Site icon Rugali – Amakuru

Kagame na Crystal Ventures bagobye kugoboka abanyarwanda bayikijije muri ibi bihe bikomeye bya COVID19

Kagame and Crystal Ventures

Nkuko izina ribivuga “Crystal ventures” ni umuhigo w’amabuye y’agaciro”. Ubundi “Crystal” bivuga ibuye ry’agaciro twatanga urugero nka Diyama (diamond) iri mu mabuye y’agaciro. Murumva rero muri make icyo izina ryonyine rivuga.

Tugaruke kuri iki kigo cy’agatsiko k’abantu bamwe mu Rwanda aricyo Crystal Ventures. Iki kigo muzi mwese ko ari icya Paul Kagame hamwe n’abambari be. Kikaba gikubiyemo ibigo bitandukanye by’ubwubatsi bw’amazu n’imihanda, ubucuruzi bw’amata mu Rwanda hose, ibigo by’ubucungamari, ikigo gicuruzwamo ikawa iva muri za nganda za Kagame, ikigo kirinda umutekano n’ibindi. Ibyo bigo ni: Uruganda rw’Inyange, Intersec Security, Bourbon coffee, NPD, Ruriba Clays, Real (Real Quality, Real Value), Uruganda rwa granite (East African Granite Industries), Nexus, Stonecraft n’ibindi. Ibi bigo by’ubucuruzi uko mubireba byinjiza amafaranga akayabo.

Nkuko intego y’iki kigo “Create Wealth, Improve lives” ngenekereje mu kinyarwanda ivuga “gushaka ubukungu kugirango ubuzima burusheho kumera neza”, birerekana uburyo Paul Kagame akataje mu kwigwizaho ubukungu bw’igihugu.

Muri make ntacyo iyi ntego iduhishe. Intego y’akariya gatsiko ni “ukwigwizaho ubukungu, gushaka amafaranga ajya mu mifuka yabo”. Iyo mwumva ngo Paul Kagame afite amafaranga akayabo mu ma banki hirya no hino nko muri za Panama mukeka ko ayo mafaranga avahe? Aha ni hamwe agatsiko kavoma ubwo bukungu tutitabigiwe ko ajya no hanze kuyashakayo. Ibitero agaba muri Congo nta kindi biba bigamije usibye gusahura Zahabu na Diyama bya Congo.

Tugaruke kuri biriya bigo bigize Crystal Ventures:

Uruganda rw’Inyange: rugaburira igihugu cyose amata, amazi, imitobe. Nta mucuruzi udacururza ibi binyobwa. Wibeshye bagufungire umuryango usubire kuri sorowa.

Intersec Security: Ibigo byose bya leta na Banki umutekano wabyo urindwa n’iki kigo.

NPD-cotraco: Nta kindi kigo cy’ubwubatsi gishobora gutsindira amasoko yo kubaka ibikorwa bya leta n’iyo hagize ikindi kigo gitsinda n’uko icyo kigo kiba gitanga umusanzu ugaragara muri FPR. Iyo ikaba ari imwe mu nzira zo kwigura muri ruriya Rwanda. Murebe uko Thomas & Piron byayigendekeye ntimugire ngo hari ikindi yazize “kudatanga umusanzu wa FPR”. Nguko uko yafunze imiryango yayo ikimukira muri Kenya. Hari n’ibindi bigo byinshi bikirwana iyi ntambara.

Abayobozi ba Crystal Ventures murabasanga ku rubuga rwayo https://www.cvl.co.rw.

Iki kigo kiyoborwa n’uwitwa “Lee Kok Foong” umunyamahanga! Hano wakwibaza koko muri ruriya Rwanda Kagame yabuze umuntu yizeye ushobora kumucungira umutungo akayobora kiriya kigo? Agatsiko kakiyobora kagizwe n’abakozi bakiri bato rwose bagitemba amashereka ku maso. Abo bana ntimugire ngo bavuye ahandi uwo ni umuryango wa Kagame. Baravuga ngo “akazu”, ngwino urebe akazu kari muri kiriya kigo!!! Ni abana bo mu muryango wa Kagame akoresha uko abyumva kuko ntawe ushobora kubameneramo kuva ari akazu kamwe.

