Site icon Rugali – Amakuru

Kagame na DMI ye barashaka gufungira Diane Rwigara mu rugo

Amakuru ageze kuri Rugali kandi avuye ahantu hizewe mu nzego zishinzwe iperereza ryo kwa Kagame nuko Kagame yamaze gufata umugambi wo kubangamira Diane Rwigara kugira ngo ntazabone umubare waza sinyatire zisabwa abashaka kwiyamamaza.

Aya makuru arimo kutugeraho nuko Kagame na DMI bashaka gufungira Diane Rwigara mu rugo kuburyo bamunaniza ntashobore kujya gushaka abamusinyira. Muri Macye barashaka kumukorera nkibyo Museveni yakoreye Kizza Besigye muri Uganda.

Ikindi kandi ngo bafashe icyemezo cyo kongera umubare waba DASSO n’inkeragutabara mu gihugu cyose hagamijwe gutera ubwoba abaturage ngo ntihagire uwibeshya ngo arasinyira Diane Rwigara cyangwa kumushyigikira.

Banyarwanda Banyarwandakazi igihe kirageze ngo twese hamwe turwanire uburenganzira bwacu kandi twerekane ibinyoma by’ ingoma ya Kagame na FPR ikomeje kubeshya amahanga ngo mu Rwanda hari demokarasi. Turakomeza dukurikirane iyi migambi mibisha ya leta ya Kagame ifitiye Diane Rwigara.

Ubwanditsi

Rugali.com

Exit mobile version