Site icon Rugali – Amakuru

Kagame na DMI nibo bonyine bafite ubushobozi bwo kwica mu Rwanda –> Kigali: Abagore babiri bikekwa ko bicuruzaga basanzwe bapfiriye mu nzu

Abagore babiri bivugwa ko bakoraga umwuga wo kwicuruza basanzwe mu nzu zabo ziherereye mu Murenge wa Kinyinya bitabye Imana, urupfu rukomeje kuba amayobera mu gihe iperereza rya Polisi rigikomeje.

Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu, tariki ya 13 Gicurasi 2017, nibwo Polisi yahurujwe n’abaturage nyuma yo kwinjira mu nzu ya Iribagiza Josiane w’imyaka 24 wari utuye muri Kabuhundo ya I n’iya Iradukunda Rosine uri mu kigero cy’imyaka 20 wari utuye mu Mudugudu wa Rukingu mu Kagari ka Kagugu, mu Murenge wa Kinyinya bagasanga bitabye Imana.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel yatangarije IGIHE ko amakuru y’urupfu rw’aba bagore bayahawe n’abaturage.

Ati “Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu ahagana saa kumi n’ebyiri, abaturage baraduhamagaye batubwira ko hari abagore babiri bo muri Kinyinya, bari batuye mu midugudu itandukanye bitabye Imana. Twahise twihutira kugera aho ikibazo cyabereye kugira ngo dutangire iperereza.”

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko umwe muri aba bagore yari yagaragaye ari kumwe n’umugabo kuwa Gatanu, binakekwa ko bararanye. Bukeye bw’aho babonye inzu irangaye binjiramo basanga yitabye Imana, nk’uko byanagenze no kuri mugenzi we.

Hitayezu yagize ati “Ni amakuru avugwa ko hari umugabo baba bararanye ariko twe ntabyo tuzi kuko iperereza rirakomeje, nta muntu urafatwa akurikiranyweho urupfu rw’aba bagore bombi.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo twakwemeza ko bakoraga akazi ko kwicuruza nubwo hari abaturage babivuga, icyo bakoraga tuzakimenya nyuma.”

Polisi yahise itwara imirambo y’aba bombi bivugwa ko harimo n’umwe wari utwite ku Bitaro bya Kacyiru mu gihe iperereza ku waba wihishe inyuma y’uru rupfu rigikomeje.

http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-abagore-babiri-bikekwa-ko-bicuruzaga-basanzwe-bapfiriye-mu-nzu

Exit mobile version