Site icon Rugali – Amakuru

KAGAME NA FPR BAKOMEJE IKUSANYABUKUNGU RY’AGAHATO!

Nyuma yo guhuza ubutaka ku gahato bagakurikizaho amakusanyirizo y’agahato, noneho ngo bagiye kuzana imodoka z’agahato za sosiyete ya Volkswagen aho abanyarwanda bagiye kubuzwa kwongera gutumiza imodoka mu mahanga maze bagategekwa kugura imodoka za Volkswagen zigiye kuzajya zicuruzwa na FPR, CRYSTAL VENTURES, HORIZON, n’andi masosiyete ayashamikiyeho akorera hirya no hino mu gihugu.

Gusa ibya Paul Kagame ni agatereranzamba! None se ko ureba yamaze kuzambya isaso mu bihugu bine bikikije u Rwanda ari ho yari azakura isoko ry’izo modoka ze, buriya ahari yaba yarigeze akora inyigo y’isoko? Kuba rero nta soko afite inyuma y’u Rwanda nibyo bizatuma ashyira abanyarwanda ku nkeke n’agahato byo kugura ziriya modoka.

Ikindi kandi urebye ibibazo by’ubukungu byugarije abanyarwanda aho no kuronka ifunguro rya buri munsi ari ikibazo cy’ingutu ku mbaga nyamwinshi y’abanyarwanda, wakwibaza niba icyihutirwa ari ukuzana uruganda rw’imodoka (car industry) cyangwa se uruganda rutunganya ibyo kurya (food processing industry)! Ese umuntu udafite ubushobozi bwo kwigurira ibyo kurya azabona ubwo kugura imodoka? 

Reka dutegereze akagiye kuba muri Singapore ya Semuhanuka!

By Jean Rukika

Ikindi kandi kutareba kure kwa leta ya Kagame, bahise bongera imisoro kuburyo nawe muri iyi audio ya BBC Gahuza uribwumvemo bamwe mu batunze imodoka i Kigali aho bavuga ko amaherezo bagiye guparika izo bafite kubera ko bazamuye ibiciro by’ubwishingizi. None se ko amafaranga yabaye ingume mu Rwanda, urumva iki cyemezo ari ikiganisha gushishikariza abantu kugura za Volkswagen cyangw kizaca intege abantu benshi?

Exit mobile version