Site icon Rugali – Amakuru

Kagame iyo yikoma u Burundi kuki yibagirwa ko acumbikiye ababurwanya nka Radjabu Hussein na Gen Niyombare?

Kuri uyu wa Mbere urubanza ruregwamo abantu 25 baregwa gukorana n’umutwe wa P5, rwakomeje abaregwa bisobanura ku byaha birimo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho. Ni urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Uko ari 25 baregwa ibyaha bine birimo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe; kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho; kugirana umubano na Leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Umucamanza Lt Col Charles Madudu uyoboye iburanisha, yahamagaye abaregwa imbere y’urukiko, bahaguruka bose uretse Rtd Major Mudathiru Habib wakomeretse ukuguru ubwo yafatirwaga muri RDC. We aburana yicaye.

Mbarushimana Ildephonse ni we watangiriweho kuri uyu wa Mbere, yunganiwe na Me Uwiragiye. Yavuze ko yemera icyaha cyo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe, ariko avuga ko yabyinjijwemo atabizi.

Avuga ko umugabo witwa Mandela ariwe wamusanze i Burundi aho yakoreraga, amubwira ko yamuboneye akazi, amugeza muri Congo bigizwemo uruhare n’abasirikare b’Abarundi. Ati “Nabyisanzemo nkaba mbisabira imbabazi”.

Mbarushimana ariko yahakanye icyaha cyo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho. Yanemeye ko hari ubufasha yahawe n’igihugu cy’amahanga ariko avuga ko nta mugambi yari afite wo gushoza intambara, anemera icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Me Uwiragiye umwunganira yavuze ko umukiliya we, mu byaha bine aregwa n’Ubushinjacyaha yemera bibiri, ariko ngo nabyo yabigushijwemo n’abari bamwemereye akazi, kandi ngo yagiyeyo nk’umuntu ukiri muto ukeneye gutera imbere, anasanze bamugejeje mu mutwe w’abagizi ba nabi bamubuza kuvamo, kugeza afashwe.

Avuga ko kuba afite umwirondoro uzwi kandi akaba yicuza ibyaha yakoze, yafungurwa by’agateganyo agakurikiranwa ari hanze.

Umushinjacyaha Maj. Ruyonza yahise afata ijambo abaza Mbarushimana impamvu mu ibazwa ryo ku wa 19 Nzeri yamenyeshejwe ibyaha aregwa akabyemera byose, uyu munsi bibiri akaba abihakaniye imbere y’umucamanza.

Mbarushimana yavuze ko impamvu ibyaha byo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho no kugirana ubufatanye na Leta y’amahanga (u Burundi) hagamijwe gushoza intambara abihakanye, ari uko yaje gusanga atarabikoze.

Gashumba Andre we ngo yinjiye muri P5 ajyanwe n’Umunyankole wamukuye muri Uganda amubwira ko amufitiye akazi muri RDC, amushakira ibyangombwa by’inzira, anamuha amafaranga.

Yageze mu Burundi anyuze muri Tanzania, ageze i Bujumbura arara muri Transit Hotel, nyuma y’iminsi mike ashyirwa mu bwato na bagenzi be berekeza mu mashyamba ya Bijabo muri RDC, ari naho bakiriwe na Major Mudathiru nawe uri muri uru rukiko.

Gashumba wari umuhinzi mu gace ka Kyankwanzi muri Uganda, avuga ko yagiye muri P5 ariko ngo yayijyanwemo mu buryo atazi, kuko yari yijejwe akazi mu birombe by’amabuye y’agaciro.

 

Aba baregwa bagaragaje uburyo bafashijwe n’ingabo z’u Burundi kugira ngo bajye mu mutwe ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

 Ndibanje Lambert we yagiye muri Malawi mu 2001, ndetse ngo yigaga mu mwaka wa kabiri mu mashuri yisumbuye.

Ngo mu 2017 yahuye n’umugabo mu gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka, ahita amwizeza ko hari akazi k’amezi atatu ku kwezi, kazajya kamuhemba $300 ku kwezi. Ngo bamubwiye ko ari urwuri azakoramo muri Tanzania, ariko bamusaba kubigira ibanga. Itariki yo kugenda ngo igeze bamusabye kugenda nta n’imyenda ajyanye, ngo ntanasezere ababyeyi.