Dore urutonde rw’abo bakozi ba Crystal Ventures:


Elias Baingana
: Uyu Elias ashinzwe ibikorwa muri Crystal Ventures akaba yararangije ikiciro cya kabiri cya Kaminuza aricyo Masters mu by’imisoro muri Kaminuza Sydney (Australia), afite n’impamyabumenyi mu kiciro cya mbere cya Kaminuza mu bukungu yakuye muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda. Hari n’irindi somo ry’icungamari yize muri Duke University mu Bwongereza.


Anita Kagenza
: Ahagarariye icungamari muri iyo sosiyete akaba amaze akorera iyi sosoyete guhere mu mwaka w’2008. Afite impamyabumenyi mu kiciro cya mbere cya Kaminuza mu icungamari n’icungamutungo yakuye muri Catholic University of Eastern Africa muri Kenya.


Iza Irame
: Ashinjwe imirimo yose ya sosiyete (Chief Corporate Officer) guhera mu mwaka w’2016. Afite impamyabumenyi y’ikiciro cya mbere mu miyoborere mw’ishami ry’icungamari. Akaba yarize muri Kigali Institute of Science, Technology and Management (KIST). Afite na certificat ya ACCA mw’icunga mutungo.


Carole Karema
: Ahagarariye ikoranabuhanga muri iyi sosiyete akaba afite impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ikoranabuhanga n’impamyabumenyi y’icyubahiro mu ikoranabuhanga muri Kaminuza ya Pretoria. Afite n’impamyabumenyi mu icungamari muri kaminuza ya Nicosia muri Cyprus.


David Karima
: Ni umujyanama muri Crystal Ventures akaba yarahoze nk’umwanditsi muri NPD kimwe mu bigo bya Crystal Venturess. Afite impamyabumenyi mu kiciro cya mbere mu mategeko muri Kaminuza y’iminsi Rwanda n’indi mpamyabumenyi mu kiciro cya kabiri muri Kaminuzaya Manchester mu Bwongereza.


Mr Godfrey Kiiza
: Umuyobozi w’imisoro akaba yafakoreye Crystal Ventures guhera mu mwaka w’2018. Afite impamyabumenyi mu kiciro cya 2 mu bukungu muri Kaminuza ya Makerere akaba afite a certificat mu icungamutungo CPA yakuye muri Kenya.


Ms Chantal Habiyakare
: Ashinzwe igenzura muri Crystal Ventures. Afite impamyabumenyi mu kiciro cya mbere n’impamyabushobozi y’ikirenga mu icungamutungo muri Concordia University (Montreal, Canada).

Ninde mwana wa ngofero wagera kuri umwe muri iyi myanya. N‘inde mwana wa ngofero ujya kwiga hanze? Agatsiko ka Paul Kagame nyuma yo kuzambaguza uburezi mu Rwanda kohereza abana babo kwiga hanze. Bariya bayoozi a Crystal venture nta numwe wize mu Rwanda.

Ikinyamakuru cya leta ya Kigali “Igihe” kigeze gusobanura muri aya magambo “Nyuma y’uko u Rwanda rushegeshwe bikomeye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abanyarwanda bari barokotse ndetse n’abari batahutse bari bakeneye ubuyobozi bwiza, atari gusa mu birebana na politiki, ariko kandi no mu kongera kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Mu buryo bugaragara, ibi Umuryango FPR wabigezeho kuko wakoresheje amafaranga wari wasigaranye intambara irangiye, uyashora mu kuzamura ubukungu bw’igihugu, ari bwo havukaga sosiyete Crystal Ventures”. Nshuti Manasseh aza kuvuga ibyerekeranye n’ubukungu bw’iyi sosiyete agira ati: “Agaciro ka sosiyete y’ubucuruzi karahindagurika.

Kugenwa hagendewe cyane ku mafaranga yinjira n’asohoka, ingano y’ibigurishwa (…), gusa iyi sosiyete ifite agaciro ka miliyoni 500 z’amadolari y’Amerika.
Niba Crystal Ventures igamije kuzamura ubukungu bw’igihugu kandi mu bukungu bw’igihugu hakaba harimo imibereho myiza y’abaturage ni kuki Paul Kagame atafata muri ariya mafaranga agafasha abanyarwanda barimo kwicwa n’inzara kubera CORONAVIRUS???? Ubwo se nibamara kwicwa n’inzara ziririya sosiyete ze zizakorwamo na bande?

Yanditswe na Joyce Keza

Exit mobile version