Kagame na FPR banze ko Victoire Ingabire asohoka none abaza mu Rwanda baza kumwishakira!!!
Uziko agatsiko gatekereza macuri! Ese kuki banga ko Madame Victoire Ingabire asohoka igihugu? Nk’uko Madame Victoire Ingabire abyivugira, avuga ko yaje aje gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu cye aricyo u Rwanda. Kuki badashaka ko asohoka? Ese n’ukugira ngo atagera hanze ngo abatambaze maze ashyire kuri bose babireba imikorere mibi y’agatsiko? Agatsiko karibeshya. None se ko basigaye baza kumwirebera? Ubwo se karacyaharanira iki?
Nyamara Madame Victoire Ingabire afite ibitekerezo byiza byakubaka igihugu. Hari aho yavuze ngo abayobozi (agatsiko ka FPR) kayoboye) bakoresha ibitiyo basahura ngo bakareba aho igitiyo gitiyura byinshi akaba ariho bakerekeza bagatiyura koko!!!! Ba rusiha rusahuzi abo ngabo nibo banga ko asohoka ngo atabashyira hanze!!! Ariko amaherezo y’inzira ni munzu!!!