Site icon Rugali – Amakuru

Kagame na DMI byabananiye kwinjiza RED-TABARA mu Burundi none batangiye indi myiyorobeko

KAGAME NA DMI ZE MU MYIYOROBEKO I BURUNDI. Kagame yagize Chef d’Etat Major uwitwa General Kazura wavukiye i Burundi agakurirayo ngo amufashe kwinjira i Burundi byaramunaniye!

Yari yanabanje kugira General Gasana Rurayi Guverineri w’amajepfo ahana imbibi n’u Burundi ngo abe yakwijnira i Burundi asabote amatora yo mu kwa gatanu 2020 biramunanira ahita anamwirukana ku kazi.

Kuva 2015 Kagame na DMI ze bahaye imyitozo ya gisilikari n’ibikoresho RED-TABARA y’abarundi General Niyombare na Sinduhije ngo binjire gisilikari mu gihugu cy’u Burundi none byarabananiye.

Ubu rero Kagame na DMI noneho badukanye uburyarya n’ubuhendanyi bwo kubeshya ngo bafashe abarwanyi ba RED-TABARA kandi bari kw’isiri nabo kuko ari abatrainees babo, ikigamijwe akaba ari ukubinjiza mu gihugu cy’u Burundi batarwanye, hakoreshe andi mayeli no kwiyorobeka, ibyo kurwana bakazabikora nyuma baramaze kugera mu gihugu imbere hakurikijwe amabwiriza DMI zo mu Rda zizabaha igihe kigeze.

Bananiwe kwinjira gisilikari, barashaka kwinjira mu myiyorobeko, ariko imbonerakure z’abaDD zarangije kumenya ibyo ari byo mbere y’uko abaDMI banabitekereza! “INDYARYA IHIMWA N’INDYAMIRIZI”.

Ishyaka Democratic Rwanda Party, DRP-ABASANGIZI
Anastase Gasana Chairman.

Exit mobile version