Nari narasezeranije kuzaganira ku ntambara zo muri Congo, none igihe ni iki.
Ntiriwe mbatindira, Kagame niba atarasomye IGIKOMANGOMA cya Machiavelli ni umugome wa kudumu. Iyo usomye icyo gitabo hari aho usanga ibikorwa nk’ibya Kagame ariko noneho ukanasanga hari ibyo Machiavelli abuza gukora kuko byarimbura igikomangoma, nk’ubwicanyi bwa hato nahato budashira ariko ugasanga ni byo Kagame akora. Ukibaza niba wavuga uti “Imana ishimwe yamwatse ubwenge” cg uti “Mana tabara u Rwanda rwawe dore mu rwuri nta mushumba.”
Reka turebe uko muri Congo yabigenje agashaka kwigira umuhanga mu buswa! Igisirikali cya APR, cyarambutse kijya muri Congo kiruhukira Kinshasa, gikuraho Perezida Mobutu. Kagame nawe icyamuje mo cya mbere ni ugukora Koloni. Yafashe Kabarebe amugira Chef d’Etat major w’ikindi gihugu amaze gufata, gifite Perezida w’umu mercenaire wa kavukire! Yiyibagiza ko nawe ubwe ari umu mercenaire woherejwe n’Abanyamahanga kuyobora igihugu cy’u Rwanda avukamo, agenda agambanira, yica Bagenzi be b’Abanyarwanda batakoreraga inyungu z’Abanyamahanga.
Ubusanzwe Mercenaire ntakora Koloni, Koloni ikorwa n’igihugu kiba cyamutumye nyuma we agahembesha, keretse iyo mercenaire agaragara nk’urusha imbaraga igihugu cyamutumye ni bwo ashobora gufata aho hantu akahagira ahe ndetse akahabera igikomangoma. None se ibi Kagame yakoze byari mo ubwenge? Niyo twavuga ko icyo gihe yari igihangange kiruta Clinton, kuki yashyize ho umuja?
Ntabwo Kabarebe afite ubushobozi bwo kuyobora, ni umuntu umenyereye kugusha neza Kagame gusa, nta nama nzima yamugira, nta n’ubwo abasirikali bamubona mo umugabo nyamugabo. Niba yarumvise arushije imbaraga Amerika agahita akora Koloni akayiha Kabarebe w’umunyantege nke, icyo gihe igisirikali cy’u Rwanda cyari kirangiye, cyagombaga guhita gitsindwa kuko yabikoraga na wa mercenaire wundi, Perezida Laurent Kabila amureba. Kabila rero na we yagombaga guhita atangira kwirukana uwo mukoloni.
Kabila yari yahembwe nk’umu mercenaire w’umunyagihugu, icyo yakoze nyuma yo guhembwa igihugu, yahise yiyambura izina rya mercenaire, atangira kurwanirira igihugu cye, yirukana umukoloni.
Ikindi twese tuzi yuko Kagame atarushije imbaraga Clinton, ahubwo yahemukiye APR arayimarisha, na ya Koloni y’ubucucu yari agiye gukora yo arayitakaza na n’ubu aracyarwana ashaka kunezeza abamutumye kandi bigaragara ko ntabyo yaba akigezeho.
Ubundi mercenaire arakora agahembesha. Iyo Kagame aba umunyabwenge kandi akunda igihugu, yari guhita ahembesha bigishyushye, bagakata ahari ahacu hari mo na benewacu ari nabo barwanye intambara ze zose, agaterura hose, Kabila nawe agasigarana ahe, bakumvikana, bagasinya bikarangira. Ba shebuja ba mutumye bari kuhungukira, natwe tukagira amahoro n’ubukire.
