Imishyikirano iri hagati ya Gen. Kayumba, Rusesabagina na Dr. Eliel Ntakirutimana ny’iri« HOPITAL LAREDO » ihatse iki ? > Rushyashya
Amakuru ashyushye ubu n’ imishyikirano iri hagati ya Gen. Kayumba Nyamwasa na Dr. Eliel (Nataki) Ntakirutimana wa muganga w’umuherwe ny’iri ibitaro « HOPITAL LAREDO » biba i Texas, uyu nimwene Pasteur Ntakirutimana waguye Arusha muri gereza aho yari afungiye ibyaha bya Jenoside.
Dr. Eliel ukunze gutera inkunga abarwanya leta ya Kigali, akaba yarigeze gushwana na Paul Rusesabagina bapfuye ko yibye Ntakirutimana amadorali 400.000$, mu ma conférences na za meeting zakorwaga na Rusesabagina zose zategurwaga na Dr.Eliel Ntakirutimana, Rusesabagina akamwizeza ko azamwishyura ariko Rusesabagina yaramwihakanye hazamo inzangano nyinshi mu miryango yabo kandi ndabibutsa ko abagore babo bagabo bagiye kwiga ururimi hamwe rw’icyongereza ngo cyagenewe ba First Lady !
Nyuma baje kwiyunga babifashijwemo n’akaraya kitwa Antoinette kahoze ari ihabara rya Rusesabagina . Ubu rero uwo mugore waje kurongorwa n’umusaza w’umuzungu yaje kuba ihabara rya muganga w’umuherwe Dr.Eliel, dore ko uwo mugore umuryango avukamo kashi irabahumurira. Bavuka i Nyanza. Muri ino minsi uwo Antoinette arakataje niwe uri gukusanya amafaranga yo kuzaha Nyamwasa kugirango bemere gukorana na muganga.
Ariko rero Nyamwasa yategetse ko ibyo yabyemera Eliel (muganga) aje abazaniye nundi muramu wa Antoinette w’umuherwe uba mu buhorandi bityo ngo RNC ikabona amafaranga menshi yo kuzakoresha igihe baba bateye u Rwanda.
Amakuru aturuka mu Igihugu cya Africa y’epfo aho Rusesabagina Paul yari mu minsi ishize avuga ko Rusesabagina yabashije guhura na Gen. Kayumba Nyamwasa akaba yaramugejejeho ubutumwa bwa muganga Dr.Eliel Ntakirutimana.
Gen. Kayumba Nyamwsa, Dr. Eliel (Nataki) Ntakirutimana na Paul Rusesabagina
Rusesabagina muri Afrika y’Epfo yakoranye amasezerano hagati y’ishyaka rye PDR-Ihumure na RNC igice cya Kayumba Nyamwasa, bakazaterwa inkunga ni ibitaro LAREDO bya Dr.Eliel kwifatanya ngo bongere ingufu. Ariko ni amayere ya Kayumba na Rusesabagina yo kugirango bishakire amafaranga bitwaza ko Rusesabagina agiye kuza mu Rwanda kwiyamamaza kuyobora u Rwanda muri 2017.
Cyiza Davidson
http://rushyashya.net/spip.php?page=m_article&id_article=5949