Site icon Rugali – Amakuru

Kagame na FPR bahumurirwa n’ifaranga kubi! Barashaka no kurya kury’ umuhungu wa Maj Faustin Ntilikina

Ntilikina ukina muri NBA arifuza kuza gusura u Rwanda akomokamo. Ntilikina Frank ufite ababyeyi bakomoka mu Rwanda wanditse amateka yo gukina muri shampiyona ya mbere ku Isi muri basketball ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA) muri New York Knicks, arifuza kuza mu Rwanda gusura igihugu ababyeyi be bakomokamo no gushishikariza abakiri bato uyu mukino.

Muri Kamena 2017, Ntilikina yatoranyijwe mu bakinnyi bafite impano idasanzwe muri basketball ashimwa na New York Knicks ikina muri NBA.

Uyu musore ufite metero 1.96 z’uburebure n’ibiro 86 n’ubwenegihugu bw’u Bufaransa ari na cyo gihugu akinira, mu mpera z’icyumweru gishize yahuye na Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa basketball mu Rwanda, Mugwiza Desire, baganira ku ngingo zitandukanye anahishura ko yifuza kuza i Kigali kureba aho ababyeyi be bakomoka.

Mu kiganiro Mugwiza yagiranye na IGIHE yagize ati “Twarabonanye arifuza kuza mu Rwanda no gufasha mu iterambere ry’uyu mukino cyane cyane kwereka bagenzi be bangana ko n’Abanyarwanda boshobora gukina muri NBA bakoze cyane. Kandi yiteguye kuza mu gihugu cye.”

Mugwiza uri muri Amerika, yahuye na Ntilikina ubwo yari kumwe n’abandi bakinnyi bakina muri NBA bakomoka muri Afurika ndetse akaba yaranagaragaye mu ikipe y’ibihangange mu bakiri bato (Promising First 2018 NBA AllStar) wabaye mu rukerera rwo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Nta gihe kiramenyekana Ntilikina yazakandagirira ku butaka bwavukiyeho ababyeyi be.

Umwaka ushize hari abakinnyi b’Abanyarwanda bakiri bato boherejwe kwiga muri Leta Zunze Ubwumwe za Amerika no gukarishya ubumenyi muri basketball barimo Nkusi Arnaud, Furaha Cadeau De Dieu na Shema Osborn ariko baracyari hasi mu makipe y’ibigo by’amashuri.

Mugwiza Desire uyobora Ferwaba ari kumwe na Ntilikina Frank

Ntilikina Frank ufite ababyeyi bakomoka mu Rwanda yanditse amateka yo gukina muri shampiyona ya mbere ku Isi muri basketball

Ntilikina Frank n’abandi bakinnyi bakomoka muri Afurika bari kumwe na Komiseri wa NBA, Adam Silver

Source: http://mobile.igihe.com/imikino/basketball/article/ntilikina-ukina-muri-nba-arifuza-kuza-gusura-u-rwanda-akomokamo
Exit mobile version