Uko ayo makosa yose yakorwaga rero, Kagame yicaga abasirikali bakomoka Congo, akica imiryango yabo, n’ababyeyi babo bahungiye mu Rwanda ugasanga babayeho nabi mu nkambi, noneho abana babo b’abasirikali batangira kwibaza niba koko hari icyo bapfana n’Abanyarwanda! Nuko bituma batangira kuburana kavukire yabo y’ubukongomani bitagishobotse. Byarangiye bacitse mo ibice, abinjiye mu gisirikali cya congo bakitwa ngo ni Abakongomani, babaye aba mercenaires ba Leta ya Congo. Abandi babonye banyazwe inyana n’ibiziriko, biyemeza kuba inyeshyamba ngo z’Abakongomani, bahinduka kandi aba mercenaires ba Kagame cyangwa n’undi wese wajya abashyiramo agafaranga, afite icyo ashaka kugeraho.
Muri izo nyeshyamba, ibyazo biba birimo ibibazo gusa. Ni ukuvuga ngo mercenaire uzamutse akenda kurusha shebuja imbaraga, uwo shebuja aramwica cyangwa akamwica ahagaze nk’uko byagendekeye Laurent Nkunda.
Umu mercenaire ahora ari umu mercenaire, kugirango abone ikiraka aba agomba kwerekana imbaraga. Noneho haza mo iby’umwuka w’isezerano ku Banyarwanda, ibintu bikazamba. Mu mwuka Abanyarwanda ni abatware, niyo waba ugiye kuraguza cg ukinjira mu makanisa y’Abanyamahanga nabo bakuvugiriza induru bagutangarira ko uri igikomerezwa. Ibyo ni ibisanzwe ku bana bose b’isezerano. Iyo udafite umutima wicisha bugufi, ntumenya ko ibyo bibwirwa na bagenzi bawe bose, buri wese aryamye kw’isezerano.
Icyo kintu rero kimaze abahungu bacu muri Congo, buri wese arwanira isezerano rye cyangwa n’iyo yaba atarifite akumva ari umugabo aruta mwene wabo uriya. Kuko umwuka uhamiriza umutima we ko ari umugabo kandi ashoboye akumva aruta mwene se uriya bigaragara ko ari umujinga. Utamenye kwicishabugufi, umwuka uragusaza ugakora amanyanga, Kagame akaba yakubonye yaguha amaboko ukaba urarangiye! Umwuka uragukubitisha, na Kagame akagukubita kuko ugize imbaraga wamuruta. Kandi bariya batypes nabo si abana iyo bamaze kwiyumva mo imbaraga bibukako na Kagame ari umu mercenaire, aho agera nabo bahigerera ndetse kurusha kuko ni bo bafashe ikirindi cy’uwo mutungo utimukanwa.
Muri izo ntambara, Kagame yaragiye ababera imburamumaro, ananirwa kubahesha gakondo nkuko nabivuze hejuru, arabica, arabashwanisha, bamwe bajya kuruhande rwa Congo naho batemerwa nk’Abakongomani by’ukuri, bikabaviramo ko bamwe bakata bakaba inyeshyamba. Ariko iyo uri mercenaire ugenda mu nyungu zawe gusa, ukarwana ari uko haramutse neza, nta zuba ryinshi, imvura n’umuyaga, ibyo rero yaba u Rwanda yaba bene wacu abo ntawubyungukira mo, n’ubyungukiramo n’iby’akanya gato, amaraso yirirwa amenekera ubusa.
Abandi wumva ngo ni Abakongomani kandi ngo banashyigikiye opposition nyarwanda nayo ifite cya kibazo cyacu cy’umwuka, aho buri wese yumva aruta mwene wabo uriya ureba imirari, ucumbagira, ikibweteri, ushaje, ukiri umwana, civiliani, inkoramaraso, umusirikali n’ibindi n’ibindi. Kagame bikamushyira igorora kuko abeshejweho no gucamo ibice kugirango ayobore.
Bene Data bo muri Congo rero, mushobora kwibwira ko mbazindukiye nirengagije iby’iwacu bita imitemeri, ariko uwo ukunda ntumunyuraho.
Mukanguke bwakeye!
H.T. Sankara