Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gashyantare 2018, televiziyo yo mu gihugu cya Israyeli yitwa « i24News » yatanze amakuru avuga ko impunzi ziri muri icyo gihugu zirenga ibihumbi 38 zikomoka ahanini mu bihugu bya Eritreya na Sudani zitagomba kurenza ukwezi kwa gatatu 2018 ziri ku butaka bw’icyo gihugu ! Televiziyo « i24News » ivuga ko izo mpunzi zizoherezwa mu gihugu cy’u Rwanda, haramuka hagize impunzi yanga kuva muri Israyeli igahita ishyirwa muri gereza igafungwa igihe kitazwi !
Televiziyo « i24News » ikomeza igiri iti : « icyemezo cyo kuba Israyeli yarahisemo kohereza izo mpunzi mu Rwanda cyafashwe ku buryo bwitondewe kuko leta ya Kagame ifitanye umubano udasanzwe na Israyeli. Israyeli ikaba kandi yarashimishijwe n’uko Kagame ariwe muyobozi w’umuryango w’ubumwe bw’Afurika UA muri iki gihe, bityo kohereza impunzi z’abanyafurika mu gihugu cy’u Rwanda bikaba bigomba gufatwa nk’icyemezo cyemejwe n’igice kinini cy’abayobozi b’ibihugu by’Afurika!
Sibyo gusa, Israyeli irashaka n’uburyo bwo gukomeza kubonera isoko intwaro zayo ku mugabane w’Afurika cyane cyane mu gihugu cya « Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ».Televiziyo « i24News » yemeza ko impuguke za Loni zagaragaje ko igihugu cya Israyeli kigurisha intwaro nyinshi rwihishwa ku mitwe inyuranye iteza umutekano mucye mu bihugu bya Sudani y’epfo, Centrafrique na RD Congo ! Televiziyo « i24News » ishimangirako impunzi zikomoka muri Sudani na Eritreya yohereza mu Rwanda bikorwa muri gahunda yo gushinga umutwe mushya w’inyeshyamba mu gihugu cya Congo ugomba gufata intara zombi za Kivu !
Uretse ayo makuru atangwa na televiziyo ya Israyeli, hari inyandiko yateguwe na leta ya Kigali iri kunyuzwa ku mbuga nkoranyambaga (whatsapp na facebook…) isa n’iyo gutegura imitima, yumvikanisha ko hari gutegurwa ishingwa rya «Repubulika ya Kivu» izaba ifite umurwa mukuru i Bukavu kandi iyo leta ikazajya ikoresha ururimi rw’icyongereza n’igishwahili; iyo nyandiko ikaba ishimangira amakuru yatanzwe na televiziyo ya «i24News» y’uko Paul na Netanyahu (ministre w’intebe wa Israyeli) bafatanyije umushinga wo guteza intambara ikomeye mu karere k’ibiyaga bigari, ikazarangira Congo bayiteye itabi!
Imirwano hagati y’ingabo z’inkotanyi za Kagame n’ingabo za Congo FARDC yatangiye !
Amakuru atangwa na Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, aremeza ko kuwa kabiri taliki ya 13 Gashyantare 2018 mu masaha ya nyuma ya saa sita, habaye imirwano ikaze yahuje ingabo za Congo FARDC n’inkotanyi za Kagame; iyo mirwano ikaba yarahitanye abasilikare batagira ingano ku mpande zombi! Nk’uko RFI ibitangaza, iyo mirwano yabereye ku butaka bwa Congo aho bita « Bikenge » muri pariki y’Iburunga mu nkengero z’ikirunga cya «Bisoke». Umuvugizi w’ingabo za Congo muri ako karere yemeza ko hashize icyumweru umutwe w’ingabo wari utaramenyekana winjiye ku butaka bwa Congo ku mupaka w’icyo gihugu n’u Rwanda.
Umuvugizi w’ingabo za Congo « Guillaume ndjike-Kaiko » yagize ati : «tumaze kubona amakuru y’uko ingabo zitazwi zinjiye ku butaka bwa Congo, twihutiye kohereza umutwe w’abasilikare bacu kugirango bamenye neza abo basilikare abo aribo ; mu gihe barimo bakora irondo muri ako karere nibwo ingabo zacu zaguye mu gico cy’umwanzi maze bararasana ; muri iyo mirwano nibwo twamenye ko ingabo z’inkotanyi [RDF] » arizo zavogereye ubutaka bw’igihugu cyacu » ! Leta ya Congo ikaba ishinja ingabo za Kagame kuba zaracengeye ku butaka bwa Congo zigafata agace kari hagati ya metero 200 na 400; Congo yahise itanga ikirego ku mutwe w’akarere ushinzwe kugenzura umupaka, uwo mutwe ukaba ugomba gutanga umwanzuro kuri icyo kibazo nyuma y’icyumweru ! Leta ya Kagame ntacyo iratangaza kuri iyo mirwano !
