Site icon Rugali – Amakuru

Kagame na DMI ye bari bashatse guhitana Padiri Nahimana i Buruseli imana ikinga akaboko!

Amakuru ageze kuri Rugali.com nuko ejo abicanyi ba Kagame na DMI mu Bubiligi bashatse guhitana Padiri Nahimana imana ikinga akaboko. Isomere nawe iyi nkuru itugezeho tubwiwe n’umuntu wari wibereye i Buruseli aho izi nkoramaraso zashatse gukora aya mabi:

“Ejo habaye imirwano ikomeye kuri Tour et Taxis dutaha. Hari un groupe de 4 personnes irimo Jean Claude Munyawera na Lewis ngo yari yiteguye kuba yakwica Padiri Nahimana. Bari bazi imodoka ye kuko bari bamubonye ayihashyira. Ngo barabateze na za camionnettes aux alentours. Bararwanye bikomeye. Hari  abasore 2 twavuganye mu Kabagari nimugoroba bafite les traces z’imirwano. Umwe banamutwaye appareil photo muri iyo mirwano.
Nabagiriye inama yo gukora plainte muri police.

En plus, Intore Pacifique, Vincent Hakizimana na Président wa FPR en Belgique (Alphonse) badusanze mu Kabagari vers 19h30 twinegura na ba Serge ( Radio Itahuka), Alexis (RNC) , Nkerinka Eustache ndetse n’abandi abenshi bari aba RNC.

Wabonaga ari nk’igitero ngo baba bashaka amakuru baha na Shebuja mais n’akaduruvayo karimo. Albert Rukerantare we nta chance yagize kuko bamwirukanye vu que certains clients menaçaient de partir aramutse ahabonye service.

Umusomyi wa Rugali

Exit mobile version