Site icon Rugali – Amakuru

Kagame na FPR bazumva ryari ko Sankara na Herman ari ibitekerezo? Kubafata no kubafunga ntabwo bikemura ibibazo.

Opération FLN: Uko Nsengimana Herman yafashwe mpiri abandi bakagwa mu mashyamba. Kuri uyu wa Gatanu nibwo hemejwe inkuru yari imaze iminsi ivugwa y’ifatwa rya Nsengimana Herman wahoze ari Umuvugizi w’Umutwe wa FLN, umwanya atamazeho kabiri nyuma yo gusimbura Nsabimana Callixte ‘Sankara’ we wafatiwe muri Comores mu mwaka ushize, ubu arimo kuburanira mu nkiko zo mu Rwanda.

Nsengimana Herman wihaye ipeti rya kapiteni mu mutwe witwara gisirikare wa FLN, yavukiye mu murenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, mu 1980, avuga ko nta mugore afite. Ni mukuru wa Niyomugabo Gérard wari mu idosiye imwe na Kizito Mihigo.

Afite imyamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) mu micungire y’ubucuruzi, yakuye muri Amit University, Kaminuza y’Abahinde yari ifite ishami ryakoreraga mu yitwaha KIE i Kigali.

Uretse ibitero byahitanye abantu bikanabasahura ibyabo mu nkengero ry’ishyamba rya Nyungwe byigambwe na FLN mu ijwi rya Nsabimana wari ukiri umuvugizi, Herman Nsengimana we yigambye ibitero byo mu Bweyeye byagabwe mu mpera z’umwaka ushize, avuga ko ari abarwanyi ba FLN bagabye icyo gitero mu Karere ka Rusizi hafi y’ishyamba rya Nyungwe. Cyaje kuburizwamo n’inzego z’umutekano z’u Rwanda.

Uburyo yinjiye muri FLN

Umutwe wa FLN (Force de Libération Nationale) washinzwe n’impuzamashyaka MRCD Ubumwe (Mouvement Rwandais Pour Le Changement Démocratique), igizwe n’amashyaka CNRD Ubwiyunge ya Gen Wilson Irategeka, PDR Ihumure ya Paul Rusesabagina, RRM (Rwandese Revolutionary Movement) yashinzwe na Nsabimana Callixte ‘Sankara’ na RDI Rwanda Rwiza ya Faustin Twagiramungu.

Mu kiganiro yagiranye na RBA mbere yo gutabwa muri yombi, Nsengimana yagarutse ku nzira yanyuzemo mbere yo kwinjira muri iyi mitwe no mu gisirikare cyayo, kugeza afashwe.

Ni ikiganiro cyabereye mu kigo cya Mutobo kinyuzwamo abavuye mu mitwe yitwaje intwaro, bagahabwa amasomo yo gukunda igihugu, mbere yo gusubira mu giturage.

Gusa Nsengimana we ntiyaharenze, kimwe n’abandi bagiye bagira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano w’Abanyarwanda, kuko ubu ari muri gereza.

Avuga ko yavuye mu Rwanda mu 2014 ajya muri Uganda, ari naho yinjiriye muri MRCD ubwo RRM yari imaze kujya muri iyo mpuzamashyaka. Bemeranyije ko RRM na CNRD bikora igisirikare, RDI igakora ubuvugizi cyangwa dipolomasi.

Yakomeje ati “Nk’uko bisanzwe twakoze amahugurwa ya gisirikare, mu mpuzamashyaka bari baragiranye amasezerano ko RRM ariyo izajya itanga umuvugizi w’ingabo. Icyo gihe habanje kujyaho Sankara, rero aho afatiwe bemeza ko ari njye ugomba kumusimbura, kuko ni njyewe wari no mu gisirikare, kugira ngo batongera gukora amakosa umuvugizi akazongera gufatwa, aba hanze.”

Nk’umuvugizi, ngo Nsengimana yabaga ari umuntu wicaye aho kuko abandi bateguraga ibikorwa, bakamubwira ibyabaye akaba ari byo avuga. Gusa na we yari afite ubwoba kuko uwari umukuriye mu ishyaka yari amaze gufatwa n’u Rwanda.

Ati “Ubwoba ntibwabura, ariko nk’umuntu uba uhawe inshingano ikomeye kandi nk’umuntu uba uri aho mu bandi, uba ugomba gukora imirimo uhawe. Nta kindi warenzaho. Uba ugomba gukora imirimo wahawe, ntabwo igihunga cyabura, byari ngombwa.”

Mu buvugizi, kwari ugukoresha ibinyamakuru bikorera hanze y’u Rwanda, hamwe n’urubuga rwa YouTube.

Igihe cyo gufatwa cyarageze

Nsengimana avuga ko habaga inama zigamije kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, akenshi abavugizi b’impunzi babanaga bavugaga ko wenda bo bitazabageraho kubera ko bivanze n’impunzi.

Ati “Ariko Leta ya Congo yaje gufata umwanzuro ko ibitero bigomba gutangira bigakorwa. Twumvishe bitangiye ku itariki 25 Ugushyingo, twebwe nibwo batwatatse aho twari turi, ahantu bita muri Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo, ahantu bita za Kitindilu.”

“Ku munsi wa mbere twihagazeho nk’uko bisanzwe, bamwe barahunga abandi basigara barwana nk’uko bigenda, iyo twaterwaga bamwe barwanaga abandi bakagenda bavamo hagasigara abarwana. Ni uko byagenze.”

Urugamba rwarakomeje abarwanyi ba FLN batangira gucika intege, babona ko ibintu bitangiye gukomera kubera ko ubundi iyo ingabo za FARDC zabagabagaho igitero bakimuka mu birindiro, babaga bazi ko birangiye.