Kuki Kagame yiyemeje kwirwanira ?
Muri iyi minsi haravugwa imirwano myinshi y’imitwe inyuranye muri Kivu zombi ; mu karere ka Ituri muri Kivu y’amajyaruguru hakaba hari imirwano ikomeye cyane ihuje amoko aturiye ako karere kuburyo impunzi z’abakongomani zirenga ibihumbi 200 zimaze kugera kubutaka bwa Uganda! Nk’uko byemezwa n’impuguke za Loni, igihugu cya Israyeli kikaba gishinjwa guha leta ya Paul Kagame umwenda w’intwaro nyinshi zo gutera akavuyo k’intambara muri Congo muri gahunda yo gutuma intara za Kivu zombi zigenga. Guhera mu mwaka w’1996, Leta ya Paul Kagame ifatanyije na Israyeli bashinze imitwe myinshi y’abarwanyi muri Congo yari ifite gahunda yo gufata intara za Kivu zombi ikazihindura igihugu kiyoborwa n’u Rwanda !
Intambara ya nyuma yari ikomeye muri ako karere n’iy’umutwe wa M23 wafashwaga na Leta ya Kagame ndetse na Israyeli ariko uwo mutwe watsinzwe nabi cyane ndetse wamburwa n’intwaro nyinshi Israyeli yari yahaye Kagame akajya kuzihisha mu gace kagenzurwaga na M23! Mu gihe umutwe wa M23 wari umaze kwigarurira igice kinini k’intara ya Kivu y’amajyaruguru, Paul Kagame yafashe impunzi z’abatutsi zari zimaze kwirukanwa muri Tanzaniya maze ajya kuzituza mu gice cyafashwe na M23 muri gahunda yo kurema igihugu gishya gifite n’abaturage bashya b’abanyarwanda bavuga icyongereza n’igiswahili, ariko kuva umutwe wa M23 watsindwa abo baturage Kagame yajyanye yo ntawe uzi aho bagiye!
Muri iyo mirwano yose yo mu ntara za Kivu, Paul Kagame yabwiye leta ya Israyeli yamuhaye amafaranga menshi yo kugura ibikoresho by’intambara no gutunga abasilikare ko yarangije gufata intara za Kivu zombi; ibyo bikaba aribyo byatumye leta ya Israyeli yiyemeza koherereza Paul Kagame ibihumbi 38 by’impunzi z’abanyafurika zikomoka mu bihugu bya Eritreya na Sudani kugirango zijye gutura mu ntara ya Kivu zombi Kagame yafashe kandi izo mpunzi zihunderwemo abasilikare bo kurengera umutekano w’icyo gihugu gishya! Nyamara kugeza ubu ntabwo Paul Kagame arashobora gufata intara za Kivu n’ubwo azitezamo akaduruvayo kadashira, ntabwo abaturage b’izo ntara barashobora kuvuga icyongereza,ururimi ruvugwa n’izo mpunzi zivuye muri Sudani na Eritreya !
Mu mpunzi ibihumbi 4 z’abanyafurika Israyeli yohereje mu Rwanda muri 2015, Kagame yabuze aho azishyira, azicuza udufaranga zari zifite, maze azohereza muri Uganda ; inyinshi muri izo mpunzi zikaba ziri gucuruzwa nk’abacakara muri Libiya, izindi zikaba zarageze Iburayi! Kagame yabuze igisubizo aha Israyeli kugirango ihagarike umushinga wo kumwoherereza impunzi kuko ntaho afite ho kuzishyira kandi ntiyatinyuka kubibwira Israyeli kandi icyo gihugu cyaratanze amafaranga menshi yo gufata intara za Kivu zombi ! Kagame akaba yari ategereje kuzafata impunzi zivuye mu gihugu cya Libiya akazohereza ku rugamba rwo gufata Kivu none ubu amaso akaba yaraheze mu kirere kuko ibihugu by’Afurika bidashaka kohereza abaturage babyo mu Rwanda! Kubera iyo mpamvu Kagame akaba yiyemeje gushora inkotanyi ku rugamba rwo gufata Kivu zombi akazihindura igihugu azatuzamo impunzi Israyeli igomba kumuha ! Ese iyo ntambara yo gufata Kivu zombi yananiye Kagame kuva kera, akicisha abatutsi bose bo mu karere bakananirwa gufata Kivu, ni irihe banga Kagame azakoresha kugirango impunzi zivuye muri Eritreya na Sudani zishaka ubuhungiro mu burayi zizemere kugwa mu ntara ya Kivu muri Congo ?