Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yakunze kwiyitirira urugamba rwo kubohora u Rwanda nyamara bisa no gushaka kwitaka no kwigira miseke igoroye imbere y’amahanga.
Muri Mutarama 2018, Museveni yatangarije Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EALA), ko ari we warwanyije ubutegetsi bwa Habyarimana Juvénal bwacuze umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yavugaga ko ngo yafashije FPR guhagarika Jenoside yahitanye abasaga miliyoni mu minsi 100.
Aya magambo yaratunguranye kuko yakurikiye imyaka myinshi y’ubuhakanyi bw’uruhare rwe mu byabaye mu Rwanda, iturufu yakoresheje yikiza Abanya-Uganda bamushinjaga ko arukomokamo.
Ibinyamakuru byo muri Uganda byakunze guhitisha inyandiko zigaragaza ko Museveni yafashije Ingabo za FPR kubohoza igihugu cyari mu kangaratete.
Kuva muri Guverinoma za kera muri Uganda, impunzi z’Abanyarwanda zashakaga gutaha mu gihugu, zaje kwinjira mu ngabo ariko zifite intego yo kwiyungura ubumenyi bwa gisirikare zikanashinga umutwe wazo.
Ku butaka bwa Uganda Abanyarwanda barahigwaga cyane mu gihe bo bashakanaga n’ingoga gutahuka ku butaka bwabibarutse.
Guhigwa bukware Abanyarwanda byarakomeje kugeza mu bihe bya Coup d’états zashegeshe Politiki ya Uganda.
Ivuka rya National Resistance Movement (NRM), ishyaka rya Museveni riri ku butegetsi muri Uganda, ryabaye umugisha ku Banyarwanda bakoreraga mu bwihisho nubwo intego yabo yari ubwiru. Museveni ntiyari azi ibanga bakenyereyeho nubwo yarikekaga.
Nyuma yo gufasha Museveni mu rugamba rw’imyaka itanu, agatsinda Milton Obote, impunzi z’Abanyarwanda zatangiye kwisuganya ndetse mu 1989 zitangiza Umuryango wa FPR Inkotanyi.
Abanyarwanda bari mu ngabo za Museveni bavuye mu birindiro bya Gisirikare muri Uganda bahurira aho bari bumvikanye.
Byakozwe mu ibanga rikomeye kuko buri wese yari yabwiwe aho bahurira n’isaha. Ibikorwa byose byatangirijwe ku mupaka wa Kagitumba mu Ukwakira 1990.
Iminsi ya mbere y’igitero cyagabwe Kagitumba yari igoye kuko Ingabo za FPR zokejwe igitutu n’iza Guverinoma yahozeho yari ishyigikiwe n’Ingabo z’u Bufaransa zirwanira mu Kirere.
Nyuma y’urupfu rw’uwari uyoboye urugamba Fred Rwigema, FPR yari ifite icyizere mu buyobozi bwa Paul Kagame wahageze agahindura uburyo bw’imirwanire.
Ni icyemezo cyafashwe nta tegeko rya Museveni ritanzwe. Izi ngabo zamaze imyaka ine zihanganye n’iza Leta ya Habyarimana yashyize mu bikorwa umugambi wa Jenoside ariko Museveni nta bufasha na buke yatanzemo.
Muri Kamena 1994, Perezida Museveni yari hafi kuzuza imyaka 10 yicaye ku butegetsi yafashijwe kugeraho n’abanyarwanda.
Muri icyo gihe kandi FPR yari imaze gufata igice kinini cy’u Rwanda irwana n’ingabo za Guverinoma yahozeho n’Interahamwe zakoze Jenoside.
Ubwo ingabo za Habyarimana zari hafi gutsindwa, abajenerali n’abaminisitiri ba Museveni bamushinje gufasha FPR.
Mu kiganiro, Museveni yagiranye n’umunyamakuru wa Associated Press (AP) muri Kamena 1994 yavuze ko nta bufasha yahaye FPR mu rugamba rwayo rwo kubohora igihugu.
Ikiganiro gito cya Museveni n’umunyamakuru wa AP mu 1994
Umunyamakuru: Ni uruhe ruhare rwa Uganda mu rugamba rwatangijwe na FPR?
Museveni: Uruhare Uganda yashoboraga kugira mu rugamba rwo kubohora u Rwanda ni ukurubera icyitegererezo. Natwe dufite ibyacu bibazo. Twarwanyije ubutegetsi bw’igitugu, tunabukuraho.
Bari kumwe natwe (FPR), babonye ibyo twakoraga. Nk’abantu bafite ibibazo baravuze bati “Natwe dushobora kubikora mu gihugu cyacu.” Uzi uburyo ibitekerezo bishobora kwaguka bwangu.
Umunyamakuru: Umwe mu bayobozi bakuru muri Guverinoma y’u Rwanda yagushinje kugurisha intwaro kuri FPR. Ese urabikora?
Museveni: Ntidufasha FPR. Ni ibirego bya kera. Twasabye Ingabo za Loni gukambika ku mipaka kandi ubu zirahari. Ibi bivugwa ni umwanda.
Umunyamakuru: Uratekereza ko FPR yanesha uru rugamba ikabona intsinzi?
Museveni: Birashoboka ko bafata ubutegetsi ariko bagomba kubikora bitonze kuko badafite ibikoresho bihagije. Iyo tuza kuba tubafasha nkuko bivugwa, bagombaga kuba bafite ibikoresho bigezweho, bibafasha kurwana babangutse. Amakuru mfite ni uko ibikoresho byabo bitabemerera kwihuta ku rugamba. Bashobora kuba ari abarwanyi beza, bashobora kuzatsinda ariko bizabasaba igihe.
IGIHE