Amateka agomba kuvugwa yaba ari mabi yaba ari meza. Judi Rever mu gitabo cye yise “In Praise of Blood: The Crimes of the Rwandan Patriotic Front” yanditse kubwicanyi Kagame na FPR Inkotanyi bakoreye abahutu nta kibi mbonamo tubivuze.
Turabizi ko FPR Inkotanyi na Kagame mu rwego rwo guhisha amabi bakoze, bitiranya ibintu kuburyo ngo uvuze ko bishe abahutu aba apfobeje Genocide yakorewe abatutsi.
Ibi bazabikoreshe bacecekesha abanyarwanda bari mu Rwanda mu gihugu imbere kuko babatunze imbunda ku dukanu twabo ariko twe tuba hanze ntabwo tuzemera ko badufunga iminwa. Tuzavuga ukuri nkuko tukuzi kandi tuzanavuga n’ukuri kose kwanditswe n’abandi bantu nka Judi Rever ndetse n’abandi benshi umuntu atarondora.