Site icon Rugali – Amakuru

Kagame mu marembera! Dore yongeye gufatirwa mu cyuho na Australia.

Sobanukirwa uburyo DMI ya Kagame ikora - Igice cya mbere

U Rwanda rurashinjwa ubutasi bwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi baba muri Australia.

Ikigo cy’ubutasi cya Australia kivuga ko iki gihugu kiri kwinjirirwa na ba maneko bo mu mahanga ku kigero kinini kitari cyarigeze kibaho mbere mu mateka y’iki gihugu.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bishinjwa kuhagira itsinda rya ba maneko bagamije kuburizamo ibitekerezo by’impunzi zitavuga rumwe n’ubutegetsi.

Iperereza ry’igitangazamakuru ABC cyo muri Australia cyise ‘Maneko aho dutuye mu nkengero y’umujyi’, ugenekereje mu Kinyarwanda, risubiramo amagambo y’uwitwa Kalisa Mubarak, Umunyarwanda ubayo.

Avuga ko kubera impungenge z’umutekano we nyuma yo guhunga u Rwanda, yagiriwe inama na polisi ya Australia kwigengesera iyo atwaye imodoka i Queensland, agahora arebera mu kirahure niba umuri inyuma atari we agambiriye.

Uruhande rw’ubutegetsi bw’u Rwanda rwabwiye BBC ko ibi ari ibinyoma.

ABC isubiramo amagambo ye agira ati: “Umupolisi yavuze ko igihe nketse ko nkurikiwe, ngabanya umuvuduko, ahemewe umuvuduko wa 60 [km ku isaha], nkagenda ku wa 40, nkareba niba iyo modoka yindi ikomeza”.

“Itakomeza, yambwiye kugerageza kugendera mu wundi muhanda utandukanye, ibyo nabyo bitagira icyo bitanga, ngahamagara [nimero igizwe na] zeru eshatu”.

ABC itangaza ko Kalisa avuga ko yahunze u Rwanda kubera ubwoba ko umutekano we wari mu kaga. Yerekeza muri Afurika y’Epfo, nubwo aho naho avuga ko hatamubereye shyashya.

Avuga ko ubwo yabaga muri Afurika y’Epfo nk’impunzi, ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu yashatse kumuha akazi nka maneko wari kuba mu itsinda rigari rikorera i Burayi, ryo gutahura abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bahaba.

Ariko avuga ko ubwo yatahuraga umugambi wa leta y’u Rwanda wo kwica inshuti ye, yanze ako kazi, akaba umutangabuhamya mu rubanza yaburanyemo ashinja leta y’u Rwanda.

ABC itangaza ko ubuhamya bwe bwatumye abagabo bane bahamwa n’icyaha.

Nuko Kalisa akomeza kurindwa nk’umutangabuhamya, kugeza ashoboye kwimukira mu mujyi wa Brisbane muri Australia mu 2012 ari kumwe n’umugore n’abana be.

Umuvugizi w’ikigo cy’ubutasi bw’imbere mu gihugu muri Australia (ASIO) yabwiye ABC ko ukwivanga kw’amahanga na ba maneko muri iki gihugu “biri ku kigero kitari cyarigeze kibaho mbere”, ariko yirinda gutangaza uburyo ubwo butasi bukorwamo.

Impuguke mu kuneka zavuganye na ABC zivuga ko rubanda itumva neza neza ikibazo ba maneko bava mu mahanga bateje n’ukuntu byoroshye guhindura abimukira n’impunzi mo ba maneko, akenshi bo batanabishaka.

Gutura muri iyi leta ya Queensland – imwe mu zigize Australia – byahaye Kalisa kwizera ko kera kabaye yari agiye gutuza.

Uwufise ububasha kw’isanamuGOOGLEImage captionKalisa avuga ko gutura muri Queensland yari azi ko bizamuha gutuza

Ariko yabwiye ABC ko nyuma yaho yaje kohererezwa ubutumwa bwo kuri telefone igendanwa na nimero yo mu mahanga itagaragaza umwirondoro, icyizere cyo gutuza yari afite kirayoyoka.

Avuga ko ubwo butumwa bwagiraga buti: “Turagukurikiranye… uzisanga uryamye mu kidendezi cy’amaraso yawe…. Nitutakubona, tuzabona umugore wawe cyangwa abana bawe”.

Avuga ko yahise ahindura nimero ye ya telefone, ariko akaza kuburirwa na polisi, akumva ko ibyo bidahagije, ko agomba gukora ibirenzeho kugira ngo akingire umuryango we.

Kalisa yabwiye ABC ko polisi yamubwiye ko hari ba maneko b’u Rwanda baba i Logan mu gice cy’amajyepfo cya Brisbane – umurwa mukuru wa Queensland – ndetse ikamusaba kwirinda kuhagera.

Kalisa agira ati: “Tubayeho mu bwoba”. Avuga ko nk’umuntu usanzwe yararokotse ikindi gikorwa cyo kumwivugana, azi uko ba maneko b’u Rwanda bakora mu mahanga.

Avuga ko nk’abakorera muri Australia, icyicaro cyabo kiri muri ambasade y’u Rwanda muri Singapour kuko u Rwanda rutagira ambasade muri Australia.

Yongeraho ko ba maneko boherezwa ahari umubare munini w’impunzi nk’i Brisbane, Sydney na Perth.

Avuga ko bamwe muri ba maneko bakora mu bigo by’igihugu cya Australia ndetse no mu miryango y’impunzi, aho bashobora kubona byoroshye amakuru ajyanye n’umwirondoro w’impunzi.