Ngo yahise abaha ibyangombwa biriho amazina yabo yahinduwe, handitseho ko bagiye kurangiza ikiliyo muri RDC.

Ngo uwo mugabo yahamagaye abasirikare b’u Burundi ababwira ngo ni “ni ibitoki bitandatu, bine bireze, bibiri ntibirera.” Uwabajyanye ngo yabashyikirije abasirikare b’u Burundi, ari nabo babajyanye muri RDC. Ngo abo yibuka ni abasirikare bitwa Bertin na Kimweshi. Ngo basanze n’abandi bantu mu nzira, ku buryo bageze muri RDC ari 36.

Muri Mata ngo nibwo Musa (izina rya Mudathiru ryo mu ishyamba) yabwiye abasirikare be ko Umutekano umeze nabi, maze ku wa 19 uko kwezi baza kugabwaho igitero, we mu kujya ku ruhande, aza gufatwa na FARDC.

Ndibanje ngo yagiye gufungirwa i Goma, agezwa mu Rwanda ku wa 16 Kamena 2019.

Ndibanje avuga ko Mudathiru ariwe wari uzi icyo arwanira hamwe n’abayobozi be, ariko ngo we yajyanwe mu nyeshyamba atabiteguye.

Ati “Nkaba nshimira Leta y’u Rwanda ibyo yankoreye ngifatwa, iranyambika, ndaryama, kuko abayobozi bari baradushyize virusi mu mutwe ngo ugeze mu Rwanda aricwa, abaturage baranyagwa ibyabo, insengero zarafunzwe, ariko n’uwabitubwiraga ntiyapfuye, arahari turi kumwe.”

Yahakanye ibyaha byo kugambira kugirira nabi ubutegetsi buriho no gukorana na Leta y’amahanga, ariko yemera icyaha cyo kuba mu mutwe w’abagizi na nabi.

Iburanisha rikomereje Me Musabimana wunganira Ndibanje na bagenzi be Gashumba na Habarurema, avuga ko icyaha cyo kuba mu mutwe w’abagizi ba nabi gikwiye gukurwa ku bakiliya be, kuko bitashobokaga ko barema umutwe w’ingabo utemewe ngo nibarangiza babe mu mutwe w’abagizi ba nabi (abasivili), kuko icyaha kimwe gikuramo ikindi.

Icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi ngo gikwiye kwinjira mu cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo kikaba icyaha kimwe aho kuba bibiri.

Umushinjacyaha ariko yavuze ko muri ibyo byaha harimo impurirane mbonezamugambi, ni ukuvuga ko ari igikorwa kimwe cyabayeho ariko gishobora kuvamo ibyaha byinshi, ku buryo ibyaha bidashobora guhuzwa.

Umurundi Ndirahira Jean de Dieu we avuga ko yacuruzaga amandazi, ajyanwa muri RDC yijejwe akazi, ashiduka yageze muri P5. Yasabye imbabazi zo kurema umutwe w’ingabo utemewe, ati “Ndasaba imbabazi Leta y’u Rwanda, imbabarire kuri ibyo byaha nisanzemo.”

Yahakanye ibyaha byo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho no kugirana umubano na Leta z’amahanga hagamijwe gushoza intambara, ariko yemera icyaha cyo kuba mu mutwe w’abagizi ba nabi.

Umunya-Uganda Desideriyo Fred, nawe yemeye icyaha cyo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe, ndetse agisabira imbabazi, avuga ko yajyanwe muri RDC yijejwe akazi. Yageze yo anyuze i Burundi kimwe na bagenzi be.

Yanemeye icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi ndetse agisabira imbabazi, ibindi byaha arabihakana.

Me Rwagasore wunganira Ndirahira na Desideriyo, yavuze ko abakiliya be nta mutima n’ubushake bagize byo gukora ibyaha, kuko ababibajyanyemo babafatiranye mu bukene, babizeza akazi.

Yavuze ko uko ari babiri batigeze baba mu Rwanda cyangwa bahagire bene wabo, ku buryo wavuga ko hari inyungu zindi bari bafite muri ibyo bikorwa.

Yavuze ko igitero bagabweho na FARDC cyabaye nk’amahirwe yabavanye muri P5, kuko bahise bishyikiriza Monusco n’ingabo za FARDC, nk’uburyo bwabafasha gusubira iwabo.

