LETA YA FPR IGIYE GUSHYIRWA KU KARUBANDA MURI FILIMI MBARANKURU « THE MAN OF THE YEAR ». Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu no guca umuco wo kudahana Lantos wiyemeje gutera inkunga umushinga wa Filimi mbarankuru « the man of The year » izibanda kugusobanura ikinyoma cya politiki mpotozi ya Leta ya FPR n’agatsiko ka Kagame ndetse n’amabi yayo yose yagiye ayiranga kandi akomeje kuyiranga binyuze mu guhungabanya uburenganzira bwa muntu, kugeza naho ayo mabi yirengagijwe, agasigirizwa muri poropagande ya FPR abenshi mu bayobozi n’ibigo bikomeye kw’isi bagafatwa bugwate mur’icyo kinyoma kugeza naho basingiza kandi bagatera inkunga ubutegetsi bwa FPR k’umugaragaro.
Mu nkuru dukesha urubuga rwa internet rw’umuryango Lantos yanditswe kuwa 04 Ukwakira, Umuyobozi w’uyu muryango Dr. Katrina Lantos Swett yatangaje ko «”Kagame yagiye yiyoberanya hakitabwa k’ubikorwa bye yagaragazaga kugeza aho habaye ho kwirengagiza igitugu ategekesha k’ubw’ibyo igihe cyigeze ngo hashyirwe ahagaragara ibikorwa bye bibi uwo munyagitugu wakundwakajwe, kandi mu mushinga wa filimi Mbarankuru « Umugabo w’umwaka=The man of Year» byose bizasobanuka.” Yanatangaje ko kandi ashimishijwe nuko umuryango Lantos ugiye gutera inkunga iy’iyi filimi izakorwa k’ubutegetsi bwa Kagame ndetse ko nta kabuza izashegesha uburyo bwa poropaganda Kagame yubatse bityo bigatuma isi idakomeza kurebera ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu rikorwa na Leta ye.
Iyi Filimi mbarankuru irigukorwa na Benedict Moran yateguwe na Anjan Sundaram usanzwe azi ibibazo byo mu Rwanda cyane ko ari n’umwanditsi w’igitabo « Bad news » cyerekana uburyo FPR yasenye itangazamakuru ry’igenga kandi ntiyorohere uwo ariwe wese unenga ubutegetsi bwayo. Iyi Filimi mbarankuru the man of the year ifite imbaraga kuko izaba ishingiye kuguhuza inkuru z’itangazamakuru ricukumbuye na Filimi mbarankuru hifashishijwe amashusho yafatiwe mu Rwanda imbere harimo ay’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu abanziriza ifatwa n’ifungwa ryazo adahinduwe ,ibyo abahoze mu butegetsi bwa FPR bagiye batangaza n’inyandiko z’umuryango w’Abibumbye. Uyu Benedict Moran ninawe washyize amashusho ya Kizito Mihigo, nyuma yuko agatsiko kamuhitanye, hanze.
Mur’iyi filimi mbarankuru kandi hazagaragazwa uburyo abanyamakuru, aa Kaminuza n’abenshi mubarengera uburenganzira bwa muntu hirya no hino ku isi baguye mu mutego wo kuba ibikoresho bya poropagande ya Leta ya FPR mu bihugu byateye imbere n’ingaruka abayitahuye rugikubita ntibayihishire bahuye nazo mu rwego rwo kubacecekesha.
Twabibutsa ko agashami k’umuryango wa Lantos Kitwa Front line Fund kateye inkunga iki kigikorwa gasanzwe gatera inkunga abahanzi b’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu hirya no hino kw’isi mu bihugu bitandukanye birimo Leta zunze ubumwe z’Amerika, Canada, Ubushinwa, Allemange, Bangladesh, ibihugu byo mu burasirazuba bwo hagati n’ibindi hagendewe ku ma filimi, ubwanditsi bw’ibitabo ndetse n’ibindi bihangano biba byahitswemo bishingiye k’uburenganzira bwa muntu kandi bigamije gutez’imbere amahame yabwo no gushyira ku karubanda abayica nkana.
Uwarose nabi burinda bucya Kagame abaye ataracyemura ibya Johnson Busingye, Lantos imukoreye indi nkono ishyushye. Ibimenyetso by’ibihe birerekana ko uwurije Kagame, arimo kwanga ko bahanukana. Ese kagame wica abahanzi aho inganzo siyo izamusenya?
Yanditswe na Byamukama Christian
Source: https://www.abaryankuna.com/