Ubwiyongere bwa gatanya mu Rwanda: Imiryango igera ku bihumbi icyenda yaratanye mu 2019. Mu 2019, imiryango 8941 mu Rwanda yemerewe n’inkiko gutandukana nk’uko byatangajwe muri raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR). Ni imibare yazamutse cyane kuko mu 2018 hari hatanzwe gatanya 1311, ni ukuvuga ko zikubye inshuro 6.8.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango (Migeprof), Ingabire Assumpta, yabwiye IGIHE ko hakwiriye kongerwa uburyo abagiye gushyingirwa bategurwa kugira ngo umubare w’abatandukana ugabanyuke.
Ati “Ni ukongera kureba uburyo abantu bagiye kurushinga bategurwa cyane cyane ku murenge ariko turimo turabifatanya n’abanyamadini kugira ngo abantu bategurwe mu gihe kirekire, nibiba ngombwa mu gihe cyo gutegurwa nibabona ko batajyanye babireke mbere y’igihe.”
Imibare igaragaza ko gatanya nyinshi zatanzwe zaturutse ku kuba hari abashakanye bataye ingo mu gihe cy’amezi 12, guhozwa ku nkeke, gucana inyuma n’ibindi.
Umujyi wa Kigali uri ku isonga
Muri raporo ya NISR yiswe ‘Rwanda Vital Statistics Report 2019’ hagaragajwe ko muri gatanya zatanzwe n’inkiko zo mu Rwanda mu mwaka ushize, mu Mujyi wa Kigali hatanzwe gatanya 2400, mu Majyepfo hatangwa gatanya 1989, mu Burengerazuba hatanzwe gatanya 1820, mu Burasirazuba hatanzwe 1482 naho mu Majyaruguru hatangwa gatanya 1250.
Imibare ya NISR igaragaza ko ufashe gatanya zatanzwe mu 2019 ukagereranya n’imiryango yashyingiwe mu buryo bwemewe n’amategeko uwo mwaka, wavuga ko nibura mu miryango 100, imiryango 18.4 yatandukanye.
Imibare yakusanyijwe mu ikoranabuhanga rikoreshwa n’inzego z’ibanze igaragaza ko uwo mwaka hashyingiwe imiryango 48526 mu buryo bwemewe n’amategeko.
Umuyobozi w’Umuryango uharanira guteza imbere uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (RWAMREC), Fidèle Rutayisire yabwiye IGIHE ko ubwiyongere bwa gatanya buturuka ku mpamvu nyinshi zirimo kuba abantu barasobanukiwe uburenganzira bwabo, kutumva neza ihame ry’uburinganire, kuba abagore n’abagabo bafite uburyo bungana bwo kwibeshaho n’ibindi.
Ati “Kera abagore batungwaga n’abagabo, umugabo niwe wari inkingi ya mwamba y’urugo, umugore ntagire icyo akora umugabo atabyemeye. Ubu abagore bongerewe ubushobozi ku buryo atagikeneye umugabo umutunze. Uko umuntu yigira mu bukungu, muri byose agira ubushobozi ku buryo iyo hari ikimubangamiye avuga ati ariko uyu mugore cyangwa umugabo unteza ibibazo uwamureka.”
Mu bindi Rutayisire atunga agatoki harimo kuba abantu bashyingirwa bamaze igihe baryamana no kuba hari benshi bashyingirwa batarakura mu mutwe ku buryo akabaye bahita bashwana.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango (Migeprof), Ingabire Assumpta yavuze ko bagiye kongera ingufu mu buryo abagiye gushyingirwa bategurwa ndetse no mu buryo baherekezwa nyuma yo gushyingirwa.
Ati “Ni ukureba ukuntu abantu basa nk’aho baherekezwa. Iyo abantu bamaze gukora ubukwe hakabaye abandi bashakanye babimazemo igihe babaherekeza.”
Mu minsi iri imbere twitege gatanya zo ku rwego rwo hejuru
Rutayisire yavuze ko kwiyongera kwa gatanya muri iki gihe ari ikimenyetso cy’uburyo mu myaka iri imbere zishobora kuziyongera. Ibyo abihera ku kuba abana bavutse mu miryango yatandukanye iyo bashinze ingo nabo baba bafite ibyago byinshi byo gutandukana.
Ati “Abana b’ababyeyi batandukanye, baba bafite ibyago byo kuzatandukana nabo. Mu gihe kiri imbere ahubwo bizikuba inshuro zirenga icumi kuko aba bantu bafite abana, kandi abo bana barakura babona ko gatanya ari ibintu bisanzwe. Twitege gatanya zo ku rwego rwo hejuru.”
Yavuze ko gatanya itagira ingaruka ku kuba umuryango wasenyutse gusa ahubwo inabangamira imikurire y’abana bavutse mu muryango watandukanye, amakimbirane yo mu miryango ashobora kuvamo ubwicanyi, umunaniro (stress) wa hato na hato n’ibindi.
Ingabire yabwiye IGIHE ko uburere umuntu yahawe mu muryango, akenshi bugira uruhare mu rugo azashinga, bityo ko iyo yarezwe nabi akenshi n’urugo rwe ruhoramo amakimbirane.
Ati “Niba yarakuze iwabo barwana, biragoye ko uwo muntu atazatera amahane kuko abona aribwo buzima. Niba yarakuriye mu makimbirane, biragoye ko yabaho adakimbirana n’uwo yashatse.”
Bimwe mu byo Rutayisire atanga nk’umuti wa gatanya, ni ukurushaho kwigisha neza ihame ry’uburinganire ku buryo nta wumva ko arenze undi.
Icyakora, avuga ko abantu badakwiriye gufata gatanya nka byacitse kuko ari bumwe mu buryo bwo gukemura amakimbirane.
Ati “Gatanya ntitugomba kuyifata nka byacitse, tuyifate ko ari ikintu cyo mu buzima busanzwe. Niba ubona ubuzima bwawe buri mu kaga uwo mwashakanye nta mahirwe yo guhinduka, mureke ugende ubeho ubuzima bwawe.”
Imibare yatanzwe n’Urukiko rw’Ikirenga umwaka ushize igaragaza ko imanza za gatanya zakiriwe hifashishijwe ikoranabuhanga mu 2016 zari 21, mu 2018 ziba 69 naho 2018 zigera 1311.