Site icon Rugali – Amakuru

Kagame yabanje akagarura umutekano mu karere ko ariwe wayogoje ibintu!!!

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu bitabiriye inama ya Mbere y’Ihuriro ry’i Paris ku Mahoro ryiswe ‘Paris Peace Forum’ yiga ku buryo bwo kubaka amahoro n’umutekano birambye ku Isi.

Aba bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bunguranye ibitekerezo nyuma y’umuhango wo kwibuka imyaka 100 ishize intambara ya Mbere y’Isi irangiye watangiye saa tanu zuzuye kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2018, kuri Arc de Triomphe, ikimenyetso cy’intwari z’u Bufaransa zapfuye zirwanirira igihugu.

Ni umuhango wo kwibuka itariki nk’iyi mu 1918, umunsi hashyirwaga akadomo ku ntambara yari imaze imyaka ine iyogoza ibice bitandukanye by’isi.

Yahitanye abasirikare bagera kuri miliyoni icumi, isiga miliyoni esheshatu z’inkomere, miliyoni eshatu z’abapfakazi na miliyoni esheshatu z’impfubyi.

Perezida Emmanuel Macron imbere y’abayobozi bakomeye ku Isi nka Donald Trump uyobora Amerika; Vladimir Putin w’ u Burusiya; Angela Merkel w’u Budage n’abandi yavuze ko iyo ntambara yagaragaje ububi bw’ibisazi bya muntu.

Macron yavuze ko haba abatsinze iyo ntambara ndetse n’abatsinzwe ntacyo bungutse uretse ikiriyo ku mpande zombi.

Ati “Bisa nk’aho ari kera ariko ni ejo hashize. Ubutaka bw’u Bufaransa bwabereyeho imirwano ikaze. Nabonye mu byaro by’igihugu cyanjye ubutaka bucyasamye bwandujwe n’imirwano. Nabonye ibyaro byasenyutse bidafite umuturage n’umwe wo kongera kubyubaka, icyo bisigaranye gusa ni ubuhamya bw’ibisazi bya muntu.”

Macron yavuze ko nk’abanyapolitiki bariho ubu bakwiye kwigira isomo kuri ayo mateka, bagaharanira inyungu rusange z’abatuye isi aho guharanira iz’abantu bamwe.

Yavuze ko umurage mwiza abayobozi b’uyu munsi bazibukirwaho n’ibisekuru bizaza, ari Isi ifite amahoro.

Ati “Dukwiye gushyira amahoro imbere ya byose kuko tuzi ikiguzi n’imbaraga zayo.Twese hano abanyapolitiki, iyi tariki dukwiriye kongera guhamiriza abaturage inshingano zacu zo gusigira abana bacu isi abakurambere bacu barotaga.Twongere ibyiringiro byacu aho kwerekana ubwoba.”

Kuri iki Cyumweru ni nabwo i Paris mu Bufaransa hatangijwe Inama yiga ku Mahoro ku Isi, Paris Peace Forum.

Abayitabira biteganyijwe ko bazasoza bamuritse imishinga 150 igaragaza ingamba zafatwa mu kunoza imiyoborere.

Iyi nama ibera kuri Grande Halle de La Villette i Paris izasozwa ku wa 13 Ugushyingo 2018.

Izajya iba buri mwaka, izita ku bitekerezo n’ingamba ku mishinga yihariye ijyanye n’imiyoborere myiza ku Isi.

IGIHE

Exit mobile version