Site icon Rugali – Amakuru

Kagame muri Burera yerekanye ko nta mutekano nawe afite ubwo yagaragaye yihishe inyuma y’abaGPs be! Rahira ko FLN yaba Maj Sankara itamuhahamuye!

Mwene Rutagambwa muri Butaro araririmba umutekano nyamara urebye ingabo zuzuye muri Burera wagirango igihugu kiri muntambara.

Kagame wariwuzuweho ningabo wagirango ni inzuki, kurundi ruhande mwijambo rye yagarutse kubatavuga rumwe nawe aho yavuze kubo bafata babakuye hanze abandi ngo bakabizanira.

Mwene Rutagambwa ati, ” nabo bose mwumva bavugira ku maradiyo no kuri internet bavuga ubusa bariya nti bazi ibyo bavuga biriya nyine barabivuga nti bazi icyo bakinisha biriya nyine barabivuga nk’umuntu waba uri muri Amerika, uri muri Afurika y’epfo uri mu Bufaransa ukwibwira ko uri kure ariko uri kure nyine ntaho uhuriye n’umuriro ariko umunsi begereye umuriro uzabotsa ibyo bari bakwiye kuba babizi ari n’ababishyigikiye baziko hano batahakinira barakinisha umuriro uzabotsa.”

Kagame urabizi ko umuriro niwaka tuzawota twese kandi byumwihariko niba ugira amaso wabonye ukuntu abaturage bakwakiriye umunsi umuriro watse uzabibona neza ukuntu abaturage bazatwakira kandi tuzagucanira.

Ntitwarangiza tutakubwiye ko niba ukunda uburinzi kuki iyo ugiye mumahanga utitwaza ingabo zikurinda zingana gutyo, igisubizo nuko ubizi neza ko turi hafi yawe.

Icyanyuma nuko ushonje uhishiwe, USA, France na South Africa urimo kuvuga sibo bonyine bahanganye nawe!!!.

Banyarwanda twese dufatanyije tuzatsinda.

RNC France

Exit mobile version