Site icon Rugali – Amakuru

Kagame na FPR Inkotanyi baribeshya kuko ba Ntaganda, Ingabire na Rwigara ni benshi mu Rwanda!

Abanyarwanda ntituri ibicucu, urisararanga ukivuga imyato itariyo bakakwihorera, ukasizora, nyamara ukuri barakuzi. Soma igitekerezo  nkuye cyanditswe na Mwanachi kuri rumwe mu rubuga nkoranyambaga mu Rwanda aho yavuze ibintu abanyarwanda benshi batekereza ku rubanza rwa Diane na Adeline Rwigara ariko bakaba bicecekeye. Mwanainchi yagize ati:

Icyaha  cyitwa kwangisha abaturage ubutegetsi buriho buriya jye gihora kintangaza. Muri aba bantu bakurikira, ni nde wambwira ko bari mu bishimye bakunze cyane ubutegetsi buriho bwa Perezida Paul Kagame n’agatsiko ko muri FPR Inkotanyi:

      1. Abarimu ba primaire,
      2. Abaganga ba Leta,
      3. Abahinzi b’ibirayi,
      4. Abimurwa ahaterwa ibyayi bagashyirwa mu midugudu itagira ubutaka bwo guhinga ku nkengero z’amashyamba ya cyimeza
      5. Abanyamuryango b’amakoperative akorera mu gihombo
      6. Abazunguzayi
      7. Abari munsi y’umurongo w’ubukene bose barya rimwe na rimwe, abahabwa pension y’ubusaza itahaha n’icyumweru kimwe,
      8. Abavukijwe kubona pension ku myaka 55 kandi nta kazi bagifite n’abana bakiri mu mashuri, bagategereza kuzayihabwa ku myaka ihwanye n’icyizere cyabo cyo kubaho, abimuwe mu byabo nta ngurane,
      9. Abagenzi batega bus mu mujyi wa Kigali,
      10. Abanyeshuri ba za kaminuza batabonera igihe buruse cyangwa batayigira,
      11. Abashomeri biganjemo urubyiruko, kuko 80% nta kazi babona bagomba kwirwabaho, mu gihe na Leta yemera ko 80% by’ibikorwa batangiza bihomba, abahunze igihugu ku mpamvu zinyuranye bakiri hanze,
      12. Abagurishirizwa ibikorwa bashoyemo amafranga ya banki none bakaba barananiwe kwishyura,
      13. Abacuruzi basoreshwa ibirenze ibyo bunguka, abasigajwe inyuma n’amateka,
      14. Abahora bikanga gushinjwa ingengabitekerezo ya jenoside igihe cyose bagize icyo banenga cyangwa binubira ku mugaragaro,
      15. Abakorera abatabahembera igihe cyangwa babambura,
      16. Abakubitwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze.
      17. Abafite ababo bashimuswe na DMI ya Kagame bakaburirwa irengero.

N’iyo nahagarira aha, abanyarwanda bishimye bakunze cyane ubutegetsi buriho buriya ni nka bangahe ku ijana?

Inkuru twagejejweho n’umusomyi wa Rugali Olivier Kaka

Exit mobile version