FPR ivuga ko idashobora kuganira n:abatavuga rumwe nayo ndetse yo ibita imitwe y’iterabwoba. Igitangaje aba ivuga ko itaganira nabo barayihunze ni impunzi mu bihugu binyuranye aho usanga FPR ishaka guhatira ibihugu bahungiyemo kubirukana cyangwa bikabohereza mu Rwanda ku ngufu. Aba nabo nyuma yo kwitwa amazina abatesha agaciro,guhohoterwa n’ishyaka ryo kugaruka mu gihugu cyabo biyemeje guhangana mpaka FPR bayihiritse!
Igitangaje FPR ubu irimo iravuga ko izo mpunzi nta burenganzira ndetse ko binyuranyije n’amategeko Mpuzamahanga kuba impunzi yakora poritiki ndetse ikazishinza gushaka guhungabanya umutekano! Iki kirego ubundi cyari gikwiye gutangwa n’abandi batari FPR kuko yashinzwe n’izari impunzi zari hirya no hino ku isi ariko cyane cyane izari Uganda aho n’ubwo zari impunzi ariko zinjiye muri Poritiki ndetse zigashinga n’umutwe wari ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda no guhirika ubutegetsi FPR aha ishaka ko inzira yanyuze nta wundi wayinyura!
Yo yakoze poritiki ishinga n’umutwe wo guhungabanya umutekano dore ko intambara yatangije yabaye imbarutso y’urupfu rw’abarenga miriyoni mu Rwanda na miriyoni 6 muri Congo ariko ikajya aho iti nta wundi wemerewe gukora poritiki,nta wundi wemerewe gushinga umutwe w’ingabo! FPR yonyine niyo ifite ubu bubasha yonyine?
Abatavuga rumwe na FPR uko bwije niko biyongera,niko ibihugu binyuranye birushaho kubumva no kubashyigikira cyane ko imikorere mibi ya FPR imaze kwamamara hose ku isi.
Ingero zigaragaza imikorere yayo mibi: Mu buhugu duturanye byose abatavuga rumwe n’ubutegetsi bariyo kandi barisanzuye baratekanye naho mu Rwanda abatavuga rumwe na FPR bicwa buri munsi nka vuba aha uwari umuvugizi wa FDU yarishwe. Hari kandi abatavuga rumwe na FPR bose bafunzwe imyaka y’akamama nka Victoire INGABIRE,NTAGANDA Bernard,Diane Rwigara,…Hari abashimushwe nka Vice Prezida wa FDU,…Ibi bya FPR byo kuvuga ngo vuga rumwe nanjye cyangwa nkwice bimaze kumenyekana hose! Ikongeraho iti nutavuga rumwe nanjye n’aho uzahungira nzagusangayo kwicireyo!
Ko abatabona ibintu kimwe na FPR bamaze kugwira kandi ko ibinyoma byayo bimaze kwamamara se amaherezo si ukuyihirika? Mu Burundi hari abayirwanya,Congo barahari,Uganda barahari,Tanzania barahari yewe no mu Rwanda imbere barahari bategereje ifirimbi namwe ngo nguki?
Kwemera kuganira n’abo mutavuga rumwe injiji zigira ngo ni ukuba umunyantege nke nyamara ni ubutwari kuko iyo uganiriye nabo igihugu uba ukirinze amakimbirane birangira abyaye n’intambara ndetse n’akayabo kagendera mu kubahiga,kubarwanya,,…Ngo uguhima atiretse arakubwira ati “ngo turwane” undi mugani ukagira uti” akagabo ugasuzugura kakiri hakurya y’uruzi kakwambuka kakakubiza icyuya!”
Hano hari buze injiji zimbwira ngo abo barwanya u Rwanda ntacyo bazageraho! None gutegereza ko bafata igice cy’igihugu hamaze gupfa benshi na byinshi no kuganira nabo nta kirangirika ubutwari ni ubuhe?
Kagwigwi Ndamukunda Nsaba