Site icon Rugali – Amakuru

Kagame na Nyiramongi bakomeje gusesagura

Abarimu b’amashuri abanza mu Rwanda ntibarahembwa imishahara yabo igera ku mafaranga ibihumbi 70 (70,000Rwf) kuri buri mwarimu, ariko igihugu cyashoboye kwishyura indenge y’umwihariko y’umufasha w’umwicanyi Paul Kakame ariwe Jeannette Nyiramongi Nzirorera Gasana Kagame ngo agiye muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu masengesho y’igihugu yo ku mafunguro ya mugitondo yabereye i Washington (National Prayer’s Breakfast in Washington DC), yabaye ku taliki ya 8 z’ukwezi kwa kabiri.

Ibiro by’umwicanyi Paul Kagame byishyuye akayabo abantu be bamukorera muri Washington kugira ngo bashugurikire Jeannette Nyiramongi Nzirorera Gasana Kagame ubutumire muri ayo masengesho Perezida Trump yari umushyitsi w’imena.

Igihe abarimu mu Rwanda batabona urwo rusenda ngo ni imishahara yabo, uwo mwamikazi w’aho babuze w’u Rwanda n’abamuherekeje bari muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika guhera ku taliki ya 3 z’ukweze kwa kabiri 2018 kugera ku taliki ya 11 z’ukwezi kwa kabiri 2018 aba muri leta ya Boston yimenamo amafaranga ava mu misoro y’abaturage ntacyo yitayeho. Tuzi neza twese ko Kagame afite amazu menshi Boston, hamwe n’umukobwa we ufite inzu mu gace kagezweho k’amajyaruguru ya Boston.

Aho kugira ngo acumbike muri imwe muri ayo mazu yabo cyangwa mu nzu y’Ambassaderi w’u Rwanda i Washington muri eta Zunze Ubumwe z’Amerika uwo mugore wa Perezida n’abamuherekeje bahisemo kuryama muri hoteri y’inyenyeri 5 yitwa Boston Harbor maze agafata indenge ava i Washington ajya Boston igihe hari indi mirimo agomba kuhakora. Ibyo byose babikesha imisoro y’abanyarwanda.

Nk’uko ibitekerezo by’uwitwa Machiavel bivuga, Kagame n’abantu be bakina politiki y’abatekamitwe, abanyamanyanga, y’abicanyi.

Machiavel yasobanuye ko umuntu ufite imyitwarire nk’iyi ukora ibintu by’indengakamere atagomba kugira umwanya ahabwa mu buyobozi.

Yanditswe na Rpf Gakwerere

Exit mobile version