Umunyamkuru wigenga Ann Garrison yaganiye na Dan Kovalik, umwarimu w’ishuri ry’amategeko muri kaminuza ya Pittsburgh, ku bijyanye n’uburyo bwakoreshwa ngo Paul Rusesabagina arekurwe.
Paul Rusesabagina, intwari nyayo mu buzima amateka ye akaba ari yo shingiro rya filime “Hotel Rwanda,” yashimuswe i Dubai maze ashyikirizwa u Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko kugira ngo aburanishwe ku byaha by’iterabwoba mu mpera za Kanama. Naganiriye
Kovalik ni impuguke mu mategeko yerekeranye n’akazi ndetse n’amategeko mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu akaba yaranditse igitabo yise mu cyongereza “No More War: How the West Violates International Law by Using ‘Humanitarian’ Intervention to Advance Economic and Strategic Interests”. Ugenekereje mu kinyarwanda wakwita: “Ntazindi ntambara: Uburyo ibihugu byibihangange m’ Uburengerazuba bwica amategeko mpuzamahanga hakoreshejwe kwitwaza impamvu y’ubutabazi kugira ngo biteze imbere ubukungu n’inyungu zibi bihugu.
Dan Kovalik yavuze ko biragaragara neza ko Rusesabagina yashimuswe ubwo yasuraga i Dubai, hanyuma agashyikirizwa u Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko kugira ngo aburanishwe ku bigaragara ko ari ibinyoma bivugwa ko yaba yarashyigikiye imitwe yitwara gisirikare yitwaje intwaro ishinjwa gutera abasivili, ibyo bikaba gusa bisa naho bidashoboka.
Dan Kovalik yemeje ko bishoboka ko umuryango wa Paul Rusesabagina warega Kagame mu nkiko zo muri Califoriniya cyane mu mujyi urimo Hollywood kugirango bikangure abakinnyi ba ma filimi harimo nka Don Cheadle watsinze Oscar kubera ko yakinnye Rusesabagina muri Hotel Rwanda.