‘Gucecekesha abatavuga rumwe na leta bari kure’

Bamwe mu Banyarwanda bakorera muri Australia n’abahaba nk’impunzi, bavuga ko gucecekesha abatavuga rumwe na leta y’u Rwanda no gukuraho inkunga imitwe ya politiki itavuga rumwe nayo, biri mu bikorwa byihutirwa bya leta y’u Rwanda.

Kalisa avuga ko ba maneko bamwe b’u Rwanda baba muri Australia bahagera nk’abanyeshuri kuko iyo uri umunyeshuri biba byoroshye kubona ibyangombwa.

Abandi avuga ko bahabwa ibyangombwa bishoboka byose mu kubafasha gusaba ubuhungiro, n’uko bagatangira gukorera leta bamaze kwemererwa gutura muri Australia.

Avuga ko hari n’abahagera ari impunzi z’ukuri zicyeneye ubuhungiro, ariko bagaterwa ubwoba bagahatirwa gukorera ubutasi bw’u Rwanda.

Hari abahaye amakuru ABC bavuze ko ubaye maneko w’u Rwanda bimuha ubushobozi bwo gusubira mu Rwanda yisanzuye akajya gusura benewabo, ndetse bigatuma n’imitungo ye idafatirwa.

ABC ivuga ko yagerageje kuvugana n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapour, ariko ntibyashoboka.

Olivier Nduhungirehe umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yabwiye BBC ko ibyo ntacyo babivugaho.

Bwana Nduhungirehe yagize ati: “Ntacyo tubivugaho rwose, ni ibintu by’ibinyoma, ntabwo tuzajya dusubiza ku bintu bavuze ahantu hose mu binyamakuru, nta mwanya tubifitiye rwose”.

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda abonwa nk’uwagaruye amahoro mu Rwanda nyuma ya Jenoside yo mu mwaka wa 1994.

Ubu, aho amaze imyaka 19 ku butegetsi, hari bamwe mu Banyarwanda bafite impungenge ko ashaka kugundira ubutegetsi.

Abatavuga rumwe n’u Rwanda ngo “na bo si abamalayika”

Lewis Mudge, umukuru w’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (Human Rights Watch) mu karere k’Afurika yo hagati, ubu akorera muri Amerika nyuma yo kwirukanwa mu Rwanda mu myaka ine ishize.

Ni we mukozi wa nyuma w’uyu muryango wari ufite ibiro bihoraho mu Rwanda.

Bwana Mudge yabwiye ABC ati: “Numvise cyane ibijyanye n’amatsinda ya ba maneko [akorera] muri Amerika, Canada n’i Burayi. Sindigera nyumva [amatsinda] muri Australia, ariko ntibyantangaza [abaye naho ahari]”.

Nubwo bisanzwe ko ibihugu bigira ba maneko bakorera mu bindi bihugu bafite icyicaro muri za ambasade, Bwana Mudge ashinja u Rwanda kurenga ku mikorere isanzwe mu mibanire y’ibihugu rukoresha abakozi ba ambasade mu gutera ubwoba no kwibasira impunzi z’Abanyarwanda.

Ariko Bwana Mudge ananenga abatavuga rumwe na leta y’u Rwanda baba mu buhungiro, barimo nk’Ihuriro Nyarwanda (RNC).

Ati: “Na bo urebye si abamalayika… kuko bamwe mu bakuru baryo bashinjwa ibyaha byo mu ntambara”.

Atanga urugero rw’inama yo mu mwaka wa 2015 mu nteko ishingamategeko y’Amerika.

Iyo nteko yasanze ko “mu myaka ya vuba ishize hagaragaye amakuru yo kwizerwa yuko leta ya FPR yahaye akazi abicanyi bo kwica abatavuga rumwe nayo baba mu buhungiro bayinenga cyangwa bagerageza gushinga amashyirahamwe ya politiki cyangwa amashyaka”.

‘Si u Rwanda gusa’

Porofeseri Greg Barton wigisha kuri Kaminuza ya Deakin University muri Australia agira ati: “Hari ibihugu byinshi bikora nk’ibi, u Rwanda nta nubwo ruri mu cya kabiri ku rutonde”.

Avuga ko benshi mu baturage ba Australia batazi uko ubutasi bw’ibihugu byo mu mahanga bukorwa.

Avuga ko ibihugu bito bitabamo demokarasi bishora umutungo mwinshi mu guhiga abatavuga rumwe nabyo muri politiki, ngo hatagira abandi bayoboka iyo nzira.

Ati: “Niba uri umuntu wo ku rwego rwo hejuru, nk’umwe mu bagize ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, uba uri mu kaga”.

“Ababa mu buhungiro uyu munsi, bashobora kuba batakiburimo mu bihe biri imbere, rero nibasubira mu Rwanda, akenshi bazaba ari abantu bize amashuri, bafite amikoro, ndetse bashobora no gushaka kujya muri politiki”.

“Mu bihugu aho ihirika ry’ubutegetsi rishoboka, birumvikana ko abategetsi bahangayikishwa n’ibyo”.

Porofeseri Barton avuga ko akenshi ibikorwa by’ubwicanyi bikorwa mu buryo bisa nk’aho ari impanuka yabaye.

Ati: “…Bikunze kuba nkaho umuntu yaguye arenze ku muhanda cyangwa agahubuka ku ibaraza. Ushobora kumva ko umuntu yapfiriye mu mpanuka y’imodoka, ariko ntihagire umuntu n’umwe umenya mu by’ukuri uko byagenze”.

https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-49470772

Exit mobile version