Nsengimana yakomeje ati “Barakomeje baradukurikira, twinjira mu ishyamba bita Kawuzi, twamazemo iminsi ngirango ni itatu cyangwa ine, naryo badukurikiramo, kugeza ubwo baje kuza umurongo twagendagaho bawucamo kabiri, igice cy’inyuma turakibura kirasigara, ubwo njye nari ndi mu gice cy’imbere.”

“Turakomeza, tugenda amanywa n’ijoro, ibirenge byarahiye, umuntu ananiwe, tuza kugera ahantu dusohotse mu ishyamba, twambuka umuhanda wa kaburimbo umanuka ujya za Bukavu, turakomeza ahantu bita za Bunyakiri hirya, tuza kugera ahantu ngo bita Karega, abantu barananiwe cyane, [abayobozi] baravuga bati mwicare mushake icyo kurya, muteke muruhuke, turaza kongera tugende.”

Ni uko byagenze kuko aba barwanyi bicaye bagateka, aba mbere bagatangira kurya, ariko uwabahigaga ntiyabaha agahenge, muri ako kanya aba arahashinze.

Nsengimana ati “Abantu bazaga buke buke, bamwe bakahagera saa tatu saa yine, saa tanu, saa sita… aba mbere barateka barabirya. Aba kabiri ntibabiriye. Haje igitero uwo mwanya, bararashe umuntu wese anyura aho abonye, nta wajyanye n’undi, kandi nitwe twari imbere.”

“Twaje kwinjira ahantu mu ishyamba, bamwe cyokora barakomeza baragenda, njye nza kumva ndananiwe, numva umwuka uraheze, ndavuga nti ngiye kwicara ahangaha, wenda nibatanyica bazantahana.”

Yicaye mu gihuru amasasu aravuga ararangira, abapfa barapfa abarokoka bararokoka, we arara mri icyo gihuru. Mu gitondo ngo Nsengimana yarabadutse akurikira inzira y’aho abandi banyuze.

Ati “Aho naje gusohokera mu ishyamba nanone, niho naje gusanga abasirikare ba FARDC, bahita bamfata.”

Babanje kumufungira ahitwa Nyamunyunye, we na bagenzi be bafashwe bahabavana babageza i Rusizi, babashyikiriza u Rwanda babanza kujyanwa i Mukamira, bakomereza i Mutobo ahanyuzwa abavanwe mu mitwe yitwaje intwaro.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Umuhoza Marie Michelle, kuri uyu wa Gatanu yabwiye abanyamakuru ko Nsengimana na bagenzi be bazanywe mu Rwanda tariki 16 Ukuboza 2019.

Ibya FLN byarangiye

Nsengimana avuga ko abanyapolitiki bashinga iyi mitwe yitwaje intwaro kimwe n’abasirikare bakuru bayiyobora, intego yabo ari ugukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda, nubwo ibikomeje kubabaho bigaragaza ko inzozi zabo zidateze gusohora.

Muri abo ngo harimo abahunze u Rwanda kera badafite amakuru ahagije ku gihugu ku buryo bumva ko kikimeze nk’uko bagisize, hakaba n’abasize bakoze ibyaha bumva batarugarukamo ubuyobozi bwabatesheje bugihari, bakumva “rero ko ingoma igomba guhinduka, yamara guhinduka bakabona kuza.”

Gusa Nsengimana Herman avuga ko indoto z’aba banyapolitiki zigoye gusohora, cyane ko nka FLN ibyayo byarangiye.

Ati “Nkurikije nk’aho nari ndi muri FLN, ibyayo byo bishobora kuba byarangiye kuko hano hari abantu benshi nk’uko mwababonye, abasirikare, hari abapfuye, abandi barimo bariruka n’ubu ibitero birakomeje, kandi nkurikije ukuntu twari tumeze ahubwo umutu ugifite amaguru yo kugenda ni umuntu ukomeye cyane, sinzi ayo maguru aho barimo bayakura.”

Avuga ko magingo atazi niba hari uwamusimbuye ku buvugizi bwa FLN, ariko biheruka gutangazwa ko ari uwitwa Twihangane Shariff Pacifique uvuka mu Karere ka Rubavu, wanahoze muri FDLR.

Nsengimana Herman avuga ko abo bari kumwe niba babasha kumwumva “bashatse bareka ibikorwa barimo bagataha mu mahoro, bagafatanya n’abandi kubaka igihugu “kuko inzozi barimo njye mbona ubu zitagishobotse.”

Yanabwiye abanyapolitiki bari inyuma y’iyi mitwe bakaba n’abaterankunga bayo, ko “ibyo bateramo inkunganta bigihari, ibya FLN njyewe mbona byararangiye, ntacyo nabahisha.”

Umuvugizi wa RIB yavuze ko hatangiye iperereza ku byaha akekwaho by’iterabwoba birimo; kurema umutwe w’ingabo zitemewe, iterabwoba, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubwicanyi, guhakana jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 n’ibindi.

Ati “Amategeko arahari kugira ngo akore, umuntu wese uzakora icyaha icyo ari cyo cyose cyangwa se uzahemukira u Rwanda ntabwo bizamugwa amahoro”.

Yashishikarije abanyarwanda kwirinda abantu bose babashora mu bikorwa byo gusenya igihugu aho kubakangurira kucyubaka, aburira abishora mu byaha ko amategeko azakurikizwa bakabibazwa.

Umva amagambo Nsengimana Herman yavugaga mbere y’uko afatwa


Exit mobile version