Charles Munyeshyaka umaze imyaka irenga hafi 20 muri Zambiya yaganiye na Radiyo Inkingi ayibwira ibimenyetso simusiga byuko u Rwanda ruri inyuma y’ihohoterwa ry’impunzi z’abanyarwanda muri Zambiya. Abari bakiri kwikirigita bibwira ko Kagame na leta ye ntaho bahuriye nibiri kuba muri Zambiya, nabasaba kuba bategereje gatao ibintu bigasobanuka.
Twabonye bamwe biyita ko bize amategeko biyita impunzi muri Zambiya biha gushishimura inyandiko mu cyongereza basa nkaho bavugira leta ya Kagame ko ntaho ihuriye nibiri kuba ku Banyarwanda muri Zambiya. Ariko umunsi bizagaragara ko Kagame na DMI ye bari inyuma yiri hohoterwa ry’impunzi, twizere ko bazandika indi nyandiko basaba imbabazi impunzi zo muri Zambiye kandi bemera ko bibeshye.