U Burundi bwateye utwatsi icyemezo cyo kugabanya ingabo zabwo muri ‘Somalia’. Igisirikare cy’u Burundi cyavuze ko kitazubahiriza icyemezo cy’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), cyo gukura ingabo zabwo 1000 mu ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somalia (Amisom). AU ivuga ko u Burundi bugomba kugabanya abasirikare babwo kandi bigashyirwa mu bikorwa bitarenze tariki ya 28 Gashyantare 2019.
Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, Colonel Floribert Biyereke, yavuze ko iki cyemezo kidakwiye gufatirwa ingabo z’u Burundi zonyine, kuko ngo cyaba gihabanye n’ibyemerejwe muri Ethiopia ko ibihugu byose bifite ingabo muri Somalia bigabanya izigera ku 1000.
Dailymail dukesha iyi nkuru, yanditse ko yakomeje avuga ko tariki 30 Ugushyingo 2018, komite mpuzamahanga mu bya gisirikare muri Somalia, yavuze ko abasikare 1000 bagabanywa ku bihugu byose bifite ingabo muri Somalia.
Colonel Biyereke avuga ko abasirikare 341 bonyine aribo u Burundi bwagabanya ku basirikare babwo bari muri Somalia, asaba abo bireba kwisubiraho kuri iki cyemezo.
Mu basirikare 21, 500 bagize umutwe wa Amisom, u Burundi nicyo gihugu cya kabiri gifite umubare munini w’ingabo zibungabunga amahoro muri Somalia kuko bufitemo abagera ku bihumbi 5.400, Uganda ikagira 6,200, abandi basigaye bakaba abo mu bihugu nka Djibouti, Kenya na Ethiopia.
Buri mezi atatu AU itanga miliyoni 18 z’amadolari ku ngabo z’u Burundi ziri muri Somalia. Kugabanya ingabo z’iki gihugu ngo byaba bifitanye isano no kutubahiriza uburenganzira bwa muntu bivugwa mu Burundi.
Amisom ni umutwe washinzwe mu 2007, hagamijwe kugarura amahoro Somalia no kurwanya umutwe y’intagondwa za kiyisilamu wa Al-Shabaab.