Site icon Rugali – Amakuru

Kagame na FPR bazatekina kugeza ryari? Bavuze ko bashinze irindi shyaka bakareka kubeshyera Philippe Mpayimana?

Umunyapolitiki Mpayimana Philippe yashize ishyaka yise PPR (Parti du Progrès du Peuple Rwandais) riharanira iterambere ry’abanyarwanda.

Mpayimana w’imyaka 48 kuri uyu wa Gatandatu nibwo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ko yashinze ishyaka.

Mu kiganiro na IGIHE, uyu mugabo watsinzwe mu matora ya Perezida umwaka ushize n’ay’abadepite uyu mwaka, yavuze ko icy’ingenzi cyamuteye gushinga ishyaka azagitangaza mu minsi iri imbere.

Icyakora yavuze ko hari hakenewe ishyaka rizana ibindi bitekerezo kugira ngo iterambere u Rwanda rugezeho ridasubira inyuma.

Ati “Icy’ingenzi ni ugufatanya n’abandi banyarwanda, twerekana izindi nzira z’iterambere rirambye kuko iterambere rishobora kubaho ariko rikaba ryagira n’inzitizi zo gusubira inyuma. Niyo mpamvu tuba tugomba kuzana ibindi bisubizo kugira ngo ridasubira inyuma.”

Kuba yaratsinzwe ubugira kabiri mu matora, ni imwe mu mpamvu zatumye Mpayimana ashinga ishyaka.

Mu matora y’abadepite aherutse, amashyaka atavuga rumwe na Leta arimo Democratic Green Party of Rwanda na PS Imberakuri yabashije kubona amajwi ayemerera guhagararirwa bwa mbere mu Nteko Ishinga Amategeko, mu gihe mu bakandida bigenga nta n’umwe wabonye amajwi asabwa.

Mpayimana yavuze ko kwiyamamaza wenyine nta ngufu bigira nk’iz’umuntu ufite ishyaka.

Ati “Icy’ingenzi ni uko (nshinga ishyaka) ntabikoranye umujinya. Umukandida wigenga aba afite intege nke kandi tujya muri uyu murimo duharanira gutsinda, duharanira gutanga ibyo twateguriye igihugu. Niyo mpamvu tugomba guhindura uburyo bw’imikorere.”

Ishyaka PPR ntirirandikwa mu mategeko nk’umutwe wa politiki wemewe mu Rwanda.

Kugira ngo ryandikwe bimwe mu byo risabwa harimo kugaragaza umubare w’abantu nibura 200 barimo batanu muri buri Karere bashyize umukono ku mategeko shingiro arigenga.

Mpayimana avuga ko igitekerezo cyo kurishinga agisangiye n’abandi bantu bagera ku icumi, ubu bakaba bari gukora ibishoboka byose ngo babanze kubona abarwanashyaka b’imena.

Uyu mugabo wahoze aba mu Bufaransa, yavuze ko icyo asaba abanyarwanda ari ugufata abanyapolitiki nk’abakozi babo aho kubasuzugura.

Ati “Hari abantu banga politiki, bakayitinya kubera ko bakeka ko atari itegeko rya buri wese kubijyamo ariko bubashye uwabigiyemo bakumva ko abashakira ineza, bizaba biri mu byiza byo kuvugurura umurimo wa politiki mu Rwanda.”

Mpayimana yanze kugira icyo atangaza ku kuba ishyaka rye rizaba ritavuga rumwe na Leta cyangwa rizaba riri mu murongo wa Leta.

Kugeza ubu mu Rwanda habarizwa amashyaka 11 yemewe n’amategeko arimo FPR Inkotanyi, PSD, PL, PDI, PDC, PSR, UDPR , PPC, PSP, Democratic Green Party of Rwanda na PS Imberakuri.

Mpayimana yashinze ishyaka PPR avuga ko riharanira iterambere ry’abanyarwanda
Exit mobile version