Site icon Rugali – Amakuru

Kagame na FPR Inkotanyi ni nk’abanyeshuri bigamba ko ari abahanga ariko bagatinya ikizamini!

Uretse umukuru w’iri shyaka Madam Ingabire Victoire wafunzwe imyaka 8 y’akamama agafungurwa kubera igitutu cy’amahanga, kuri uyu wa gatanu umuvugizi w’iri shyaka yarishwe umurambo we ujugunywa muri Gishwati. Si uwo gusa kuko hari undi munyamuryango witwaga Habarugira wiciwe i Ngoma.

Hari kandi Vice Prezida w’iri shyaka Bwana Twagirimana Boniface washyimuswe n’ubu bikaba bitazwi niba yaba akiri muzima. Hari kandi na Madam Illuminé wari umubitsi w’iri shyaka nawe washyimuswe kugeza ubu hakaba na gakuru ke. Ndetse n’abayoboke ba FDU bafunzwe.

Ibi bikomeje kugaragaza isura nyayo ya FPR ishyaka ryiyerurutsa ribwira abanyaporitiki batavuga rumwe naryo bakorera hanze ngo mu Rwanda ni amahoro batashye iyo poritiki bakayikorera mu gihugu!

Ibi kandi mu karere no ku rwego Mpuzamahanga bikomeje kwereka amahanga ko ubutegetsi buriho mu Rwanda ari ubutegetsi budashobora kwemera gufungura urubuga rwa poritiki aho amashyaka anyuranye yereka abaturage ibitecyerezo n’umurongo wayo hanyuma abaturage bakihitiramo ishyaka ribabereye.

FPR ITINYA IKI?

Wakwibaza uti ko uri shyaka ryigamba ko ryateje imbere abaturage, ko ryubatse igihugu, ko ryunze abanyarwanda, ko ubu abanyarwanda barikunda kuburyo baritora 99℅ ritinyira iki guhatana n’andi mashyaka yemeye guhatana mu nzira y’amahoro? Twibuke ko ubwo Padiri Nahimana yashakaga gutaha FPR yamutinye ikamwangira kwinjira mu gihugu!

Ibi ni nk’umunyeshuri wigamba ko ari umuhanga ariko agatinya ikizamini! Ibi bigaragaza kandi ko FPR izi neza ko abanyarwanda batayikunda agatinya ko abahaye ubwisanzure ngo bahitemo ishyaka ribayobora FPR yahita itakaza ubutegetsi.

Uko biri kose abanyarwanda benshi tunyotewe impinduka kandi uko byagenda kose igomba kugerwaho.

Kagwigwi Ndamukunda Nsaba

Exit mobile version