Abacuruza Mituyu mu kajagari bagiye kujya bafatwa nk’abazunguzayi. Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buravuga ko abacuruza serivisi z’ibigo by’itumanaho ku mihanda nabo bafatwa nk’abakora ubucuruzi bw’akajagari ari nayo mpamvu bagiye guhagurukirwa.
Kimwe mu bibazo bikomeye umujyi wa Kigali uri kurwana nabyo muri iyi minsi ni ikibazo cy’abantu bacuruza mu kajagari bazwi nk’abazunguzayi, ngo aba babangamira abacuruzi bemewe batanga imisoro ndetse bagateza umutekano muke n’isuku nke mu murwa mukuru w’u Rwanda, Kigali.
Bamwe mu bakora ubucuruzi bw’akajagari bakunze gufatwa ni abacuruza imbuto, imboga, imyenda, ibikoresho byo mu ngo, imitako n’ibindi bitandukanye ariko kuri ubu hiyongereyemo na bamwe abacuruza serivisi z’amasosiyete y’itunamaho.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Patricie Muhongerwa avuga ko yavuze ko bamwe abacuruza serivisi z’ibigo by’itumanaho mu Rwanda babikora mu buryo bw’akajagari bityo ko nabo bagiye guhagarukirwa abatubahiriza amategeko bakabihanirwa.
Yagize ati “ Bari mu bantu dukurikirana dushaka gukemura ibibazo byabo dufite gahunda yo kuvugana n’abayobozi kuwa gatanu w’iki cyumweru, turahura nabo ntago ari benshi tubabwire ibyo twemeje bafate ingamba zo gushyira ku murongo ubucuruzi bwabo, abo tuzasanga bajagaragaraye kandi bambaye amajire ya MTN. Tigo na Air Tel twe tuzabakuramo ubwo bazaba batumvise ibyo babwiwe.”
N’ubwo umujyi wa Kigali uvuga ko hari abacuruza serivisi z’ibigo by’itumanaho bakorera mu kajagari, ntugaragaza neza ibiranga umucuruzi nk’uwo ukorera mu kajagari.
Umujyi wa Kigali ugiye gutangira gushyira mu bikorwa amabwiriza avuga ko umuntu wese uzajya afatwa acuruza mu buryo bw’akajagari azajya afatwa akamburwa ibyo yacuruzaga ndetse agacibwa n’amande y’amafaranga ibihumbi 10, ibi kandi ngo bizajya biba no kuwamuguriye.
Makuruki.rw