Ngo abo yunganira banamusabye ko barekuwe, bashyirwa mu nkambi aho gusubizwa mu Burundi na Uganda, kuko ababashutse babica. Yashimangiye ko nta migambi bacuze yo kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda cyangwa kugirana umubano na Leta z’amahanga hagamijwe gushoza intambara, ko ababikoze ari abayobozi babo, bo bakagendera mu kigare. Ngo ibyo byabazwa abaharuye amayira kugeza ubwo abavaga muri Uganda bageraga mu Burundi, bagakomeza muri RDC nta nkomyi.

Gusa Umushinjacyaha yavuze ko Abanyarwanda atari bo gusa bashobora gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho, kuko “n’abacanshuro babaho cyangwa abanyamahanga bakaba abafatanyacyaha.”

Abarundi basabye ubuhungiro mu Rwanda

Umurundi Nsabimana Jean Marie wo mu Cibitoke, avuga ko hari umugabo yakoreraga, amaze kumuhemba amubwira ko amufitiye akandi ko kumucururiza i Bujumbura.

Yabiganiriye n’umugore we amwemerera kugenda. Ngo bageze i Bujumbura wa mugabo yamwinjije mu gipangu, yakirwa n’abasirikare b’u Burundi we yisubirira inyuma, ni uko yahujwe n’abandi bajyanwa muri P5 mu Bijabo. Yemera icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe.

Yahakanye icyaha cy’ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho, avuga ko atari kubijyamo kuko atazi gusoma no kwandika, anahakana kugirana umubano na Leta z’amahanga hagamijwe gushoza intambara, kuko ngo na telefoni atazi kuyikoresha. Yavuze ko yinjiye mu mutwe w’abagizi ba nabi ariko yasanze barawuremye, akabisabira imbabazi.

Ati “Icya nyuma nkaba nsaba imbabazi Leta y’u Rwanda, papa yambyariye mu Burundi arinda apfa atanyeretse mu Rwanda, na mama arinda apfa, nkaba nsaba imbabazi, nkasaba Leta y’u Rwanda ko yareba, kuko yanyakiriye ubu merewe neza, ko yampa ubuhungoro nanjye nkaba muri iki gihugu, kuko nsubiye mu Burundi nagira ibibazo. ”

Undi Murundi Nsengiyumva Janvier, yemeye kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe no kurema umutwe w’abagizi ba nabi ibindi arabihakana, asaba ko aramutse arekuwe yahabwa ubuhungiro ati “kuko ndamutse nsubiye mu Burundi ubuzima bwanjye bwakononekara.”

Ni kimwe na mugenzi wabo Ndikurugendo Issa, yemeye icyaha cyo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe no kurema umutwe w’abagizi ba nabi, ibindi abihakana avuga ko nta bushobozi bwo kubikora yari afite.

Me Mujawamariya Dative ubunganira we yavuze ko nubwo bazabisobanura mu kuburana mu mizi, itegeko rigena ko byitwa icyaha iyo umuntu yinjiye ku bushake mu mutwe w’ingabo utari ingabo zemewe z’igihugu, aba akoze icyaha, kandi ngo abakiliya be bagiye muri P5 atari ku bushake, ku buryo badakwiye kubikurikiranwaho.

Yavuze ko abo yunganira bakeneye ubutabera mu buryo bubiri: nk’abakekwaho ibyaha bashinjwa ariko kandi nk’abahohotewe, kuko ukurikije uko bakuwe mu ngo zabo bakajyanwa mu ishyamba muri ibi bikorwa, bahohotewe, bacurujwe.

Yavuze ko nk’uko babyivugira, ubu kuko bafungiwe mu Rwanda umutekano wabo urinzwe, ariko bafite impungenge ku gihe cyo gusubira mu Burundi.

Umucamanza atanze ikiruhuko cy’isaha imwe, iburanisha rikaza gusubukurwa humvwa ibisobanuro bya Rusigariye Ildephonse we wabwiye urukiko ko aziburanira, adakeneye umunyamategeko.

Iburanisha ryasubukuwe Ubushinjacyaha bugaragaza ko butemeranya n’abaregwa bavuga ko bisanze muri P5, ngo kereka niba baranyereye bakawugwamo, nyamara ngo bageze muri uwo mutwe nta n’umwe utaragiye kwikorera amasasu uwo mutwe wahabwaga n’abawufasha.

