Site icon Rugali – Amakuru

Kagame kwagiye kutumaraho abantu arashaka kuzaba mu Rwanda wenyine?

Umwe (Rwigara Asinapol) ngo yagonzwe n’umushoferi kugeza ubu umushoferi wamugonze arafunzwe ngo ntarashira igihunga!!!.

Undi n’umukobwa (Alexia Mupende) yishwe n’umukozi wo munzu ngo amuteye icyuma kugeza ubu umukozi wo murugo ntaraboneka.

https://youtu.be/bZYhB0fovtg

Imiryango yaba bantu irababaye cyane kandi mumagambo yabo ngo bazashirwa aruko babonye ubutabera.

Ikikwereka ko umwicanyi nta dini agira yica abahutu akica abatutsi.

Uyu mwicanyi kandi iyo akwiciye agusaba kutavuga, ugaheranwa nagahinda wakwibeshya ngo uravuga akagusenyera, akagukenesha, akagufunga aguhimbiye ibyaha, akakubohera mugihugu ntugire aho ujya.

Uyu mwicanyi iyo amaze kukwicira aguteza abantu kuburyo nuwagusuraga murugo rwawe yifata ntiyongere kugusura, ntiyongere kugutelefona, mukajya muhurira ahandi.

Umwucanyi yigira inyange yera, umurebye mumaso he wavuga ngo dore umuntu nyamara mumutima we huzuyemo amafuni, ibyuma, uburozi, amasasu, imihoro…… n’ubundi bugome bwinshi bukabije!.

Rwigara Asinapol na Alexia Mupende kimwe nabandi benshi bagiye nkamwe Imana izabahorera nitabikora kandi umuryango nyarwanda uzabahorera.
Imana ibahe iruhuko ryiza.

Exit mobile version