Site icon Rugali – Amakuru

Kagame na FPR bazabona ryari ko Tom Ndahiro abavangira?

Mbonyumutwa Ruhumuza

Njye mbona aba bantu bakwiye kureka za comparaisons kuko uko bakoze comparaison bikoza isoni.

Umunsi umwe bati nyereka aho umunyamerika aha interview Ousama Ben Laden (ubwo agereranyije Victoire Ingabire n’a Ben Laden) kugirango bajustifye impamvu za Igihe, RBA, n’ibindi byinshi bitamuha ijambo, abantu bazana ingero, bakaruca bakarumira.

https://youtu.be/oIO1wo8u-LU

Undi munsi bati mutwereke aho bibuka inzirakarengane des alliés kugirango ba jusyifye impamvu hari abanyarwanda badafite uburenganzira bwo kwibuka, umuntu yabereka uko isi yose iha agaciro, ikazirikana inzirakarengane za Hiroshima, Dresden, n’ahandi bakaruca bakarumira.

Undi munsi nanone, bati reba Georges Floyd n’abandi benshi kugirango ba justifye abanyarwanda bahora baraswa k’umanwa y’ihangu na police, wabereka ba Derek Chauvin mumapingu, ukabaza igihe abo ba polisi bica abanyarwanda bakurikiranwe bakaruca bakarumira.

Inama n’abagira nukureka izo comparaisons z’ibakoza isoni kandi zitadufasha.

U Rwanda rufite ibibazo byarwo, niyo mumahanga haba hari ibibazo bimeze nkibyacu ntabwo byagombye kuba impamvu yo kutabishakira umuti.

Twese hamwe kandi twemeye gucisha bugufi, ibabazo bisagariye igihugu cyacu, twabicyemura.

Exit mobile version