Site icon Rugali – Amakuru

Kagame kuri uyu munsi mukuru w’impunzi kw’isi hose tariki ya 20 Kamena 2020

Taliki 20 Kamena ni umunsi mukuru W’Impunzi Ku Isi hose. Banyarwanda banyarwandakazi mpunzi tubaramukanyije amahoro y’Uwiteka ! Taliki 20 Kamena, ni umunsi wahariwe Impunzi ku isi yose, kuri twe abanyarwanda wakagombye kutubera umunsi w’umwihariko kuberako inzira y’ubuhungiro bene kanyarwanda bayibuka kuva 1959 (ubuhunzi buzwi na HCR) kandi kugeza magingo aya ikibazo cy’ubuhunzi kigikomeje.

Niyo mpamvu by’umwihariko twe mpunzi z’abanyarwanda tugomba kwibuka igihugu cyacu dukunda: Rwanda Rwacu! Ukaba umunsi wo kuzirikana impamvu twahunze igihugu n’ubu tugihunga. Nidutekereze ku rubyiruko rwacu icyo tuzaruraga cg se akazaza turuteganirije mu bihe bizaza! Ba sogokuru bagize bati:”so ukwanga akuraga urubanza rwamunaniye”.

Tudatinze mu magambo, ibyatumye tuva mu gihugu cyacu ni ubwikanyirize bwa bamwe mugushaka kwikubira ibyiza by’igihugu bonyine, ubwikanyirize burenze kamere bushingiye ku moko yokamye bamwe, amacakubiri ashingiye ku turere! Muri ibi bihe tugezemo, birababaje cyane kubona bamwe mu banyawanda bakibunza inda ndende ngo bakunde baramuke! Bakaba bariyemeje gushyigikira ingoma mbi ikomeje gutuma abanyarwanda bakomeza guhunga urwababyaye.

Iki cyari igihe cyo kutemera gukomeza kuba inyuma y’imigambi mibisha ya mpatsibihugu igamije gusahura akarere k’ibiyaga bigari, batitaye ku mivu y’amaraso imeneka! Twibutse ko akarere k’ibiyaga bigari kamaze gutakaza abantu barenga miliyoni 10 kuva 1990. Uyumunsi w’impunzi rero utubere umunsi wo kwitegereza, dukore isuzuma tureba aho tugeze dusezerera amacakubiri ayariyo yose twunga ubumwe, dutahiriza umugozi umwe, dufatane urunana twamagana abagamije gucamo ibice abanyarwanda kunyungu zabo bwite!

Kagame ni umunyagitugu kandi ntawe umuvuguruza ntawe umuvugiramo. Ibi biramukundira uyu munsi ariko se ikimubwira ko ejo bizamukundira n’iki? Ibi ndabivugira ko ntawe urahagaruka muri bariya bajenerari be ngo bagire icyo bakora.

Kagame yagize u Rawanda akarima ke. Ese n’apfa bizagenda bite? Iyo turebye dusanga ntawe umuri hafi wamusimbura. Kubera iki? Kuko ugaragayeho ubushobozi wese amwigizayo. Iyo atamwishe, aramufunga cyangwa agahunga. Kagame napfa igitugu ke kizajyana nawe ni nabwo abantu bose bazabona ubwicanyi yakoreye abanyarwanda aho bari hose.

Ibi byose Kagame abikora kubera ashyigikiwe na ba mpatsibihugu. Kagame ashyigikiwe n’abanyamerika, abanyaburayi, ikigega mpuzamahanga (IMF), umuherwe Bill Clinton, Umuherwe Bill Gates n’abandi.

Hano umuntu yakwibaza impamvu IMF ihora imumeneramo amafaranga akayabo abanyarwanda bakaba batabona ibyo ayo mafaranga amara. Umunyarwanda umwe nkunda w’umunyabwenge yaravuze ati kuki hatakorwa ubushakashatsi ngo barebe niba mu bakozi b’ikigega mpuzamahanga IMF ntawe ufitanye ubucuti budasanzwe na Paul Kagame kubera ibyo bifaranga bahora baha u Rwanda ngo n’infashanyo itagera ku baturage b’u Rwanda?

Kuri uyu munsi mukuru w’impunzi umwe mu basenateri ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika witwa Chris Coons yagize ati: “ Hari miliyoni zigera kuri 80 z’impunzi kw’isi nkaba nishimiye uburyo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zitaye kuri izo mpunzi harimo no kubakira mu gihugu cyabo. Wa munyarwanda nkunda yamusubije agira ati: “ Ikimpangayikishije n’ukumenya igitera abantu guhunga tukagishakira umuti. Nimuhagarike gufasha abicanyi nka Paul Kagame. Paul Kagame ayoboranye igitugu n’ubugome abanyarwanda bikaba byaraviriyemo benshi guhunga u Rwanda”.

Arongera ati “muhagarike gufasha Hitler w’Afurika Paul Kagame mukoreshe inyurabwenge zanyu murebe aho ukuri kuri. Ntabwo mwavuga ko mwifatanyije n’impunzi mu gihe mugifasha abatuma impunzi ziva mu byabo nka Hitler w’Afurika ushimishwa no kwica abantu. Ibyo byose arabikora kubera amafaranga mumuha. Ayo mafaranga mu muha yatumye abanyarwanda batabarika ndetse n’abanyekongo bahunga u Rwanda na Congo”.

“Byatangajwe ko Kagame ubu afite umutungo ugera kuri miliyoni 500 z’amadorari. Umutungo we bwite. Kuki mutakumvisha iyo nshuti yanyu umunyagitugu Kagame akagarura amwe muri ayo mafaranga ko yavuye mu mutungo w’igihugu ariwo mutungo w’abaturage?”

Banyarwanda Banyarwandakazi dushyire hamwe mu kwamagana ingoma mpotozi ya Kagame n’agatsiko ke ishaka kumarira Rubanda ku icumu! Kuri uyumunsi kandi dufatanye gushimira Uwiteka Imana yacu ikomeje kuturinda kandi twibuke ko abashize hamwe Imana ibagana, yo idufitiye isezerano ridakuka! Ubumwe bukomeze buturange kandi twibuke kwiragiza Rurema mubyo dukora byose! Murakarama ! Mugire umunsi mwiza w’Impunzi ku Isi hose, umunsi wo kwibaza uburyo bwo guhagarika burundu ubuhunzi ku bana b’u Rwanda.

Exit mobile version