Site icon Rugali – Amakuru

Kagame na FPR bazikubira ubukungu bonyine? Bafunze za hoteli zihendutse ngo zitabatwara abaje mu nama ya AU i Kigali!

Nyuma y’ifungwa ry’insengero hakurikiyeho amahoteli. Nyuma y’ifungwa ry’insengero zitabarika mu mujyi wa Kigali no mu ntara zitandukanye, ubu hagezweho amahoteli. Ubu se yo noneho arazira iki? Banwe bavuga ko insengero zafunzwe kubera ko hateraniramo abantu benshi, Kagame yatinye ko haba hakorerwamo amanama agamije kugamburuza leta ye n’agatsiko ke. Kagame yagaragaje ubwoba afitiye amadini. Amahoteli se yo arazira iki?

Sundowner (Kimihurura)

Nyuma yo kwiyumvira njyewe ntekereza ko aya mahoteli yarasanzwe akora ashobora kuba azira ko adatanga umusanzu wa FPR. Muri ruriya Rwanda rwa Kagame niba udatanga umusanzu wa FPR menya ko ubucuruzi bwawe ntaho bujya. Uzisanga imiryango yawe bayifunze. Byongeye ariya mahoteli aganwa n’abantu benshi bigatuma amahoteli ya Kagame abura abakiriya.

Mwambwira gute umuntu yajya kurara mu cyumba yishyura amadorari arenze 200 hari aho ashobora ku kibona ku madorari 50. Ibyo byumba byombi usanga ntaho bitaniye; amashuka y’ibara ry’umweru, ibyumba byombi birimo amatapi, ubwiyuhagiriro bwabyo burimo amakaro. Ubwo se itandukaniro ririhe?

Ikinyamakuru IGIHE cya leta ya Kigali kivuga ko ayo mahoteli bayafunze ngo kubera “kutuzuza ibijyanye n’isuku cyane mu bikoni, uko bategura ibyo kurya, aho babibika, ku buryo ubona bidakosowe byateza ikibazo”. Ayo mahoteli ko amaze igihe akora ubu nibwo babonye ko atujuje ibijyanye n’isuku? Kagame n’agatsiko ke bazi gushakira ibyashara ayo amahoteli yabuze abantu. Nibashyire rero ubwenge ku gihe kuko abantu bamenye amayeri yabo.

Dore amahoteli n’amaresitora bikomeye i Kigali byafunzwe ngo kubera umwanda ariko ukibaza ukuntu amahoteli yose angana gutya yafungirwa hamwe umunsi umwe mu gihe hagiye kuba inama ihuje aba perezida benhsi i Kigali ugasanga hari ikindi kibyishe inyuma:

1. Kwetu Resident Hotel
2. La Palisse Nyandungu
3. Isimbi Hotel
4. Impala Hotel
5. Rolex Restaurant
6. Amazing Restaurant
7. Chez John Restaurant
8. Aromas Coffee House
9. Fantastic Restaurants
10. Sky Hotel (Eminence)
11. Sundowner (Kimihurura)
12. Quelque Part Bar & Restaurant
13. DV Appartment

Yanditswe na Ange Uwera

Source: http://lerwandais.com/ki/nyuma-yifungwa-ryinsengero-hakurikiyeho-amahoteli/

 

Exit mobile version