Kigali: Havumbuwe imbunda nshya mu rugo rw’umuturage
Yanditswe na Richard Irakoze – 04/04/2016 2:30 pm 0 2799
Muri imwe mu nzu z’ahazwi nko Kwa Nyiragasazi mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, havumbuwe imbunda nshya eshatu (nubwo hari abavuga ko ari nyinshi).
Izo mbunda zasanzwe zitabye muri rumwe mu ngo ziri ahari guhangwa umuhanda mushya uva ku Nteko Ishinga Amategeko ugana Kacyiru uzunganira imihanda iri hafi y’ahari kubakwa inyubako za Kigali Heights na Kigali Convention Center.
Izi mbunda zavumbuwe n’abakozi ba sosiyete y’ubwubatsi ya Horizon ubwo basenyaga urukuta rw’inzu y’uwitwa Josephine Uwamwezi ahazwi nko kwa Nyiragasazi, bakagwa ku mbunda zisa nk’izibitse mu bubiko bwazo bwihariye.
Ibi byabaye ku manywa yo kuri uyu wa 4 Mata 2016. Nyir’inzu yahise atabwa muri yombi na polisi.
Abakoresha ba Horizon na Polisi bareba ahatabye izi mbunda.
Umwe mu bakozi baguye kuri izi mbunda wavuganye n’umunyamakuru w’ikinyamakuru Izuba Rirashe yavuze ko izi mbunda zikiri nshya, zikaba zari zitabye mu gitaka mu kabati.
Yongeraho ariko ko zikiboneka babajije umugore witwa Nyiragasazi wabaga muri iyi nzu ari nawe nyirayo abereka ko nta bisobanuro ashaka kubaha kuri izi mbunda.
Yagize ati “Abakozi bakimara kubivuga, uriya mukomiseri uhagarariye bariya bakora imihanda abibaza uriya mugore nyir’inzu babanza guterana amagambo amubaza ngo ‘utunze imbunda?’ we akamubwira ati ‘ibyo se birakureba’ akimara kumusubiza gutyo ni bwo yahise ahuruza polisi.”
Uyu mukozi yakomeje atangariza ikinyamakuru Izuba Rirashe ati “iriya mashini yari irimo irasenya ihirika iki gikuta cya hano bimwe bigwamo imbere, duhagaze turimo turareba abandi barimo gukuramo amabuye; ariko bikimara kugwamo imbere njyewe umuhungu twari turi kumwe we yari ari kurebamo ahita atubwira ngo harimo imbunda, ndebye nanjye ndazibona ni bwo nahise mpamagara uriya mushoferi ndamubwira nti ‘harimo imbunda’ we ahita ahamagara uriya uhagarariye abakozi turazimwereka.”
Yunzemo ati “Hari imwe yari imanitse mu kabati kayo, hari n’izindi ebyiri nabonye zari ziri hasi, bahise bahatuvana ari izo ngizo maze kubona; zari zibitse zisa nk’aho ziri mu kabati kazo zonyine. Ikigaragara cyo ziracyari nshya nk’uko nazibonye, nabonye buri mbunda ifite imitutu ibiri.”
Umuvugizi wa Polisi yabwiye Izuba Rirashe ko ari mu kiganiro kuri Radiyo, ko ari butuvugishe nyuma.
Bivugwa ko umugore nyir’iyi nzu yatandukanye n’umugabo we, akajya hanze.