Imyigaragambyo y’abamotari ikomeje kuvugisha benshi bemeza ko ari ikimenyetso simusiga ko ingoma ya Kagame na FPR iri mu marengera. Abamotari mu mujyi wa Kigali bigaragambije baravuga ko bafite uruhuri rw’ibibazo birimo guhendwa ku bwishingizi none babazaniye mubazi ariko sibo bonyine kuko ni mu Rwanda hose mu nzego zose zibarizwamo rubanda rugufi.