NGIZE AMAHIRWE BANDEGA UKURI KOSE KURI GENOCIDE KUKAJYA AHAGARAGARA” /Mr Faustin TWAGIRAMUNGU. UBUSHINJACYAHA BWITEGUYE GUKORA IPEREREZA KU MVUGO ZA TWAGIRAMUNGU (Igihe, 22/10/2018).
Twagiramungu Faustin ati : « NGIZE AMAHIRWE BANDEGA …. »
Bwana Faustini ati ngize amahirwe bandega, ukuri kuri GENOCIDE NYARWANDA kukajya ahagaragara.
Twagiramungu ati :
– niba mvuga ko abatutsi batapfuye bonyine,kikaba ari icyaha, bazanfunge ;
– niba nvuga ko génocide y’abatutsi yateguwe n’uwishe Prezida Habyarimana,kikaba ari igicumuro, bazanfunge ;
– niba nvuga ko abahutu bapfuye benshi, kikaba nacyo ari icyaha, bazanfunge ;
– niba nemeza ko Inkotanyi zishe abahutu, nkaba mbeshya, bazanfunge ;
– Niba nvuga ko FPR ntacyo yamariye, bazanfunge.
Bwana Faustini Twagiramungu akaba asanga ahubwo ubwo bushinjacyaha bwaratinze, kuko ibintu ntibiba bigeze aha ; ngo aba yaragagaje ibimenyetso n’ubu akibitseho by’ubwicanyi ndekakamere FPR yakoreye abahutu n’abatutsi, ibimenyetso bigaragaza ko mu Rwanda habaye génocide nyarwanda. Ati kandi ibi nabivuze kera nkiri muri gouvernement muri 1994, haremejwe ko ari itsembatsemba n’intsembabwoko.
Ati ku bakiri bato, bakibyiruka batsindira kumva ko hapfuye abatutsi bonyine, bakumvisha abana b’abahutu ko badakwiye kuvuga ko hari ababo bapfuye mu Rwanda kugeza magingo aya, ati igihe nkiriho, muzambwire mbigaragaze kuko nabibonye. Mu Rwandan’ abahutu barapfuye.
Arangiza agira ati ahubwo, naba ndiho cyangwa ntakiriho, dukwiye guhagurukira LONI, ikongera kumva ko genocide yo mu Rwanda ari GENOCIDE NYARWANDA.