Rusigariye Ildephonse wiburanira, yemera icyaha cyo kujya mu mutwe w’ingabo utemewe. Ngo yacuruzaga amandazi i Nairobi, aza gushukwa n’umuntu witwa Martin wamwijeje akazi muri RDC k’ibihumbi 80 Frw. Ngo barajyanye bagera muri Uganda, bashaka ibyangombwa banyura muri Tanzania, bakomereza mu Burundi, babanza gucumbika muri Hotel Transit.

Ni aho ngo bavuye berekeza mu Bijabo muri RDC, baherekezwa n’ingabo za General Yakutumba, batangira igisirikare ubwo. Yahakanye icyaha cyo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho no kugirana umubano na Leta z’amahanga hagamijwe gushoza intambara, kuko ubwo yagendaga mu 2017 yajyanywe no gupagasa, ku buryo kugwa mu cyaha nta ruhare yabigizemo.

Ku cyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, Rusigariye yavuze ko nta ruhare yagize mu kurema uwo mutwe, ariko kuba yaragiye muri uwo mutwe, icyaha aracyemera.

Umushinjacyaha yavuze ko bitumvikana uburyo Rusigariye avuga ko yisanze muri P5, akibaza uburyo yajyanywe no guteka amandazi muri Kenya, agashaka no kujya kuyateka muri Congo ubwo yinjiraga muri P5, akibaza niba ariko kazi konyine yari kubasha gukora mu bihugu byose yanyuzemo.

Kuba ngo ataranagerageje gutorokera i Burundi ubwo yabonaga amaze kwakirwa n’abasirikare b’u Burundi, bigaragaza ko yari azi ikimujyanye, ku buryo ibyo avuga byose ari urwitwazo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba ku wa 19 Mata 2019 ubwo abenshi muri aba barwanyi bafatwaga na FARDC abandi bakishyikiriza Monusco, barafashwe barimo kwimuka ngo bategure ibitero ku Rwanda, kuba Mudathiru wari ubayoboye yemera ibyaha byose uko ari bine, ndetse abantu benshi bakaba bemera ibyaha bibiri mu byo baregwa, ari ibimenyetso bikomeye bituma ibyaha baregwa babikekwaho.

Yavuze ko kuba mu byaha baregwa, icyaha gito gihanishwa igifungo cy’imyaka ibiri naho igikomeye kigahanishwa igifungo cya burundu, ubushinjacyaha busaba ko abaregwa bafungwa by’agateganyo igihe cy’ukwezi, kugira ngo butunganye dosiye neza, izaregerwe Urukiko rukuru rwa Gisirikare, rwo ruburanisha ibyaha ku rwego rw’ibyaha by’ubugome.

Ubushinjacyaha bwanavuze ko kubera ko abaregwa hari ibyaha bimwe bahakana, bukeneye kubikoraho iperereza rihagije kugira ngo dosiye izabe inoze.

Nyuma y’Ubushinjacyaha, abanyamategeko bahawe umwanya ngo batange umwanzuro wabo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ryasabiwe abo bunganira. Bakomeje guhuriza ku kuvuga ko uregwa wese, igihe akiburana afatwa nk’umwere, kandi itegeko ryemera ko ku cyaha cyose umuntu aregwa, ashobora gusaba gufungurwa by’agateganyo.

Bamwe bagendaga batanga imyirondoro yabo, ku buryo bahawe amahirwe yo kuburana badafunzwe ubutabera bwaba bufite aho bubasanga hazwi, ariko nk’abanyamahanga bavuga ko Leta yashaka aho kubashyira kuko nk’Abarundi babwiye urukiko ko bakeneye ubuhungiro mu Rwanda, kuko badashaka gusubira iwabo kubera ubwoba bw’umutekano wabo.

Urukiko rwabashije kumva ibyifuzo by’abaregwa 21 n’abanyamategeko babo, hasigara abaregwa bane bahuriye ku banyamategeko batatu batari mu cyumba cy’iburanisha ubwo abandi bari bamaze gutanga imyanzuro yabo.

Iburanisha rizasubukurwa ku wa Kabiri saa munani, humvwa imyanzuro y’abaregwa bane basigaye hamwe n’abunganizi babo, ku cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30, basabiwe n’Ubushinjacyaha.


Exit mobile version