ntibazi kurwana urugamba rwo kurara rwantambi ariko Gen Masunzu igihe yari muri kariya gace yahaye heard time inkotanyi. Kagame ageraho asaba Kabira ngo amukure muri kariya gace. RDF bagiye kuyabangira ingata kuko akabo kagiye gushoboka. Ntabwo aruko ari umunyamurenge ahubwo n’uko ari umusirikare uzi tactics and strategies z’ingabo za Kagame kandi nabo baramutinya. Ntabwo ayoborera urugamba kucyombo nk’abandi bose, ahubwo we n’umurwanyi pe!! Ubu abarwanyi ku mpande zombi bazaba banganya ubumenyi. Nibwo tugiye kwemera ko uwatsinzwe yatsinzwe koko!!! Ayo n’amagambo ya Jean Paul Turayishimye Gushyiraho Gen Pacific Masunzu n’intambwe ikomeye cyane!!